Ikigo cyavutse muri RFTC cyijeje abagenzi ko gutinda ku cyapa bigiye kuba amateka

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 6 Gashyantare 2018 saa 11:29
Yasuwe :
1 0

Ikigo ‘Jali Holding Company’ igizwe n’ibigo bitatu cyabyawe n’Ihuriro ry’Amakoperative yo gutwara abantu mu buryo rusange (RFTC), cyongereye imodoka nini zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, kinavuga ko mu mezi make ari imbere ikibazo cy’abagenzi bagitinda ku byapa kizaba cyakemutse.

Ku wa Mbere tariki ya 5 Gashyantare 2018 nibwo Umuyobozi mukuru w’iki Kigo, Col Twahirwa Dodo, yashyize mu muhanda bisi nshya 20, imwe ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 70, ziyongera ku zirenga 200 gisanganywe.

Col Dodo yabwiye IGIHE ko izi modoka zatumije mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’imodoka nke zo gutwara abagenzi kikigaragara i Kigali, anasaba abagenzi na bo gufasha iki kigo bakishyura bakoresheje ikarita y’ikoranabuhanga.

Yagize ati “ Izi modoka tugura zirahenze … ubu mu gihe dufite gahunda yo korohereza abagenzi kutagendana amafaranga ariko usanga hari abagenzi bakishyura abashoferi amafaraga mu ntoki, urumva ko uwo muntu utanze ayo mafaranga ashaka kugenda neza ejo atazagenda neza kuko ayo mafaranga yo gukoresha iyo modoka cyangwa kugura indi ayaha umuntu ku giti cye.”

Yakomeje asaba abagenzi gucika kuri iyo ngeso kuko ababikora hari itegeko rigiye gusohoka rizajya ribahana bo n’abashoferi bishyuranye muri ubwo buryo.

Ku ruhande rwa Jali Holding Company’, Col Dodo yavuze ko hagati ya Werurwe na Mata 2018 ikibazo cy’imodoka nke zitwara abagenzi kizaba gikemutse, nta mugenzi uzajya uhagarara ku cyapa iminota irenze 10 kuko hari n’izindi bisi 20 zatumijwe ziri mu nzira.

Izi bisi nshya zikaba zizajya zitwara abantu 70 barimo 40 bazajya bagenda bahagaze.

Col Twahirwa yavuze ko Leta nibafasha vuba gutunganya imihanda itameze neza nk’uwa Nyamirambo – Mageragere, aho imodoka zabo zikorera nta mugenzi uzongera kugira ikibazo.

RFTC ni imwe mu masosiyete atatu yatsindiye gutwara abagenzi mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali.

Ikigo ‘Jali Holding Company’ cyongereye imodoka nini zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali
Izi modoka zifite camera zigaragaza ibiri kuzikorerwamo
Bisi nshya zashyize mu muhanda zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 70
Imodoka z'Ikigo cyavutse muri RFTC zizagira uruhare mu kwihutisha abagenzi bamaraga igihe kinini bategereje ku byapa
Col Dodo yatangaje ko imodoka zatumijwe zizakemura ikibazo cy’imodoka nke zo gutwara abagenzi kikigaragara i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza