00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima za Dr Ugirashebuja wagizwe Minisitiri w’Ubutabera

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 18 Nzeri 2021 saa 05:06
Yasuwe :
0 0

Dr Ugirashebuja Emmanuel wagizwe Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta, yashimiye Umukuru w’Igihugu wamugiriye icyizere, yizeza ko azitanga uko ashoboye urwego rw’ubutabera rugakomeza gutera imbere.

Ku wa Gatanu tariki ya 17 Nzeli 2021 nibwo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yasohoye itangazo rigaragaza ko Dr Ugirashebuja yagizwe Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Dr Ugirashebuja wamaze igihe kinini mu burezi muri Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko atewe ishema no kugirirwa icyizere cyo gukomeza gukorera igihugu cye yifuriza ineza.

Ati “ Nabyakiriye neza ariko nzirikana neza ko ari ugukorera igihugu. Cyane cyane ndashimira Perezida wa Repubulika kuba yaraduhaye izi nshingano zo gukorera iki gihugu twifuriza ineza.”

Dr Ugirashebuja yari asanzwe ari Perezida w’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Asobanura ko hari ibintu byinshi byakozwe mu rwego rw’Ubutabera bw’u Rwanda ndetse ko hari n’umurongo uhamye igihugu gishaka kugeraho mu minsi iri imbere.

Ati “Hari n’ibindi bishobora gukorwa. Icyo umuntu akora ni ukureba aho bigeze, ni ukureba aho tumaze kugera tukareba ingufu zisabwa, aho twashyira imbaraga ariko umuntu azi neza ko igihugu gifite icyerekezo mu nzego zose harimo n’urw’ubutabera. Ndizera ko nzakorera muri icyo cyerekezo kugira ngo ubutabera bukomeze kwiyubaka.”

Dr Ugirashebuja w’imyaka 45 yinjiye muri Minisiteri y’Ubutabera asimbuye kuri uyu mwanya Busingye Johnston uheruka kuwukurwaho nyuma y’imyaka umunani yari awumazeho. Busingye yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza.

Dr Ugirashebuja wamusimbuye asobanura ko yinjiye mu butabera kera ari umwarimu na mbere yaho ubwo yigaga amategeko, byose akaba ari urugendo yagiyemo akunze cyane.

Ati “Nari umwarimu muri Kaminuza. Narangije Impamyabumenyi y’Ikirenga mu Bwongereza, ntangira gukora ndi umwarimu nyuma yaho igihugu kimpa inshingano zo kuyobora urukiko rwa EAC. Uzi neza ko mu Itegeko Nshinga ko iyo uri “doyen” w’ishami ry’amategeko, uba uri mu Nama Nkuru y’Ubucamanza n’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha. Nkiri no mu bwarimu nari muri izo nama zombi.”

Uyu mugabo asobanura ko kwiga amategeko ari ibintu yakunze cyane kuko yo ubwayo afite icyo avuze ku buzima bwa muntu.

Ati “Amategeko afite byinshi avuze ku buzima bw’abantu bwa buri munsi. Iyo ukoze ikintu kikagira akamaro keza ku buzima, ni ikintu gishimisha buri wese.”

Dr Ugirashebuja arubatse, afite umugore n’abana babiri. Mu buzima bwe, ikintu ahora ashyira imbere kandi yizera, ni uko umuntu ahora yiga kandi ibyo amenye akabibyaza umusaruro.

Ati “Nizera ko buri hantu ugeze, haba hari byinshi wiga ariko hakaba n’ibindi byinshi wakora kugira ngo uzamure aho usanze kurusha uko hari hasanzwe hameze.”

Abazi Dr Ugirashebuja bamusobanura nk’umugabo ucisha make, uca bugufi, uvuga buhoro yitonze ariko w’umuhanga mu buryo bushoboka. Binashimangirwa n’abo bakoranye yaba mu rwego rw’ubutabera cyangwa se muri Kaminuza y’u Rwanda.

Prof Lwakabamba Silas wahoze ari Minisitiri w’Uburezi ndetse wanayoboye Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yakoranye na Dr Ugirashebuja mu rwego rw’uburezi.

Yanditse kuri Twitter amwifuriza imirimo myiza ati “ Iteka nizeraga ubushobozi bwawe n’uburyo uca bugufi.”

Martin K.Ngoga uyobora Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA, we yanditse ko inshingano Dr Ugirashebuja yahawe yari azikwiriye.

Dr Ugirashebuja yabonye Impamyabumenyi y’Ikirenga afite imyaka 32 y’amavuko.

Busingye Johnston asimbuye we yamwifurije imirimo myiza, anashimangira ko nta kabuza inshingano ahawe azazisohoza neza.

Dr Ugirashebuja yashimiye Umukuru w'Igihugu wamugiriye icyizere akamushinga kuyobora Minisiteri y'Ubutabera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .