Imboni mu mezi 12 ya mbere ya manda y’Abadepite mu Nteko

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 19 Nzeri 2019 saa 10:38
Yasuwe :
0 0

Hashize amezi 12 abadepite 80 barahiriye kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatorewe manda y’imyaka itanu.

Ku wa Gatatu, tariki ya 18 Nzeri 2019 nibwo Inteko ya kane ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yarahiriye imirimo mishya imbere ya Perezida Paul Kagame.

Ni yo Nteko ya mbere yinjiyemo amashyaka yose yemewe mu Rwanda arimo abiri ahamya ko atavuga rumwe na Leta ariyo Green Party na PS Imberakuri.

Inteko ni urwego rufite inshingano zo gushyiraho amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya guverinoma hagamijwe inyungu rusange z’abaturage.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko batangiye imirimo yabo ku wa 5 Ukwakira 2018.

Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA, abayobozi bakuru bayo bagarutse ku rugendo rw’umwaka n’imikorere yaranze amezi 12 ya mbere.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yavuze ko ibyakozwe byibanze kuri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (NST) mu nkingi eshatu zirimo iy’imiyoborere myiza, imibereho y’abaturage n’ubukungu.

Ati “Muri uyu mwaka twemeje ishingiro ry’imishinga y’amategeko 88. Muri iyo mishinga igera kuri 80 yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko, yasuzumiwe muri komisiyo no mu nteko rusange; umunani ni yo igisuzumwa.’’

Yakomeje avuga ko “Ku bijyanye no gusuzuma ibikorwa bya guverinoma, twagiye mu mirenge yose n’utugari hafi ya twose tureba gahunda zigamije guteza abaturage imbere, imbogamizi zikirimo n’icyakorwa mu kuzikuraho.’’

Muri Komisiyo zihoraho icyenda zigize Inteko, izigera ku munani zagiriye ingendo mu turere 30 tw’u Rwanda aho abazigize bareba ibijyanye n’imibereho y’abaturage.

Izo ngendo ni zo zikorwamo raporo ishyikirizwa inzego bireba hanyuma zikazagaragariza inteko uko ibyo bibazo byakemuwe.

Mukabalisa yagize ati “Muri uyu mwaka twatumiye abaminisitiri bane, twaberetse ibibazo twabonye muri izo ngendo. Hari abatanze ibisobanuro ndetse dusanga ingamba batugaragarije zishobora kugira ibyo zikemura. Hari n’abandi bagaragaje ingamba zabo basabirwa kuzisobanura mu buryo bw’inyandiko.’’

Usibye gushyiraho amategeko no kugenzura ibikorwa bya guverinoma, Inteko yanakiriye ibibazo 51 by’abaturage, isaba inzego zibishinzwe ko zibikurikirana bigakemuka.

Imirimo y’Inteko ntigarukira imbere mu gihugu gusa kuko inakora ku ruhando mpuzamahanga.

Mu bijyanye no kwagura umubano n’inteko z’ibindi bihugu, iy’u Rwanda yakiriye intumwa ziturutse mu Nteko zishinga Amategeko zigera kuri 13 zo ku migabane itanu y’Isi.

Amezi 12 ya mbere muri manda y’abadepite yasoje mu mirimo yabo bibanze ku mishinga ikora mu mfuruka zose z’ubuzima, uburezi, ikoranabuhanga n’ibindi.

Visi Perezida ushinzwe Amategeko no kugenzura Ibikorwa bya Guverinoma, Mukabagwiza Edda, yavuze ko igihugu cyateye imbere ariko hari ahakenewe kongerwa imbaraga.

Yagize ati “Hari ibigikenewe kunozwa nk’uburyo umutungo ukoreshwa. Aho dusanze harimo intege nke turabivuga. Turacyashaka ko ibikorwa remezo bihabwa umwihariko. Twabonye ko abaturage bakwiye kureka wa muco wo gutegera Leta amaboko ahubwo gahunda bashyiriweho nka serivisi z’imari bazibyaza umusaruro.’’

Umwaka wo kwiga ku badepite bashya mu Nteko

Kuba abadepite 80 bari mu Nteko biganjemo abashya, imirimo yabo yorohejwe n’uko bahuje intego yo kubaka u Rwanda no guhindura ubuzima bw’abarutuye.
Abatavuga rumwe na leta bahurira ku kuba umwaka wabo wa mbere warabaye uwo kwiga ariko utanga icyizere.

Depite Mukabunani Christine uhagarariye PS Imberakuri yavuze ko ‘‘Ni umwaka ukomeye kuko byari ukwiga, tukiga uko Inteko Ishinga Amategeko ikora, gukorana n’abandi akenshi tudahuje ibitekerezo bya politiki. Wagenze neza kandi dutangiye kumenyera.’’

“Ubwa mbere ugenda buhoro kuko uba wiga, kumenya gusobanura igitekerezo cyawe ngo cyumvikane. Numvaga ko kwakira PS Imberakuri bizaba bikomeye ariko byaroroshye cyane.’’

Depite Frank Habineza unayobora Green Party yavuze ko umwaka wa mbere wabigishije byinshi birimo gusobanukirwa uko abantu batora, uko amategeko akorwa no gutanga ibitekerezo.

Ati “Hari aho twatoraga ‘oya’ abantu ntibabyumve ariko tukabisobanura ndetse ubu ntabwo bakiturakarira, byose ni demokarasi, ni ubushake bw’umuntu kuvuga oya. Twese turi ku murongo wo kwishyira tukizana. Kuba twaraje mu nteko nk’ishyaka rya opozisiyo, byongereye icyizere igirirwa.’’

Mukabalisa avuga ku bahagarariye imitwe ya opozisiyo mu Nteko yagaragaje ko “Icya mbere ni uko bumvise inshingano zabo nk’Abanyarwanda. Bazi ko bahagarariye Abanyarwanda bose.’’

Yavuze ko abaminisitiri babazwa n’inteko kugira ngo hagire ibikosorwa ndetse ko “kuba twavanaho abaminisitiri icyizere si byo byagaragaza imikorere myiza y’Inteko.’’

Bimwe mu byagarutsweho mu mwaka wa mbere w’inteko, ni ibigo n’abayobozi batitirijwe imbere y’abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC).

Ku wa 17 Nzeri 2019 hagaragajwe ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatanze amasoko ya miliyari 4.258 Frw kandi yari yarateganyirijwe kuzatwara miliyari 1.968 Frw.

Visi Perezida w’Imari n’Abakozi, Musa Fazil Harerimana, yavuze ko umuyobozi wagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta adakwiye kwakirwa yishimiwe.

Ati “Umuntu ukekwaho kwangiza umutungo wa Leta urashaka aze bamusekera? Ntabwo umuyobozi yaza ngo bamubaze niba yaranyereje? Ibyo twumvikanye mu Nteko ni uko iyo PAC isoje akazi kayo, Inteko igatanga imyanzuro, igomba gukurikirana, tukabaza ababishinzwe uko babishyize mu bikorwa.’’

Muri gahunda Inteko iteganya gushyiramo imbaraga harimo gukorera ubuvugizi ibibazo birimo ihohoterwa ryo mu miryango n’icy’abana bata ishuri. Ubu hari umushinga uvugurura itegeko ry’umuryango.

Mukabalisa Donatille arahirira kuba Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite
Mukabagwiza Edda ubwo yarahiriraga kuba Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko Ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma
Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ushinzwe Imari n’Abakozi, Musa Fazil Harerimana, arahira
Perezida Kagame mu ifoto y'urwibutso hamwe n'abadepite bashya 80
Byari ibyishimo ku miryango y'abinjiye mu nteko...
Musa Fazil Harelimana asuhuzanya n'abari bamuherekeje nyuma y'irahira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza