Imbamutima za Perezida Zuma ku ntsinzi ya Perezida Kagame

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 7 Kanama 2017 saa 06:38
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, yashimiye Perezida Kagame wongeye kugirirwa icyizere n’Abanyarwanda bakamutorera kubayobora mu myaka irindwi iri imbere ku majwi 98,63%.

Mu nyandiko yasohowe n’ishami rishinzwe ububanyi n’amahanga muri icyo gihugu, Perezida Jacob Zuma yavuze ko Afurika y’Epfo izakomeza umubano mwiza n’u Rwanda mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Kagame.

Yagize ati “ Afurika y’Epfo yishimiye gukomeza gukorana na Guverinoma y’u Rwanda mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Perezida Kagame, dukomeza ubufatanye mu bya politiki, ubukungu n’ubucuruzi hagati y’ibyo bihugu byombi.”

Gushimira Perezida Kagame ntibyakozwe na Jacob Zuma gusa kuko n’Umwami wa Oman n’uwa Maroc Mohammed VI, nabo bamushimiye banamwifuriza ishya n’ihirwe nyuma yo gutorerwa kuyobora u Rwanda.

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, kandi tariki ya 5 Kanama 2017, Perezida Uhuru Kenyatta ni we wabimburiye abandi bakuru b’ibihugu mu gushimira Kagame ku ntsinzi yagize. Uyu yakurikiwe na Perezida Dr John Pombe Magufuli wa Tanzania na we yahise yandika kuri Twitter amushimira, n’abandi batandukanye bakomeza kugenda babikora.

Amatora yabaye ku wa 3 Kanama 2017 ku Banyarwanda baba hanze no ku wa 4 Kanama 2017 ku baba mu gihugu. Mu majwi y’agateganyo Perezida Kagame ari imbere n’amajwi 98,63%, umukandida wigenga Mpayimana Philippe 0.73% na Dr Frank wari uhagarariye Ishyaka rya Green Party ufite 0.47%.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma na Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza