Kwamamaza

Imihanda imwe n’imwe yo mu mujyi wa Kigali yahinduriwe ibyerekezo

Yanditswe kuya 13-08-2016 saa 15:49' na IGIHE


Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buratangaza ko bitewe na gahunda ya siporo ngarukakwezi (Car free day) iteganyijwe ejo kuwa 14 Kanama 2016 kuva saa moya za mugitondo kugeza saa sita, hari imihanda izafungwa ku binyabiziga bifite moteri.

Kuri uyu munsi abantu bakora siporo zitandukanye nta binyabiziga babisikana na byo mu muhanda, barangiza bakanasuzumwa ku bushake indwara zitandukanye, cyane cyane izitandura, nk’iz’umutima, Kanseri, Diyabete, Impyiko n’izindi.

Mu itangazo Umujyi wa Kigali wasohoye, wamenyesheje ko imihanda yo kuva sitade Amahoro- Gisimenti-Gishushu- Minijust- Ninzi Hill Hotel- Umuhanda w’inyuma wa KBC-Amasangano yo ku kabindi- rond point yo ku biro bya Minisitiri w’intebe – Amasangano ya Sopetrade – Rond point yo mu mujyi – Car free Zone, itazakoreshwa muri ayo masaha ya siporo.

Ibi byatumye abafite ibinyabiziga bayoborwa mu mihanda yindi bashobora gukoresha.

Abaturutse mu bice bya Kimironko bazakoresha Kibagabaga-Nyarutarama-SOS- Kacyiru-Kinamba-Muhima-berekeze mu mujyi cyangwa Nyabugogo. Bashobora kunyura kandi umuhanda wa Controle Technique - RDB-Nyarutarama - SOS- Kacyiru-Kinamba-Muhima-berekeze mu mujyi cyangwa Nyabugogo.

Abaturutse Remera bashobora guca Prince House- Rwandex-Kanogo- Kiyovu berekeza mu mujyi cyangwa bagaca poids Lourds berekeza Nyabugogo.

Abaturutse Kicukiro berekeza Kacyiru bashobora guca Kabeza- Giporoso- Controle Technique-Nyarutarama- SOS-Kacyiru cyangwa Sonatubes - Rwandex –Poids Lourds-Kinamba- Kacyiru.

Car Free Day iba iteganyijwe kuba buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi, iyo muri uku kwa Kanama ikazaba ari iy’ubugira gatatu.

Umujyi wa Kigali utangaza ko urimo gusuzuma uburyo iyi siporo izajya ibera no mu mihanda yo mu bice bitari iby’Umujyi wa Kigali rwagati, ibyo ngo bikazakorwa hagamijwe kwegereza icyo gikorwa abaturage bose no kubaha amahirwe angana.

Abakora Siporo baba bagenda batabyigana n'ibinyabiziga
Abitabiriye Car Free Day iheruka

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved