Ikoranabuhanga mu nzira zo guhindura uburyo bwo gutega ‘Taxi Voiture’ i Kigali

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 9 Ugushyingo 2018 saa 01:08
Yasuwe :
0 0

Guhera muri Nzeri 2013, abatega ‘taxi voiture’ mu Rwanda batangiye kwishyura ingendo no guhabwa inyemezabwishyu hashingiwe ku bilometero bagenze, bivanaho uburyo gakondo bwo guciririkanya bitewe n’aho umuntu agiye.

Gusa imashini zakoreshwaga zagaragaje ibibazo birimo ko hari ubwo abazicuruza zabashiranaga cyangwa ugasanga badashoboye kuzikora igihe zagize ikibazo.

Igikomeye ni uko zitabashaga guhuza amakuru yose akenewe ku rugendo hifashishijwe ikoranabuhanga nko kugaragaza aho imodoka iherereye, kwerekana ingendo zakozwe n’inyungu yavuyemo.

Umuyobozi w’Ishami ryishinzwe gutwara abantu mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA, Katabarwa Emmanuel yavuze ko amakuru nk’ayo aba ari ingenzi mu iterambere ry’ubwikorezi.

Ati "Tuba dukeneye nko kuvuga ngo nko ku iseta runaka hava abagenzi bangana iki, umuntu umwe ukora tagisi atwara abagenzi bangahe ku munsi kugira ngo niba hari abashoferi twongeramo tubongeremo, niba tubona umucuruzi ahomba tumuzamurire igiciro, ayo makuru ntabwo yatugeragaho."

Mbere ngo amakuru yabaga afitwe na nyiri imodoka gusa, bitandukanye no muri iyi minsi nyuma y’itangwa ry’imashini zikoresha internet zizwi nka Intelligent Connected Fare Meters (ICFM).

Katabarwa yakomeje agira ati "Uyu munsi umugenzi ushaka tagisi ndetse n’umushoferi ushaka umugenzi bashobora guhuzwa bataziranye, umwe adafite nimero y‘undi, bagahuzwa ku buryo umuntu aza akamutwara, umugenzi akaba abonye ya serivisi n’umushoferi akaba abonye amafaranga."

Kuri izi modoka zimaze kumenyerwa nka Yego Cabs, abazigenzura babasha kubona aho umushoferi aparitse, niba afite umugenzi atwaye cyangwa niba amutegereje.

Iyo umugenzi abahamagaye kuri 9191 akavuga ko akeneye ‘taxi voiture’, bahita bareba umushoferi uri hafi ye, bakabahuza ku buryo urugendo ruhita rworoha.

Mu biganiro biri gukorwa, biteganywa ko umushoferi yazajya yishyura 10.5% by’urwunguko rwe, agenewe kwishyura serivisi z’imashini nka internet n’umurongo uhamagarwaho ku buntu, kandi imashini akayiherwa ubuntu.

Katabarwa avuga ko niyemezwa hashingiwe ku biganiro birimo gukorwa, ayo mafaranga atazaba ari menshi kuko ibindi bigo bitanga serivisi nk’izi mu mahanga, nka Uber yishyuza 25% naho Taxify ikishyuza 15%.

Yavuze ko ariko kubera ko hari amakuru bamwe baba bifuza guhishira agendanye n’ubucuruzi bwabo, hari abarwanya iri koranabuhanga.

Ati "Iyo babirwanyije hari ibyo bavuga ngo iyo internet icanye baba bakubarira amafaranga, ariko sibyo kuko iyo icanye umushoferi baba babona aho ari mu buryo bw’ikoranabuhanga, ariko ntibivuze ko amafaranga agenda."

"Amafaranga agenda iyo umushoferi amaze guhura na wa mugenzi, ku mashini ye agakanda gutangiza urugendo. N’iyo atavuye aho ari nabwo ntabwo amafaranga agenda kuko habarwa ibilometero."

Iimodoka zimaze guhabwa iri koranabuhanga ni 882, mu gihe abashoferi bamaze guhabwa amakarita atuma babasha gukoresha izi mashini barenga 1000.

Biteganywa ko udakoresha iyi mashini neza acibwa amande ya 200 000Frw, hagamijwe ngo "habeho ikintu gikumira wa mushoferi kuba yakora amakosa."

Umwe mu bashoferi ba Yego Cabs, Nyandwi Simeon, yabwiye IGIHE ko ubu buryo ari bwiza, ariko ibiganiro bikomeje harebwa niba 10.5% ateganywa ko bazajya bishyura yagabanywa, kuko bataratangira kuyatanga.

Ati "10.5% ni menshi, umuntu ataragura lisansi, atararya… bayagabanyije nta cyabuza kubyitabira, ubundi bakajya batwoherereza abagenzi. Nkanjye nkorera Nyabugogo, tuba duparitse ubundi ugategereza ko umuntu aza akeneye ‘taxi’ kandi tugenda ku murongo, utwara umugenzi bitewe n’igihe wahagereye."

Ku biciro biheruka gutangazwa muri Kamena 2015, igiciro ku kilometero cya mbere ni 1500Frw mu gihe ku modoka zikorera ku kibuga cy’indege ari 2500 Frw. Ku kilometero cya kabiri ni 500Frw na 600Frw ku kibuga cy’ indege.

Yego Cabs, imodoka ushobora guhamagara ikagusanga aho uri hose
Umuyobozi w’Ishami ryishinzwe gutwara abantu mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA, Katabarwa Emmanuel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza