Imihanda n’amashanyarazi, umuvuno w’u Rwanda mu kwihutisha iterambere mu myaka 25 rwibohoye

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 2 Nyakanga 2019 saa 10:12
Yasuwe :
0 0

Ku wa 4 Nyakanga 2019, u Rwanda rwizihiza Umunsi wo Kwibohora. Ni itariki Ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; inafatwa nk’intangiriro yo kubaka igihugu cyari cyasenyutse burundu.

U Rwanda rwariyubatse ku buryo urugezemo bwa mbere, akumva amateka yarwo, atangarira iterambere rwagezeho mu mu nzego zose.

Imyaka 25 ishize u Rwanda rubohowe yabaye iyo kubaka igihugu kimaze guhamya igitinyiro mu mahanga, gishimwa iterambere cyagezeho rishingiye ku miyoborere myiza.

Iri terambere ntiryasize ibikorwa remezo birimo kubaka no kwagura imihanda, gusakaza amashanyarazi n’ibindi byinshi.

U Rwanda rufite imihanda ireshya n’ibilometero ibihumbi 38 birenga, irimo iya kaburimbo irenga ibilometero 2000 kandi imyinshi muri yo yubatswe nyuma ya Jenoside.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb.Claver Gatete, yabwiye IGIHE ko u Rwanda rumaze kugera kure mu bijyanye no kubaka imihanda.

Yagize ati “Byinshi mu byakozwe hibanzwe ku guhimba imihanda mishya no kuvugurura iyari isanzwe. Mu mihanda yavuguruwe twavuga nk’uva Kigali-Huye-Akanyaru, Muhanga-Karongi, Kigali-Kayonza n’uwa Kagitumba-Rusumo ndetse na Kigali-Musanze-Rubavu.’’

Nyuma ya Jenoside u Rwanda rwashyize imbaraga mu kubaka imihanda yagombaga kurufasha guhahirana n’ibihugu by’abaturanyi.

Minisitiri Gatete avuga ko kuri buri gihugu hubatswe imihanda irenga ibiri kugira ngo abaturage barusheho kugenderanirana mu bwisanzure.

Nk’igihugu cyari cyashegeshwe cyagombaga kuzirikana ko guca inzira yatuma gihahirana n’amahanga bizagifasha mu gihe hashakwa uko ibintu byasubira ku murongo.

Ingero nka Uganda hubatswe imihanda ya Kagitumba, uwa Kigali-Gatuna n’uwa Cyanika; ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hubatswe umuhanda wa Rusizi n’uwa Kigali-Rubavu; Tanzania hari kubakwa umuhanda wa Rusumo-Kayonza usanga uwa Kigali-Kayonza wavuguruwe mu myaka ishize mu gihe ku Burundi hubatswe umuhanda uva Kicukiro werekeza i Nemba.

Minisitiri Gatete akomeza avuga ko nyuma yo kubaka imihanda ihuza u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi hakurikiyeho ihuza intara zose n’Umujyi wa Kigali; yoroheje ubuhahirane bw’imbere mu gihugu n’ubw’abanyamahanga.

Ati “Urugero nk’umuhanda wa Nyagatare-Rukomo-Base uzatuma imodoka zose ziva muri Uganda zishaka kujya muri RDC zitanyura i Kigali, ahubwo zizajya zinyura muri uriya muhanda zigere Base zikomeze, kimwe n’umuhanda ugiye kubakwa uzahuza Ngoma na Nyanza na wo uzatuma imodoka ziva Tanzania zijya i Burundi zitongera guca i Kigali ahubwo zizanyura muri uriya muhanda.”

Mu bindi bikorwa remezo by’imihanda byubatswe birimo imihanda nyabagendwa yorohereza ahantu hahurira abantu benshi nka Huye-Kibeho, Huye-Kitabi, Butaro-Kidaho n’indi myinshi nk’umuhanda uva Rubavu ukagera Rusizi uzwi nka Kivu Belt uca ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.

Kaburimbo yagejejwe mu bice by’ibyaro

U Rwanda rwashyize imbere imihanda ya kaburimbo yoroheje kuko basanze imara imyaka myinshi itarasaza, iyo ngo ikaba iri kugenda yubakwa hirya no hino mu byaro aho babanje imihanda ikora kuri kaburimbo kugira ngo ijye yorohereza abahinzi kugeza umusaruro wabo ku mihanda.

Rurateganya gukomeza kwagura ibikorwa remezo by’imihanda mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ati “Nka za Gishwati urabona ko yateganyijwe hari ibilometero 2014 bigiye kuzahubakwa ubu hamaze kubakwa kilometero 20 izindi 52 zigiye gutangira kubakwa vuba aha, kimwe n’ahandi hari ibikorwa by’iterambere nk’aho bahinga ibirayi, aho bacuruza amata n’ibindi, hose tuzahubaka imihanda ya kaburimbo yoroheje bizatuma abahinzi n’aborozi babona uko bageza umusaruro wabo ku mihanda.”

Abaturarwanda begerejwe amashanyarazi

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abaturage bagerwagaho n’amashanyarazi bari 1% ariko ubu u Rwanda rugeze kuri 51% ndetse hari gahunda ko mu 2024 amashanyarazi azaba agera ku baturage 100%.

Kuri ubu amashanyarazi akoreshwa mu Rwanda angana na Megawatt 221 ariko binyuze mu mishinga itandukanye rugiye kubona ngo izo megawatt zizikuba kabiri.

Minisitiri Gatete avuga ko “Gahunda twihaye yose igenda ikurikizwa kuko amashanyarazi ava iwacu mu gihugu kuri Nyiramugengeri Megawatt 80 zizarangira umwaka utaha muri Gicurasi. Mu 2020 tuzabona Megawatt 26.6 zizaturuka ku rugomero rwa Rusumo, nyuma twakire izindi Megawatt 55 zizava muri Gaz Methane, haze n’andi atandukanye.’’

Mu bijyanye no kwegereza abaturage amazi meza, u Rwanda rufite imishinga myinshi izarufasha kuyageza ku baturarwanda bose.

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko muri gahunda yayo y’imyaka irindwi (2017-2024), abaturarwanda bose bazaba bafite amazi meza.

Minisitiri Gatete avuga ko hari n’indi mishinga myinshi iri gukorwa ijyanye no kwegereza amazi meza abaturage ku buryo ngo mu 2024 Umunyarwanda azaba abayeho neza kandi serivisi zose zaramwegerejwe.

Iyo gahunda igaragaza ko ingano y’amazi meza atunganywa ku munsi mu Rwanda azava kuri metero kibe 182,120 yari ariho mu 2017 akagera kuri metero kibe 303,120 mu 2024.

Ivuga kandi ko mu 2024 buri muturarwanda azaba afite amazi meza nibura atarenze iminota 30 agiye ndetse avuye kuyavoma.

Imibare yagaragajwe mu bushakashatsi bwa Kane ku mibereho y’Ingo mu 2014, ivuga ko Abanyarwanda bafite amazi muri metero 500 mu byaro na metero 200 mu mijyi ari 84.8%.

Imihanda ya kaburimbo yagejejwe mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali no mu byaro
Imihanda ikomeje kwagurwa mu Mujyi wa Kigali ari ko igezwa mu bice byose
Kubaka ibilometero 54 bya kaburimbo mu Mujyi wa Kigali birakomeje
Mu bice by'icyaro ntihibagiranye kuko hakozwe imihanda myinshi kandi ni umuhigo ukomeje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza