Kwamamaza

Imfungwa n’abagororwa 19 bazakora ibizamini bya Leta uyu mwaka

Yanditswe kuya 11-08-2016 saa 12:49' na Cyprien Niyomwungeri


Ku nshuro ya mbere imfungwa n’abagororwa 19 barimo umukobwa umwe, bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare iherereye mu Ntara y’Iburasirazuba, bemerewe gukora ibizamini bya Leta by’amashuri abanza n’ayisumbuye muri uyu mwaka wa 2016.

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), ruratangaza ko abanyeshuri 14 barimo umukobwa bazakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, naho abandi batanu bagakora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange (Tronc Commun).

Mu kiganiro na IGIHE, Umuvugizi wa RCS, CIP Sengabo Hillary, yatangaje ko muri iki cyumweru aribwo Minisiteri y’Uburezi (Mineduc) yabemereye ko abo bana 19 bazakorana ibizamini bya Leta na bagenzi babo.

Yagize ati “Hari 14 bazakora ibizamini by’amashuri abanza n’abandi batanu bazakora Tronc Commun. Muri iki cyumweru nibwo Mineduc yatwemereye.”

Kuva muri 2014 izi mfungwa n’abagororwa zigishwa n’abacungagereza n’abagororwa bize uburezi, zikagenzurwa na Mineduc ari nayo itanga ibitabo n’ibindi nkenerwa mu burezi.

Sengabo yongeraho ubusanzwe izo mfungwa n’abagororwa bahabwaga amasomo y’ubumenyi ngiro gusa kubera impamvu zirimo n’uko gukora ibizamini bya Leta batari babyemerewe.

Yagize ati “Byatumaga duhitamo kubigisha imyuga aho kubura ibindi bakora. Ubwo bemerewe gukora ibizamini bya leta abaje biga mu mashuri abanza bazakomeza kuyiga, abiga mu yisumbuye bakomeze.”

Ni kenshi hagiye humvikana imfungwa n’abagororwa bafungiwe muri gereza z’abakuru basaba kujya biga amasomo azatuma bahabwa impamyabumenyi hatabayeho gutandukanya abakatiwe n’abatarakatirwa, ariko ntibabyemererwe na Minisiteri y’Uburezi.

Sengabo yavuze ko n’abandi bizabageraho mu myaka itaha bagatangira kujya bakora ibizamini bya Leta bakabona impamyabumenyi zizabagirira akamaro barangije ibihano byabo.

Yagize ati “Nabo bizabageraho buhoro buhoro ku buryo uwujuje ibisabwa byo gukora ikizamini cya leta azajya agikora, kugeza ubu abatangiriweho ni bariya bana b’i Nyagatare.”

Gereza y’abana ya Nyagatare ifungiwemo abagera kuri 287, RCS ivuga ko bose biga ariko bamwe bakurikirana amasomo y’imyuga abandi bagakurikirana gahunda y’amashuri abanza n’ayisumbuye.

Nta gitangaza kuba minsi iri imbere twakumva imfungwa cyangwa umugororwa w’Umunyarwanda wanditse amateka nk’ay’Umunyakenya, Peter Ouko, wakatiwe gufungwa burundu ariko akiga gahunda y’iyakure muri Kaminuza yo mu Bwongereza, akabona impamyabumenyi mu by’amategeko.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved