Imigabane leta yari ifite mu bigo birenga 20 igiye kwegurirwa Agaciro Development Fund

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 6 Ukuboza 2017 saa 11:43
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Ikigega Agaciro Development Fund, Jacques Kayonga, yatangaje ko Guverinoma yemeje ko imigabane yari ifite mu bigo bitandukanye by’ubucuruzi birenga 20, igiye kwegurirwa iki kigega kikaba aricyo gitangira kuyicunga no kuyibyaza umusaruro.

Kayonga yabikomojeho mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, nyuma yo kwitabira Inama rusange idasanzwe y’abanyamigabane ba Banki ya Kigali, gusa kuri iyi nshuro yari nk’umutumirwa.

Guverinoma y’u Rwanda isanzwe ari yo munyamigabane munini muri BK aho ifitemo 29.5%, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwishingizi, RSSB kikagiramo 25.1%, mu gihe abashoramari bato bato bafitemo 13.7%, irindi janisha rikaba iry’ibigo bitandukanye.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BK, Marc Holtzman yavuze ko guverinoma yamaze kubamenyesha ko mu minsi iri imbere imigabane yari ifitemo ya 29.5% igiye kwegurirwa Agaciro Development Fund.

Jacques Kayonga yavuze ko n’ubusanzwe ikigega Agaciro ari icya leta nubwo kibamo imisanzu iba yaratanzwe na leta n’abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo.

Yakomeje agira ati “Imwe mu mpamvu zikomeye ziri gutuma guverinoma ibikora ni uguhuriza hamwe imigabane yayo iri mu ishoramari ry’ubucuruzi, ikayihuriza mu kigo kimwe kugira ngo irusheho kuyibyaza umusaruro.”

“Hari ibigo bisaga 20 guverinoma ifitemo imigabane igiye kwimurira mu kigega Agaciro, bikaba ari ibintu bidushimishije kuko icyerekezo cyacu ari ukuba ikigega kinini gishobora kwizeza Abanyarwanda u Rwanda bifuza.”

Kayonga yavuze ko iki kigega cyatangijwe ku mugaragaro mu 2012 ubu kimaze kugera kuri miliyari 47 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse hari kunozwa imigambi izatuma mu 2024 kigera ku rwego rufatika.

Yavuze ko haba hakiri kare gutangaza amakuru yose ku bigo bifite imigabane igomba kwimurira muri icyo kigega nubwo inama y’abaminisitiri yabifasheho umwanzuro.

Umuyobozi w’Ikigega Agaciro Development Fund, Jacques Kayonga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza