Kwamamaza

Ikigo cy’Abashinwa gikora ibijyanye n’amazi cyahaye Gasana kugihagararira mu Karere

Yanditswe kuya 3-08-2016 saa 19:03' na Mukaneza M.Ange


Francis Gasana, rwiyemezamirimo w’Umunyarwanda yatorewe guhagararira Beijing Oriental Yuhong Waterproof Technology, kimwe mu bigo bikora ibikoresho by’amazi gikomeye mu Bushinwa.

Gasana yahawe guhagararira ibikorwa by’iki kigo mu Rwanda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,Burundi na Uganda.

Iki cyizere yakigiriwe nyuma y’uruzinduko rw’iminsi ine abacuruzi bo mu Rwanda bagiriye mu Bushinwa mu kwezi gushize.

Igikorwa cyateguwe na ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu ku bufatanye n’Urugaga rw’Abikorera (PSF).

Uru ruzinduko rwari rugamije gushakisha ahari amahirwe y’ubucuruzi, gushakisha amasoko ndetse n’ubufatanye n’abashoramari bo mu Bushinwa, dore ko gukurura abashoramari b’abanyamahanga ari imwe mu ntego u Rwanda rwihaye mu rwego rwo guteza imbere ubukungu.

Nyuma yo guhabwa uyu mwanya, Gasana yavuze ko ari iby’agaciro by’umwihariko muri iki gihe leta ikomeje gushyira imbaraga mu gukurura abashoramari b’abanyamahanga.

Ati” Kugira ngo ubukungu bwacu buzamuke ndetse n’abashoramari bacu bakomeze kuzamura ubumenyi dukeneye ingendoshuri kugira ngo zidufashe kumenyana n’abantu no kwigira ku iterambere ryabo. Tunashakiramo kandi andi mahirwe y’ishoramari.”

Umujyanama wa kabiri wa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa ,Virgile Rwanyagatare, yavuze ko uru rugendo rwari rugamije gushishikariza abashoramari bakomeye mu Bushinwa gutangira kuza gukorera mu Rwanda.

Ibi kandi binashimangirwa n’umuyobozi wa PSF, Ruzibiza Stephen wavuze ko kugira ngo intego bihaye yo kuzana abashoramari benshi igerweho ari uko bagomba kugerageza abikorera bo mu Rwanda n’abandi bo mu mahanga kugira ngo bungurane ibitekerezo ndetse banatangire gukorana bya hafi.

Beijing Oriental Yuhong Waterproof Technology isanzwe ikorera mu bihugu 90 byo ku isi ifite inganda 14 zikora ibikoresho bitandukanye by’amazi ndetse n’iby’ubwubatsi.

U Bushinwa ni bwo buza ku mwanya wa mbere mu gukorana n’ibihugu byo muri Afurika.

Mu Rwanda ishoramari ry’Abashinwa riri mu bice bitandukanye birimo ubucuruzi, ubwubatsi no gukora imyenda aho bafite uruganda C&H Textile Company rukora imyenda n’inkweto bigurishwa imbere mu gihugu bikanoherezwa hanze.

Mario Nerves ushinzwe ibicuruzwa muri Beijing Oriental Yuhong Waterproof Technology na Francis Gasana
Francis Gasana n'umuyobozi w'urugaga rw'abikora mu Bushinwa

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved