Ikigo cy’Abanyamerika cyatanze ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda kugeza mu 2021

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 20 Gashyantare 2018 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’ubushakashatsi cy’Abanyamerika, Standard & Poor’s (S&P), cyahaye u Rwanda inota rya B/B, ku buryo ruhagaze mu busugire bw’ifaranga ryarwo ndetse n’iry’amahanga.

Ibi bigaragaza icyizere iki kigo kirufitiye mu bijyanye n’iterambere ry’ubukungu ndetse no kugabanya icyuho hagati y’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga kugeza mu 2021.

S&P yagaragaje ko icyuho hagati y’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga kizakomeza kuba hejuru ndetse n’imyenda leta n’abikorera bafata hanze igakomeza kuzamuka, ariko ubukungu bwo bugakomeza kwiyongera.

Iki kigo cyiteze ko Guverinoma izakomeza gushyiraho ingamba zizagabanya icyuho hagati y’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga kugera munsi ya 4% mu 2021 n’igipimo cy’imyenda ntikirenge 45% by’umusaruro mbumbe (GDP).

Ikigo cyigenga S&P cyizewe ku rwego mpuzamahanga, mu bushobozi n’ubunararibonye mu kugaragaza uko ibihugu bifite ubushobozi bwo kwishyura imyenda kiba cyaragurijwe, kikanatanga ubusesenguzi mu rwego rwa politiki.

Imyanzuro y’ibigo nk’ibi ishingirwaho cyane n’abashoramari n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’ibihugu mu bijyanye no gufata ibyemezo binyuranye.

Itangazo cyasohoye mu cyumweru gishize, rivuga ko cyizeye ko icyuho hagati y’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga kizagabanuka bitewe n’ubwiyongere bw’ibyoherezwa mu mahanga no kongera ibikorerwa mu gihugu, nubwo hari imishinga ikeneye ibitumizwa mu mahanga nk’uwo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera.

Kivuga kandi ko cyizeye ko ivunjisha naryo rizagira icyo ryunganira ku bukungu.

Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku gipimo cya 6% mu 2016, S&P igaragaza ko mu 2017 bwiyongereyeho 5.2% bukaba bwaragabanutse kubera amapfa yatumye umusaruro w’ubuhinzi uba muke mu Burasirazuba n’Amajyepfo, ndetse n’imishinga y’ubwubatsi yakurikiraga iy’ubukerarugendo myinshi yakozwe mu 2016.

Icyakora mu gihembwe cya gatatu cya 2017, ubukungu bwarazamutse bugera ku 8%. S&P igateganya ko buzazamuka 6% mu 2018 kugeza 2021.

Ibizatuma buzamuka birimo; kubaka ikibuga gishya cya Bugesera mu myaka ibiri n’itatu iri imbere, guteza imbere ubuhinzi hashorwa imari mu mishinga yo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe. Kongera ibikorerwa mu gihugu byatumizwaga hanze (Sima, isukari n’umuceri).

Hari kandi iterambere ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nka Cassiterite, Coltan na Wolfram, bigendanye n’ubwiyongere bw’igiciro cyayo ku masoko mpuzamahanga.

Iki kigo kivuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwifashe neza mu 2017 bitewe n’igiciro cyiza cy’ikawa, icyayi n’amabuye y’agaciro ndetse n’ivunjisha. Ibitumizwa mu mahanga kandi byaragabanutse bitewe no kuzura kw’imishinga y’ubwubatsi nka Kigali Convention Centre, amahoteli no kwagura ingendo za RwandAir mu 2016.

Kigaragaza ko icyuho hagati y’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga cyageze ku 9.7% bya GDP muri 2017 bivuye kuri 15% mu 2016. Ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku kigero cya 3% mu 2017 kivuye ku 9% mu 2016.

Ikigo S&P kivuga ko imbaraga Guverinoma yashyize muri gahunda ya Made in Rwanda zirimo gutanga umusaruro. Urugero ni nk’aho mu 2017 sima yakorwaga n’uruganda rwa Cimerwa yiyongereyeho 21% bigatuma iyatumizwaga mu mahanga igabanuka.

Ikigo cy’ubushakashatsi cy’Abanyamerika, Standard & Poor’s (S&P), cyahaye u Rwanda inota rya B/B, ku buryo ruhagaze mu busugire bw’ifaranga ryarwo ndetse n’iry’amahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza