Ikigega cy’Abafaransa cy’iterambere kigiye gufasha Afurika mu by’ikoranabuhanga

Yanditswe na Habimana James
Kuya 22 Kamena 2019 saa 07:21
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (AFD), Remy Rioux, yavuze ko ari iby’agaciro kuba iki kigega cyagiranye amasezerano mu by’ubufatanye hagati yacyo na gahunda ya Smart Africa.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo uyu muyobozi yagiranye amasezerano n’umuyobozi wa gahunda ya Smart Africa, Lacina Koné hano i Kigali, harimo guha ubumenyi bamwe mu bafite ibikorwa by’ikoranabuhanga kuri uyu mugabane n’ibindi.

Aya masezerano kandi ni ayo gushimangira ubufatanye bw’impande zombi hagamijwe kongera ibikorwa by’ikoranabuhanga kuri uyu mugabane ukirangwamo ibikorwa bike by’ikoranabuhanga.

Bimwe mu byo izi mpande zasinyanye harimo kubaka icyizere mu bafite ibikorwa by’ikoranabuhanga kuri uyu mugabane, kurengera ibikorwa by’abatangije ibi bikorwa no kurengera umutekano wo kuri interineti, harimo kubaka umurongo mugari wa interineti hahuzwa ibikorwa by’ikoranabuhanga hagati y’ibihugu no gufasha abikorera bafite ibikorwa by’ikoranabuhanga.

Umuyobozi mukuru wa AFD, Rémy Rioux yavuze ko gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga ariyo gahunda iki kigega gishyira imbere.

Yagize ati “Ni iby’agaciro kuba ubu bufatanye bubaye hagati ya Smart Africa, nishimiye ubu bufatanye bugamije gushyira hamwe imbaraga hagamijwe kongera ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika kuko ufite ubushobozi bwo kuba umugabane warangwamo n’abafite izi mpano z’ikoranabuhanga.”

Umuyobozi Mukuru wa Smart Africa, Lacina Koné we yavuze ko mu ikoranabuhanga ariho gahunda zose z’iterambere n’impinduka kuri uyu mugabane zizaca.

Yagize ati “Mu Ikoranabuhanga niho ibikorwa by’iterambere bizagerwaho kuri uyu mugabane, abafatanyabikorwa bacu nka AFD batweretse ko dushobora no kugezaho abandi iyi nzira y’iterambere, intego yacu ni uko nta muntu n’umwe ugomba gusigara inyuma, ubu nibwo bufatanye bukenewe ngo tugire ibyo tugeraho.”

Ubuyobozi bwa Smart Africa kandi bwagiranye andi masezerano na Digital Africa, hagati y’umuyobozi wayo Karim Sy n’umuyobozi wa Smart Africa.

Aya masezerano ni ayo kubaka ubumenyi kuri ba rwiyemezamirimo n’abandi bagitangira ibikorwa byabo kuri uyu mugabane, gufasha abafite imishinga yabo igitangira kugera ku nkunga n’ibindi.

Digital Africa ni gahunda yatangijwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron mu 2018, ikaba ari gahunda igamije guteza imbere ubumenyi no guhanga udushya mu bikorera kuri uyu mugabane.

Mu 2013 gahunda ya smart Africa yatangirijwe hano i Kigali hagati y’abakuru b’ibihugu barindwi bari mu nama ya Transform Africa, kugeza ubu ibihugu 25 nibyo bimaze kujyamo.

Smart Africa ni gahunda igamije ko ikoranabuhanga riba umusingi w’ibindi bikorwa by’iterambere rya Afurika binyuze mu gukoresha umuyoboro mugari wa internet ihendutse.

Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (AFD), Remy Rioux ari kumwe n'umuyobozi wa gahunda ya Smart Africa, Lacina Koné
Impande zombi zishimiye ubu bufatanye
Ubuyobozi bwa smart Africa kandi bwagiranye andi masezerano na Digital Africa, hagati y’umuyobozi wayo Karim Sy n’umuyobozi wa smart Africa
Umuyobozo w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (AFD), Remy Rioux n'itsinda bavanye mu Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza