Ikiganiro na Bimpe, Umunyafurika rukumbi wayoboye ihuriro ry’abiga ibya farumasi ku isi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 4 Mata 2018 saa 03:44
Yasuwe :
0 0

Bimpe Israel ni umwe mu babashije kugirirwa icyizere ahabwa inshingano zo kuyobora impuzamashyirahamwe y’abiga ibijyanye na farumasi ku isi (International Pharmaceutical Students’ Federation -IPSF), akaba ari we munyafurika wa mbere wari ugeze kuri uru rwego.

Uyu musore w’imyaka 26 yayoboye IPSF kuva muri Nyakanga 2016 kugeza mu Ukuboza 2017, ibiro bye byari i La Haye mu Buholandi.

Bimpe Israel yavukiye mu Karere ka Huye akaba ari imfura muri bashiki be babiri. Yize amashuri abanza ku ishuri ribanza Le Pigonnier mu Karere ka Huye, ayisumbuye ayiga kuri Group Scolaire Officiel de Butare akomereza kuri Ecole Autonome de Butare nyuma aza kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami rya Farumasi.

Mbere yo kuyobora IPSF ku isi, Bimpe yabanje kuyobora umuryango w’abanyeshuri biga Farumasi mu Rwanda muri 2014, nyuma yaho muri 2016 ayobora abiga Farumasi muri Afurika.

IPSF ifitiye akamaro kanini abanyamuryango bayo kuko ibafasha mu mishinga ituma babona uburyo bwo kwimenyereza umwuga no kunguka ubumenyi binyuze muri OMS, UNESCO n’indi miryango mpuzamahanga.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bimpe yagarutse ku bijyanye n’uko yagiye kuri ubwo buyobozi, inyungu yakuyemo ku giti cye n’icyo byamariye igihugu ndetse atanga n’inama ku biga Farumasi mu Rwanda.

Bimpe avuga ko kwiyamamariza kuyobora IPSF ku Isi ari ibintu bisanzwe yakoze kuko yabyiyumvagamo kandi abifitiye ubushobozi kuko yari amaze igihe ari umuyobozi mu bijyanye na byo mu Rwanda no muri Afurika.

Yemeza ko byamusigiye ubunararibonye ndetse abasha no gutinyura bagenzi be n’igihugu cye kibyungukiramo.

Yagize ati “Nabaye umunyafurika wa mbere mu kuyobora IPSF, ikintu byansigiye ni ukumenya uruhe abantu bo mu bihugu bidateye imbere bagira mu kugena ibikorerwa ku Isi cyangwa amategeko ashyirwaho mu by’ubuzima. Kuko usanga abakora uwo mwuga (Farumasi) baturuka mu bihugu bidateye imbere cyane bituma ibyemezo bifatirwa ku rwego rw’isi biba rimwe na rimwe bitabanogeye. Iyo dufite umuntu uriyo bituma dutanga ibitekerezo ku gushaka ibisubizo by’ibibazo isi ifite.”

Yemeza ko kuba umunyarwanda abasha kuyobora neza urwego nka ruriya bitanga icyizere ko igihugu cye na cyo cyatera imbere mu bijyanye na serivisi z’ubuzima, icyo bisaba ari ukugira impuguke muri byo kandi zifite ubushobozi.

Ati “Hari byinshi byakorwa hano iwacu, icya mbere ni ukongera ubumenyi, tukamenya ko ibyo twigishwa mu mashuri bitagarukira hano gusa ahubwo hari n’ibindi twakora. Ni byiza ko abanyeshuri bigishwa ariko bakanahabwa amahirwe yo kumenya ibibera hanze ku buryo banagira umuhate wo kubitangiza mu gihugu cyabo”.

Bimpe yemeza ko kuyobora ihuriro ry'abiga Farumasi byamusigiye ubunararibonye ndetse abasha no gutinyura bagenzi be

Agendeye ku rugero rw’umunyafurika watangije uburyo bwo guhererekanya amafaranga buzwi nka ‘Mobile Money’, Bimpe asanga hari n’ibyakorwa mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda no muri Afurika rukarushaho gutera imbere.

Ati “N’iyo ubushobozi bwaba budahagije akenshi abantu babona uburyo buhendutse bwo kugira icyo bakora. Nk’urugero rworoshye ni uko amabanki yari yarateye imbere ku isi ariko umunyafurika umwe wo muri Kenya aravuga ati ‘ariko twakoresha telefoni duhererekanya amafaranga’ atangiza ibyo tuzi nka Mobile Money.

Akomeza agira ati “Nibwira ko no mu buzima cyangwa mu bintu bya Farumasi hari uburyo bushya twazana bw’imitekerereze y’ukuntu ibintu byakorwa ariko twabanje kumenya ibibera kure tutabasha gukora cyangwa tudafitiye ubushobozi, tukamenya ngo bikorwa gute noneho tukabitangira. Nibwira ko abanyeshuri cyangwa urubyiruko rw’iki gihe bafite ubushobozi bwo guhimba no gukora ibintu bishyashya, icyo bakeneye gusa ni ubumenyi no kumenya ibiri kubera hanze aha.”

Hari ibikwiye kwitabwaho mu Rwanda

Bimpe Israel avuga ko nubwo urwego rw’ubuzima mu Rwanda rugenda rutera imbere hakwiye gushyirwa ingufu mu gukora ubushakashatsi no kwikorera imiti bijyanye n’indwara zihari.

Ati “Icya mbere ni uko tutaragera ahantu twivumburira imiti tugakora ubushakashatsi ku ndwara ziboneka mu Rwanda, tugakora ubushakashatsi ku miterere y’Abanyarwanda tukamenya imiti yavumburirwa hano. Icya kabiri usibye kuvumbura imiti tukamenya n’uburyo bushyashya bwo kuyitanga, hari imiti y’ibinini n’iy’amazi ariko hari n’uburyo bushya bugezweho bwo gutanga imiti ndetse no kwirinda, kandi ahantu Isi igeze ni ukwibanda ku gukumira indwara mbere y’uko ziza.”

Avuga ko uburyo bugezweho bwo gukumira idwara ku Isi ari ukureba mu turemangingo tw’umuntu hagasuzumwa n’uko abasirikari barinda umubiri bangana bakongererwa ubushobozi bwo kurinda umubiri gufatwa n’indwara.

Bimpe avuga ko u Rwanda nk’igihugu gifite intego yo gutera imbere bishingiye ku bumenyi bw’abana barwo, hakwiye gushyirwa ingufu mu gutanga ubumenyi no gutoza abakiri bato kwihatira kwiga no kuvumbura ibintu bishya.

Mu bijyanye no gutanga serivisi inoze mu buvuzi mu Rwanda, Bimpe avuga ko muri iki gihe hari abashinga farumasi bagamije gucuruza gusa ntibite ku barwayi ariko agashima ko hashyizweho ikigo gishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imiti mu Rwanda haba kuyivumbura ndetse n’uko itangwa mu baturage.

Avuga ko muri iki gihe ikoranabuhanga riri gutera imbere ku isi akagira inama abiga farumasi n’abandi banyeshuri kuribyaza umusaruro babihuza n’ibyo biga.

Ati “Hari ubwo dutinya twibwira ko ikoranabuhanga n’ibindi bishya bije kutwicira umwuga, ariko ntabwo aribyo, umuntu akwiye kwibaza ati ‘ni ubuhe bumenyi mfite nahuza n’ibi kugira ngo mbashe kugera ku kintu runaka’ tugomba guhuza ibyo twiga n’ibigezweho ku isi.”

Muri iki gihe Bimpe Israel ni umwe mu bagize Komite y’abanyamwuga ba Farumasi ku Isi, mu Rwanda ni umukozi wa Kompanyi yitwa Zipline ikoresha indege zitagira abapilote zizwi nka ‘drones’ mu gukwirakwiza amaraso mu Rwanda.

Mu buzima busanzwe akunda kwiyungura ubumenyi asoma ibitabo, agakina basketball.

Bimpe avuga ko nubwo urwego rw’ubuzima mu Rwanda rugenda rutera imbere hakwiye gushyirwa ingufu mu gukora ubushakashatsi no kwikorera imiti bijyanye n’indwara zihari

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza