Ikinyabupfura: Umuvuno wagejeje Green Party mu Nteko

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 12 Nzeri 2018 saa 09:38
Yasuwe :
0 0

Ishyaka Green Party ritavuga rumwe na leta ryabonye bwa mbere intebe ebyiri mu Nteko Ishinga Amategeko nyuma y’imyaka hafi 10 ritangiye urugendo rwayo.

Iri shyaka ryabonye izuba mu 2009, ryemerwa mu 2013 aho ryavugaga ko nabwo ryahuye n’ibizazane byo kwibona mu kato, ntirihabwe ubutumire muri gahunda za leta.

Itariki ya 3 Mata 2014 yabaye intangiriro nshya yo gushyira umupira hasi, ryinjira mu ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda ariko rishingwa ryavugaga ko ritaryemera.

Mu kiganiro Imboni Musesenguzi cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu, Dr Frank Habineza uyobora iri shyaka, yavuze ko ubwo Green Party yinjiraga mu ihuriro ry’imitwe ya politiki, imikorere yabaye mishya.

Ati “Twabonye hari ikindi kintu gifungutse, tubona noneho ishyaka ryacu riremewe, dutangira kujya muri gahunda natwe baradutumira, mu Nteko n’ahandi hose, tubona natwe baradutumira, dutangira gutanga ibitekerezo byacu birumvikana.”

Aha yemera ko yari amaze kumva ko demokarasi ari “uguhuza no gusangira ibitekerezo n’abandi” aho kumva ko iby’ishyaka rye ari byo kamara.

Gusa ngo kwinjira mu ihuriro ntibyatumye aruca ngo arumire ku byo we yabonaga bitagenda neza.

Igikorwa cya rurangiza cyashyize hejuru Green Party nk’ishyaka rya opozisiyo, cyabaye kujyana leta mu Rukiko rw’Ikirenga, yamagana ko Itegeko Nshinga rivugururwa.

Icyo kirego cyanakurikiye ikindi yayireze avuga ko inzego za leta zidaha agaciro ururimi rw’Igifaransa kandi ruteganyijwe mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Iki ariko cyaje kutakirwa kubera ko cyagombaga guhera mu nkiko zo hasi.

Nubwo yatsinzwe urubanza rwo gutambamira ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, Dr Habineza abifata nk’ikimenyetso ko mu Rwanda hari ubwisanzure muri politiki.

Ati “Ntabwo ari ibintu byoroshye kurega Leta mu Rukiko rw’Ikirenga […] Ntabwo twatsinze ariko twaraburanye.”

Ahamya ko urubuga rwa politiki mu Rwanda, rwakomwaga mu nkokora n’abantu ku giti cyabo batumvaga kwisanzura mu bitekerezo icyo aricyo.

Dr Habineza ati “Nagize ibyago, umunsi nareze niwo munsi Papa yapfuye, abantu bose bamaze kumva ko nareze banze no kuza gushyingura. Imyumvire yari hasi cyane.”

Ku rundi ruhande, Habineza yarareze ntiyagira ikibazo cy’umutekano kandi nta mupolisi umurinda afite.

Mu kwiyamamariza kwinjira mu Nteko, Green Party yishimiye ko n’abayobozi b’inzego z’ibanze bayakiraga neza kurenza mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu 2017, byanatumye hari ababihanirwa.

Mu kwisanzura mu gutanga ibitekerezo, Dr Habineza avuga ko yavuye mu buhungiro mu 2012, agaruka hafashwe umurongo wo kumenya uburyo atangamo ibitekerezo, nta kugira ‘ikintu cy’ubuhezanguni’ nk’uko ishyaka rye ryatangiye.

Ati “Icyo nakwemera dutangira hariho aho twakosheje, twatangiye harimo akantu k’ubuhezanguni.”

Ishyaka ryikosoye ryihaye umurongo wo kuvuga “ibyo tugomba kuvuga ariko mu kinyabupfura’.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Kayumba Christophe, yabwiye IGIHE ko n’ubundi politiki y’ubuhezanguni atari nziza, haba hakenewe kumenya ibibazo by’igihugu no guhuza Abanyarwanda bose ku munyapolitiki, akabakorera.

Agereranya imikorere ya Green Party muri iki gihe na kera, Dr Kayumba ati “Yemeye gukorera mu Ihuriro; ntabwo ikivuga nabi ubutegetsi ahubwo yemera ko hari ibyo bukora neza kandi yemeye ibyavuye mu itora rya Perezida wa Repubulika.”

Green Party na PS Imberakuri ni imitwe ya politiki yatsindiye intebe ebyiri ebyiri mu Nteko ku nshuro yayo ya mbere.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza