Umuyobozi Mukuru wa Horex, Bazaramba M. Alice, yatangaje ko nyuma yo kubona ko hari ibyuho bishingiye cyane ku bumenyi mu gukora ubugenzuzi n’isuzumabikorwa, biyemeje gutanga amahugurwa mu buryo bufatika.
Yagize ati “Ubundi usanga abantu mu Rwanda bazi ibyo kuyobora imishinga, bazi uko bawukora n’uko bawukurikirana, bazi ukuntu bakusanya amakuru, ariko ayo babona ntabwo bazi kuyabyaza umusaruro ngo bavugemo ikintu cyagirira abantu akamaro. Ababizi ni bake cyane pe.”
Ku nshuro ya mbere, ayo mahugurwa yitabiriwe n’abantu basaga 150 ariko ni igikorwa kizakomeza. Abahuguwe ni abasanzwe bakora akazi k’ubugenzuzi n’isuzumabikorwa, abanyeshuri n’abandi barangije muri ayo masomo.
Abahuguwe bagaragaje ko yaje yari akenewe kuko mu bigo bakoramo usanga bakora ako kazi ariko bagakenera ubumenyi bwisumbuyeho.
Umwe mu bayitabiriye yabwiye IGIHE ati “Ubusanzwe iyo urebye aho twize wasangaga twiga mu magambo gusa ariko aya mahugurwa atangwa na Horex yo urabona ko twerekwa ibintu tukanabishyira mu ngiro, ikindi wasangaga akenshi ibikoresho ari bike ku ishuri ugasanga tutiga uko bikwiye.”
Inzobere mu bugenzuzi n’isuzumabikorwa, Mugabo Alexis, yavuze ko hakiri ibyuho muri urwo rwego mu Rwanda, birimo kuba nta ngengo y’imari yihariye ikunze gushyirwamo cyangwa ugasanga n’abakozi ubwabo ari bake.
Yanavuze kandi ko usanga igenzura n’isuzumabikorwa ubwabyo usanga n’abayobozi b’ibigo batabiha agaciro, bikamanuka bikagera no mu bakozi, ugasanga ikigo cyibitse umutungo usaga amafaranga miliyari gikorerwa igenzura n’umuntu umwe gusa.
Horex yatangaje ko mu mahugurwa ataha bazajya banyuza mu itangazamakuru ubutumwa, ababishaka bakiyandikisha.


TANGA IGITEKEREZO