Ikompanyi Body Guard Kigali yasabye guhabwa amahugurwa mu kurinda umutekano w’abantu

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 12 Mutarama 2018 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Ikompanyi igizwe n’abasore b’ibigango bakora umurimo wo kurinda abantu mu bitaramo n’utubyiniro yitwa B-KGL(Body Guard Kigali),yasabye Minisiteri y’Ingabo ubufasha mu guhabwa amahugurwa ajyanye n’ibyo bakora.

Icyifuzo cyabo bagishyikirije Minisiteri y’Ingabo kuri uyu wa 12 Mutarama 2018, ubwo basuraga abamugariye ku rugamba batuye mu Mudugudu wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, banabagenera inkunga ya miliyoni 1, 8 y’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi wa B-KGL,Kanimba Bosco, yavuze ko uru rubyiruko rwishyize hamwe rukihangira umurimo wo kurinda umutekano mu bitaramo, mu tubyiniro mu marushanwa akomeye y’umupira w’amaguru n’ahandi, rufite imbogamizi z’uko rudafite ubumenyi bw’ibanze mu bijyanye no gucunga umutekano w’abantu.

Yagize ati «Nubwo dukora aka kazi turacyafite imbogamizi z’ubumenyi bw’ibanze mu gucunga umutekano w’abantu, tukaba twifuza ko igisirikare na Polisi mwazaduhugura maze aka kazi kacu kakarushaho gukorwa neza[…] Twiteguye gutanga imbaraga zacu mu kurinda no guteza imbere igihugu cyacu mu kazi dukora ko gucunga umutekano ».

Uwari uhagarariye Minisiteri y’Ingabo, Col Ruzibiza James, yashimiye urubyiruko rwa B-KGL, igikorwa bakoze cy’ubwitange cyo gusura no gufasha abamugariye ku rugamba, abizeza kuzabakorera ubuvugizi.

Yagize ati «Ngiye gukora ubuvugizi, ariko ndabasaba kwegera inzego z’umutekano. Numvise ko mukorana ariko mwongere mukorane cyane.Ubumenyi bw’ibanze bwo kurinda umutekano nta handi muzabukura uretse kwegera inzego zishinzwe umutekano mugakorana ».

Komiseri muri Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero, Fred Nyamurangwa na we yashimiye igikorwa cya B-KGL.
Ati « Hari benshi bumva ko byari ngombwa kubohora igihugu cyacu, ariko guha agaciro ababuze ingingo zabo z’umubiri hari benshi batabitekereza. Mwe rero kuba mwabitekereje turabibashimiye cyane.»

Yakomeje avuga ko impano yatanzwe na B-KGL, itahawe ingabo zamugariye ku rugamba zituye mu mudugudu wa Nyarugunga gusa, ahubwo ngo izasaranganywa ingabo zamugariye ku rugamba ziri hirya no hino mu gihugu nk’uko bigenda ku zindi nkunga babonye.

Col Ruzibiza James yijeje iyi kompanyi kuyikorera ubuvugizi igahabwa amahugurwa ayifasha kunoza umurimo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza