Kwamamaza

Imbuto Foundation yatangiye gahunda yo gukangurira urubyiruko kwirinda Sida

Yanditswe kuya 23-08-2016 saa 21:55' na Ezechiel Mbananabo


Imbuto Foundation yatangiye gahunda yo gukangurira urubyiruko kwirinda no kwipimisha Sida, irusaba kwirinda gutera cyangwa guterwa inda z’imburagihe, ndetse n’izindi ngeso mbi ziganisha ku kwangiza ubuzima bwarwo.

Hari kuri uyu wa Kabiri mu gikorwa cy’ubukangurambaga bugamije gukangurira urubyiruko ruri hagati y’imyaka 10 kugera kuri 24 cyane cyane abakobwa kwirinda inda z’imburagihe no gukangurira urubyiruko muri rusange kugira imyitwarire iganisha mu kwirinda icyorezo cya SIDA,ndetse no kugana ibigo nderabuzima bitanga serivizi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge ku nkunga y’umuryango The David and Lucile Packard Foundation, kikaba cyakozwe ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’ubuzima n’Ikigo Nderabuzima cya Butamwa.

Urubyiruko rugize igice kinini cy’Abanyarwanda kuko Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda kigaragaza ko abangavu n’ingimbi bari hagati y’imyaka 10-24 bangana na 33% by’abaturage bose b’u Rwanda.

Ni kenshi humvikana urubyiruko rurimo n’abanyeshuri baterwa inda zitateganyijwe rimwe na rimwe bikabavirimo no kwandura virusi itera Sida.

Ubushakashatsi bwakoze n’ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC), mu mwaka wa 2015 bwagaragaje ko urubyiruko rwanduye virusi itera SIDA rungana na 2.5 %,mu gihe muri rusange Abanyarwanda babana na virusi itera Sida bangana na 3%.

Abana b’abakobwa nibo bandura kurusha basaza babo kuko nk’uko mu 2014 byagaragaye,mu bwandu bushya bwagaragaye, 74% bari abakobwa bakiri bato.

Igiteye impungenge ni uko kugeza ubu hakiri n’umubare munini w’abatarasobanukirwa ibijyanye n’icyorezo cya SIDA, kuko 38% by’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 mu bice by’icyaro badafite ubumenyi buhagije kuri virusi itera SIDA, ugereranyije no mu bice by’imijyi bangana na 25% nk’uko umuryango Imbuto Foundation wabigarutseho.

Isabelle Kalisa wari uhagarariye Imbuto Foundation mu bukangurambaga bwo kuri uyu wa Kabiri, yasabye urubyiruko rwari rwiganjemo abanyeshuri gufata iya mbere mu kwimisha Virusi itera SIDA kugira ngo rumenye aho ruhagaze, no kwirinda gutera cyangwa guterwa inda z’imburagihe.

Yagize ati “Turasaba urubyiruko rwacu cyane cyane kwirinda gutera cyangwa guterwa inda z’imburagihe n’izindi ngeso mbi ziganisha ku kwangiza ubuzima bwanyu.Aho inda ica ni naho Sida ica.Nimwirinde igihugu kirabakeneye ngo mucyubake.”

Yakomeje asaba ababyeyi kuganiriza abana babo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, abamaze kwandura bakirinda kwiheba ahubwo bagakora amatsinda yo gufashanya.

Bamwe mu banyeshuri b’abakobwa biga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Butamwa baganiriye na IGIHE, bagaragaje ko zimwe mu mpamvu zituma hari abaterwa inda harimo ubukene, kutabasha kwihagararaho n’ibishuko bitandukanye nubwo ngo bidakwiye.

Umwe muri bo ati “Njyewe hari inshuti zanjye zigera ku icumi zavuye mu ishuri nyuma yo guterwa inda.”

Nyuma yo kuva kwipimisha virusi itera Sida ku bushake, bavuze ko ari iby’agaciro kuri bo kuko bibafasha kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze.

Urubyiruko mu mukino ku bijyanye no kwirinda virusi itera Sida
Isabelle Kalisa wari uhagarariye Imbuto Foundation mu bukangurambaga bwo kuri uyu wa Kabiri
Bamwe mu bari bategereje kwipimisha Virusi itera Sida ku bushake
Urubyiruko rw'abanyeshuri rwipimishije Virusi itera Sida ku bushake

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved