Imibereho y’amashuri yisumbuye yigenga iri hagati y’umupfu n’umupfumu

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 21 Kanama 2017 saa 11:35
Yasuwe :
0 0

Amashuri yisumbye yigenga mu Rwanda afite impungenge zo gufunga imiryango umusubirizo kubera kubura abayigamo kuko abakayizemo bagannye aya Leta.

Ubuyobozi bw’amwe mu mashuri buvuga ko bwasabye Guverinoma gufashwa ngo ibiciro byayo biringanire n’iby’amashuri ya Leta ariko icyifuzo cyabo nticyahabwa agaciro.

Umubare w’abanyeshuri ari na bo bari batunze aya mashuri watangiye kumanuka kuva mu mwaka wa 2012 ubwo hatangizwaga gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.

Nibura amashuri yigenga agera kuri 30 amaze gufunga imiryango muri uyu mwaka, hakaba hari n’andi adafite icyizere ko azakomeza gukora.

Umuyobozi wa College Nkunduburezi ryo mu Karere ka Gakenke, Batamba Samuel, yabwiye Rwanda Today ko ubu bari mu bibazo uruhuri.

Yagize ati “ Umubare w’abanyeshuri bashya twakira waragabanutse cyane, nyamara ikigo gifite amadeni menshi, turimo abakozi ibirarane ndetse n’abatugemuriraraga .Ntituzi niba ishuri rizongera gufungura imiryango.”

Batamba avuga ko bajyaga bagira abanyeshuri 800 ariko kuri ubu bafite abanyeshuri 80 gusa kuko abandi bigiriye mu mashuri ya Leta kandi icyo kigo nta bushobozi bwo kuvugurura ngo kijye ku rwego amashuri ya Leta ariho.

Mu mwaka wa 2016 amashuri menshi yigenga avuga ko yatakaje nibura bibiri bya gatatu by’abanyeshuri bajyaga bakira.

Kubera uko kubura abanyeshuri, Ihuriro ry’amashuri yigenga mu Rwanda risanzwe rifite abanyamuryango bagera ku 100 rivuga ko amashuri menshi yafunze imiryango kandi n’andi ari mu nzira.

Umuyobozi wa College de l’Espoir de Gasogi, Evariste Nsengiyumva, yavuze ko basigaranye abanyeshuri 500 ugereranyije n’abanyeeshuri 1000 bari bafite mu mwaka wa 2014.

Ati “Nk’ubu hari inzu abanyeshuri bararagamo zirimo ubusa, amashuri bigagamo n’ibindi bikoresho.”

Uku gusubira inyuma gukabije kw’amashuri yigenga gushingirwa ku bwiyongere bw’amashuri ya Leta cyane cyane ay’uburezi bw’imyaka 12.

Ihuriro ry’amashuri yigenga rivuga ko amashuri yahise atangira gufunga imiryango kuko abanyeshuri bagiye mu ya Leta kubera ko ariyo yujuje ibisabwa byose.

Uretse gushyiramo ibikoresho, Guverinoma yanakuyeho amafaranga y’ishuri ku banyeshuri biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12 ndetse inatangiza gahunda yo kubagaburira ku ishuri.

Umuyobozi wungirije w’Urugaga rw’amashuri yigenga, John Gasana, yabwiye Rwanda Today ko guhangana n’amashuri ya Leta bigoye kuko bisaba igishoro kinini ukongera ibikorwa remezo, gushaka abarimu b’inzobere n’ibikoresho bigezweho, ikintu asanga kitakorohera ibigo byinshi byigenga.

REB yagiriye inama amashuri yigenga

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), Gasana Janvier, yabwiye IGIHE ko gufasha amashuri yigenga bidashoboka, ahubwo ayagira inama yo kwiga neza uburyo yakomeza kubaho.

Ati “Leta iyo ireba gahunda yayo igashyiraho Icyerecyezo, ikavuga ngo abanyarwanda bose bagiye kwiga, none se uwigenga yari kunezezwa nuko abanyarwanda hafi kimwe cya kabiri batiga kubera amashuri ari make kugira ngo akomeze akore business? Ntekereza y’uko ikibazo atari icyo. Mu buryo busanzwe ishuri ryigenga ryakagombye kujyaho rifite ibipimo (standards) byo hejuru y’ishuri rya Leta kuko twe Leta dushyiraho ibipimo biringaniye , ariko abigenga baba basabwa gushyiraho standards ziri hejuru ku buryo umuntu ajyayo ashaka ireme ryo hejuru noneho akaryishyurira amafarana ari hejuru.”

Yakomje agira ati “ Nk’ubu twe niba twarashyizeho smart classes ebyiri kuri buri kigo bo bakaba bayifite muri buri shuri. Ni nako kamaro k’abikorera, ni ugushyiraho ibirenze ibyo Leta yakoze. None se wabaho ute utanga ireme ry’uburezi nk’iry’irindi shuri kandi iryo shuri ritaka amafaranga y’ishuri wowe uyaka? ”

Gasana yavuze ko nk’ubu hakiri icyuho mu mashuri y’ubumenyingiro (TVET), agira inama ayo mashuri kwicara bagatekereza uko bashora imari muri TVET.

Ati” Turacyafite amashuri make cyane ya TVET, amenshi muri aya (ari gufunga) ni atanga uburezi rusange. Amashuri ya TVET arahari ariko ni make, ntabwo aragera ku rwego twifuza. Icyakora naho ntibajyeyo bagiye gusa kuko hakiri amahirwe ahubwo bajyaneyo ireme kugira ngo n’umunsi Leta yongereye amashuri ya TVET nabyo bitazagenda gutya.”

Uyu muyobozi avuga ko nubwo hari amashuri yigenga ataka kubura abanyeshuri, ngo hari andi adafite ikibazo kuko azwiho gutanga ireme ryo ku rwego rwo hejuru bityo abanyeshuri bakifuza kujya kwigayo.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu gihugu hari amashuri yisumbuye 1, 575, muri yo aya Leta ni 460. Asigaye ni ashingiye ku madini aho Kiliziya Gatolika ifitemo amashuri 620; Itorero ry’ Angilikani rifitemo amashuri 279; Abadiventisiti bafitemo 22 naho abayisilamu bakagira 16. Andi mashuri 178 yashinzwe n’ababyeyi ndetse n’abantu ku giti cyabo.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), Gasana Janvier

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza