Ikiraro gihuza Nyabugogo na Gatsata kigiye gufungwa mu minsi ibiri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Nyakanga 2019 saa 10:42
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko kubera imirimo yo kubaka ikiraro gihuza Nyabugogo na Gatsata izakorwa kuva tariki 27 kugeza 28 Nyakanga 2019, kizafungwa muri iyo minsi hagati ya saa 6h00 na saa 11h00 z’amanywa.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvugako abakoresha icyo kiraro bajya cyangwa bava mu bice bya Gatsata, ko cyizaba kidakoreshwa haba ku binyabiziga no kubagenda n’amaguru.

Itangazo rikomeza riti “Abashinzwe umutekano mu muhanda n’abakozi bahagarariye iyo mirimo bazaba bari ahubakwa kugira ngo bereke abanyamaguru aho bagomba kwambukira. Naho abakoresha ibinyabiziga bito bashaka kugana cyangwa kuva Nyabugogo bashobora kwifashisha imihanda ya Gisozi- Karuruma na Nyacyonga-Gasanze Batsinda.”

Umujyi wa Kigali uvuga ko imodoka nini zizahagarara ku Gaseke, Nyacyonga, Karuruma, Shyorongi, Giticyinyoni, Ruyenzi, Bishenyi, Rugende na Nyabugogo mu gihe iyi mirimo izaba iri gukorwa gusa.

Ubuyobozi buvuga ko mu rwego rwo kwirinda umuvundo w’ibinyabiziga byinshi mu bice bya Nyabugogo, bukangurira abaturuka mu bice bya Ruyenzi na Shyorongi berekeza Nyamirambo, Gikondo, Nyanza, Bugesera n’ahandi kuzifashisha umuhanda mushya wa Ruliba- Karama-Nyamirambo.

Iki kiraro cyatangiye kubakwa mu Ugushyingo 2018. Nyuma yo gufunga ibyuma byamukiranya umugezi, hakurikiyeho imirimo yo gushyiraho kaburimbo, ubu harimo gukorwa imirimo ya nyuma.

Iki kiraro kizuzura gitwaye asaga miliyoni $7.

Ikiraro gihuza Nyabugogo na Gatsata n'umuhanda uhegereye byatangiye gukorwa mu mpera z'umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza