Ikigo cy’igihugu gipima ibimenyetso kigiye gutangira gukora

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 7 Kamena 2018 saa 08:31
Yasuwe :
1 0

Nyuma y’igihe kirekire gitegerejwe, kuri uyu wa Kane haratangizwa ku mugaragaro imirimo y’Ikigo cy’igihugu gipima ibimenyetso (Forensic Laboratory).

Iki kigo cyakabaye cyaratangiye gukora mu 2015 ariko ntibikunde kubera imbogamizi zirimo no kutabonekera igihe kw’ibikoresho byari bikenewe, cyuzuye gitwaye hafi miliyari zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda. Giherereye Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro na The New Times, Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yavuze ko iki kigo cyitezweho gutanga umusanzu ukomeye mu bijyanye n’ibimenyetso birebabana n’ibyaha bisaba kubanza gupimwa, no kugabanya amafaranga yatangwaga mu kujya kubipimisha hanze.

Ati “Tumaze igihe tugerageza kubaka ubushobozi mu gupima ibimenyetso kuva mu myaka myinshi ishize none uyu munsi twishimiye aho tugeze. Ntabwo turagera ku 100% ariko dushobora gupima ibizamini byose bikenewe mu Rwanda nka ADN […], twari tumaze igihe tujya kubipimisha mu Budage.”

Yakomeje avuga ko bishimiye kubwira Abanyarwanda ko kuri ubu bashobora gukoresha ibizamini by’amaraso bya ADN, byaba bisabwe n’urukiko, ubushinjacyaha cyangwa se biturutse ku bwumvikane hagati y’abantu babiri ariko mu buryo bukurikije amategeko.

Raporo yashyizwe hanze na polisi y’igihugu mu bihe byashize yagaragaje ko u Rwanda rutanga hafi ibihumbi 800 Frw, mu kohereza ikizamini kimwe mu Budage cyangwa u Bwongereza.

Busingye kandi yavuze ko iki kigo kizaba cyigenga kandi gifite uburyo bw’imiyoborere bwihariye nk’uko biteganywa n’itegeko, mu rwego rwo kwirinda ko hagira uwivanga mu mikorere yacyo bitewe n’inyungu afite mu byavuye mu bizamini.

Ati “Niyo mpamvu twatekerejeho ko bagomba kuba bigenga, akazi kabo ni ugupima ibimenyetso bagatanga ibisubizo. Kuri bo nta nyungu iri mu bisubizo bya nyuma by’ibizamini bapimye.”

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 19 Mutarama 2018 yashyize CSP Dr. Sinayobye François ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gipima ibimenyetso.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza