00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikigo cy’Imiti n’Ibiribwa mu Rwanda kigiye kuvugururwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Nyakanga 2021 saa 05:15
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, yavuze ko u Rwanda ruzakoresha amafaranga ruherutse kwemererwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu kuvugurura Ikigo cy’Imiti n’Ibiribwa mu Rwanda, FDA Rwanda, mu rwego rwo kugishyira ku rwego mpuzamahanga mu rugendo ruganisha ku kubaka uruganda rukora inkingo.

U Rwanda rwemejwe mu bihugu bitatu bizubakwamo inganda zizakorerwamo inkingo zizifashishwa mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 ndetse n’ibindi byorezo mu myaka iri imbere.

Igitekerezo cyo gushinga inganda zikorera inkingo muri Afurika cyavutse nyuma y’uko uyu Mugabane umaze kubona inkingo za Covid-19 zingana na 3% by’izimaze gutangwa ku Isi, nyamara ibihugu byateye imbere bikaba byarikubiye hejuru ya 70% byazo.

Ku rundi ruhande, icyifuzo cyo guhabwa uburenganzira bwo gukora inkingo ku bihugu bifite ubwo bushobozi nka Afurika y’Epfo cyaranzwe, bituma Umugabane wa Afurika ukomeza kuzahara n’ubwo inkingo zarimo gupfa ubusa ahandi.

Ni muri urwo rwego Ikigo Gishinzwe Kurwanya Indwara z’Ibyorezo ku Mugabane wa Afurika, African CDC, cyihaye intego yo gutangira ikorwa ry’inkingo ku Mugabane wa Afurika, dore ko wikorera 1% by’inkingo ukenera buri mwaka, nyamara ukenera 25% by’izikorwa ku Isi, nubwo utuwe 16% by’abaturage b’Isi.

Iyi gahunda y’igihe kirekire izakorerwa mu bice bitandukanye bya Afurika, u Rwanda rukaba rwaratoranyijwe muri Afurika y’Iburasizuba, Senegal itoranywa mu Burengerazuba bwa Afurika mu gihe ibindi bihugu bya Afurika byagaragaje ubushake bwo kwikorera inkingo birimo Ghana, Tunisia, Morocco, Senegal, Afurika y’Epfo, Misiri n’ibindi bikiri mu biganiro by’ibanze.

U Rwanda rwatangiye imyiteguro

Kuri uyu wa 30 Kamena 2021, Leta y’u Rwanda, ihagarariwe na RDB, yasinye amasezerano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, afite agaciro ka miliyari 3.6 Frw azakoreshwa mu myiteguro y’uwo mushinga mugari wo kubaka uruganda rukora inkingo mu Rwanda.

Mbere y’uko uruganda rwubakwa, u Rwanda rukeneye kubona ibyangombwa by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, byerekana ko rufite rufite ubushobozi bwo kuzajya rugenzura urwo ruganda.

Ni muri urwo rwego Leta igiye kuvugurura Rwanda FDA, kugira ngo igire ubushobozi bwo kuzagenzura uruganda rukora inkingo, bityo ruzanabone kubakwa nyuma.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yabisobanuye agira ati “Amasezerano twasinye ni intambwe igamije kuzamura ubushobozi bwa Rwanda FDA. Amafaranga tuzakira aturutse mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi azadufasha kubona ibikoresho bizatuma icyo kigo kigera ku rwego mpuzamamahanga bityo tuzabone icyangombwa cya OMS.”

Uyu muyobozi yongeyeho ati “Icyemezo cya OMS ni ingenzi mu kubaka icyizere mu bashoramari bifuza kuza gukorera inkingo mu Rwanda. Abashoramari bazizera ubushobozi bwo kugenzura ibikorwa byabo.”

Ku rundi ruhande, Akamanzi yavuze ko kubaka ubushobozi bwo gukora inkingo atari ikintu cyoroshye, kuko bitwara igihe kandi bikaba ari ishoramari rihenze, gusa avuga ko “Igihe cyo gutangira ari iki, kandi tugomba kubishyiramo imbaraga kuko birihutirwa.”

Afurika ifite intego yo kuzaba yikorera inkingo 60% by’izo ikeneye mu 2040, ibizatuma igira ubushobozi bwo guhangana n’ibindi byorezo by’ahazaza.

U Rwanda rugeze kure umushinga wo kubaka uruganda rukora inkingo za Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .