00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Moshions yasohoye collection y’imyambaro mishya yise ’imandwa’ (Amafoto)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 13 Ugushyingo 2021 saa 11:17
Yasuwe :
0 0

Inzu itunganya imideli imaze kubaka izina mu Rwanda no hanze yarwo, Moshions, yashyize hanze imyambaro mishya yiswe ‘Imandwa Collection SS 22’, ishishikariza abantu kwiyakira bakemera kuba abo bari bo, aho guhindura imiterere yabo.

Iyi myambaro yagaragaye mu imurika ry’iminsi itatu ryabereye kuri ‘Atelier Design Academy,’ rikaba ryarateguwe n’iyi nzu y’imideli.

‘Imandwa Collection SS 22’ yateguwe mu gihe cy’umwaka, ikaba igizwe n’imyambaro 20 ishobora kwambarwa na buri wese hadashingiwe ku gitsina cye.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa Moshions, Turahirwa Moses, yavuze ko gutegura iyi myambaro byamusabye igihe kinini kuko yifuzaga gukora ibintu byiza ndetse akabimurika mu buryo budasanzwe.

Yagize ati “Byamfashe igihe kinini, umwaka wose aho nari ndi kwiga, natekerezaga gukora imyambaro n’uburyo ngomba kuyimurika mu buryo butandukanye, nkabwitekerereza nkabushyira mu bikorwa.”

Turahirwa yakoze iyi myambaro mu buryo gakondo ariko ashyiramo n’uburyo bugezweho mu myambaro y’ubu, akavuga ko yabikoze kugira ngo agaragaze ubuhanga bwari mu myambarire ya kera, ariko anatange ubutumwa bushishikariza abantu kwemera uko bari, kuko ari byo bitanga amahoro.

Yagize ati “Igitekerezo cyo gukora iyi myambaro cyavuye ku bumuntu, ku kuba umuntu wa nyawe bitagendeye ku kuba uri umukobwa, uri umugore, uri umugabo ukaba mbese umuntu wawe w’imbere.”

Yongeyeho ati “Iyi myambaro ifite inyigo yo kuba wabasha kwivuga cyangwa kwisobanukirwa muri wowe bitagendeye ku buryo sosiyete ikubona cyangwa ababyeyi icyo bakubonamo, ahubwo wowe ukamenya kwisobanukirwa icyo ushaka, uko ugenga ubuzima bwawe, uko umenya impano yawe mbese kumenya umuntu w’imbere.”

Yakomeje avuga ko ikindi yibanzeho mu gukora iyi myambaro ari ukutagira uwo iheza bishingiye ku gitsina, akaba yarayikoze ku buryo umwambaro umwe wakwambarwa n’ibitsina byombi.

Yagize ati “Iyi ni imyenda idafite igitsina runaka yagenewe, ishobora kwambarwa na buri wese, harimo imyenda yo kwambara buri munsi, iyo kujyana mu birori bidasanzwe. Ibi byaranangoye cyane gukora umwenda nshobora kwambara ndi umuhungu n’umukobwa akawambara.”

Ubwo integuza y’iyi myambaro yajyaga hanze muri Nzeri uyu mwaka, benshi batunguwe no kuba yariswe ‘Imandwa’, kuko mu muco Nyarwanda iri jambo rifite aho rihurira n’imyerere yo kubandwa, abantu bakibaza igituma bayitiriye izina rijyanye n’iyi myemerere.

Turahirwa yavuze ko igisobanuro abantu bafite kuri iri jambo atari cyo yashatse kuvuga mu myambaro ye, ahubwo ari gahunda yo guhuza umuco gakondo n’ibigezweho.

Yagize ati “Nahisemo kuyita imandwa kuko ari ijambo riri mu Kinyarwanda ariko icyo bisobanuye mu Kinyarwanda cy’icyo gihe si cyo bisobanuye ubu.”

“Iyi myenda ni imandwa y’uyu munsi ubwo igisobanuro cyayo kuri njye ni umuhungu cyangwa umukobwa wiyizi, wisobanukiwe, wibatije ku giti cye akamenya ko ari gushaka icyerekezo cyangwa ari kugana mu nzira y’ubuzima ashaka kubamo yishimye akora ibimuzanira umusaruro ariko yiyizi.”

Yakomeje avuga ko yakoresheje iri jambo mu rwego rwo kwigisha urubyiruko ibijyanye n’umuco, kuko yabonye ko rutajya rwita ku kumenya amateka ya kera, bityo gukoresha ijambo nk’imandwa bikaba bishobora gutuma rugira amatsiko rukajya kureba icyo risobanuye, rukaboneraho no kwiga amateka aryerekeye.

Yagize ati “Ikindi bivuze ni uburyo umuco ukura, hari ubwo urubyiruko ko umuco ukura abantu bagahinduka. Imandwa igaragaza ko dufite izo ndangagaciro za Kinyarwanda, dufite uwo muco ariko turi abo turi bo uyu munsi.”

Iri murika ryitabiriwe n’abantu batandukanye bazwi mu ruhando rw’imideli, benshi bagaragaza ko ari imyenda ikoranye ubuhanga kandi ifite ubusobanura bwuzuye.

Moshions ni inzu y’imideri yashinzwe mu 2015, imaze kuba ubukombe mu guhanga imyambaro itandukanye ikunzwe n’abatari bake, yaba abo mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Imyambaro yaherukaga gushyirwa hanze ni izwi nka ‘Ishuri Collection’ yasohotse mu 2020.

Video igaragaza uko umunsi wo kumurika imideli y’imandwa wagenze

Umwenda wa 'Baza' ukozwe mu buryo hariho ifoto ya Gicanda
Imandwa colletion ni imyambaro itagira uwo iheza
Iyi myambaro ishobora kwambarwa n'ibitsina byombi
Imandwa yakozwe mu rwego rwo gushushikariza abantu kuba abo bari bo, bakabaho batitaye ku gitutu cya sosiyete gituma babaho uko ishaka
Iyi myambaro yakozwe mu guha icyubahiro abakoraga ubuhanzi mu bihe bya kera
Iyi ni imyambaro ya gatandatu ikozwe na Moshions kuva yatangira mu 2015
Judith yagaragaye yambaye imyambaro y'Imandwa
Kweta imyambaro yasohotse mu Imandwa collection
Uyu mwambaro witwa Ngabo, nawo uri mu yashyizwe hanze na Moshion mu Imandwa Collection
Uyu mwambaro witwa Shana
Turahirwa Moses washize Moshions yavuze ko gutegura Imandwa byamufashe igihe cy'umwaka
Turahirwa yavuze ko yakoze iyi myambaro atagamije ko yagira igitsina ishingiraho
Ubugeni bwakozwe ku Imandwa bwagizwemo uruhare na Mizero Cedric
Umunyabugeni Mizero Cedric mu bagize uruhare mu gukora Imandwa Collection
Umwambaro wiswe 'Nijye' wasohotse ku Imandwa collection

Amafoto: Illume creative studio


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .