Imfura hafi 1900 z’Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro zahawe impamyabumenyi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 28 Kamena 2018 saa 07:42
Yasuwe :
0 0

Abagera ku 1882 bigaga mu Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, Rwanda Polytechnic, bashyikirijwe impamyabumenyi, ari na bo ba mbere basoje amasomo kuva amashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro (IPRC) yahurizwa mu ishuri rimwe rifite koleji zitandukanye.

Kuri uyu wa Kane tariki 28 Kamena 2018 nibwo iri shuri rikuru ryatanze impamyabumenyi ku rwego rwa Diploma na Advanced Diploma ku barangije amasomo muri koleji zitandukanye uko ari umunani, mu muhango wabereye muri Stade ya IPRC Kigali.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, yashimiye abarangije amasomo, anabasaba gutekereza mu buryo bwagutse kugira ngo bazabashe gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu n’iryabo muri rusange.

Yagize ati “Tuzi neza ko Perezida wacu yiyemeje gushyira imbaraga mu guteza imbere inganda ndetse u Rwanda rukaba igicumbi cy’ubucuruzi butandukanye mu karere no ku Isi. Twizera ko nk’abarangije amasomo yabo nk’abayobozi ba Rwanda Polytechnic tuzatanga umusanzu kugira ngo iyi gahunda igerweho.”

Yakomeje avuga ko bishimira ko hejuru ya 70 by’abarangije amasomo yabo mbere y’uko IPRC zihurizwa muri Rwanda Polytechnic bashimwa kuba bakora neza akazi bahawe, bityo bizeye ko n’abarangije uyu munsi bazagera ku ntsinzi kandi bagaharanira guhanga udushya.

Karangwa Roger wavuze mu izina ry’abarangije amasomo, yashimiye leta yahaye Abanyarwanda amahirwe yo kwiga by’umwihariko ibijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro, anashimira ababyeyi babafashije maze kwiga bikaborohera.

Yakomeje asaba leta y’u Rwanda kuborohereza kubona inkunga bakeneye ngo batangire kwikorera, anagaruka ku kibazo cy’impamyabumenyi zabo zitemerwa nk’izabarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza kandi barabisezeranyijwe.

Umuyobozi wa Rwanda Polytechnic, Dr. Gashumba James, yavuze ko iki kibazo cy’impamyabumenyi bagiha agaciro kandi batangiye kukiganiraho n’inzego zitandukanye kugira ngo gishakirwe umuti.

Yagize ati “Twakiganiriyeho mu mwiherero w’ibyumweru bibiri twagiranye na Minisitiri w’Intebe. Ntabwo ari uko zitemerwa, ahubwo abatanga akazi ntibumva ubumenyi bwa A1, ugasanga umurimo wakabaye ukorwa n’aba bantu bo bawuha ufite A0 kandi aba aribyo bigishijwe.”

Amabwiriza arebana no guha agaciro kangana impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) zihabwa abarangije amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro n’iz’icyiciro cya kabiri (A0), akubiye mu Iteka rya Perezida ryasohotse muri Nzeri 2015, rigaragaza inzego zitandukanye z’imirimo ya leta n’ibisabwa kugira ngo umuntu abe yahabwa akazi ku mwanya runaka.

Muri uyu muhango kandi abanyeshuri 10 bitwaye neza kurusha abandi, bahawe ibihembo birimo mudasobwa. Mu 1882 barangije amasomo yabo, abakobwa ni 366 gusa.

Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi uyu munsi ni abiga muri IPRC Kigali, IPRC Huye, IPRC Karongi, IPRC Ngoma, IPRC Musanze, IPRC Kitabi, IPRC Tumba na IPRC Gishari.

Wari umunsi w'Ibyishimo ku barangije muri Rwanda Polytechnic
Abanyeshuri bahize abandi mu masomo bashimwe
Abanyeshuri bishimiye gusoza amasomo
Umuyobozi w'akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne; Prof Phil Cotton uyobora Kaminuza y'u Rwanda; Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène n'Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro, Olivier Rwamukwaya
Ibi birori byabanjirijwe n'umutambagiro w'ibyishimo
Hanabaye imyiyereko mu mbyino gakondo mu gususurutsa uyu munsi
Karangwa Roger wavuze mu izina ry’abarangije amasomo, yashimiye leta yahaye Abanyarwanda amahirwe yo kwiga
Minisitiri Mutimura yasabye abarangije amasomo gutekereza byagutse
Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe amashuri y'imyuga n'Ubumenyingiro, Olivier Rwamukwaya

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza