Ikiganiro cya Leah Karegeya cyagaragaje mu buryo budasubirwaho ko Uganda ifasha RNC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Mata 2019 saa 10:53
Yasuwe :
0 0

Leah Karegeya, umupfakazi wa Patrick Karegeya aherutse kugirana ikiganiro n’itangazamakuru ryo muri Uganda cyatambutse mu kinyamakuru The New Vision gishimangira mu buryo budasubirwaho ko umutwe wa RNC wibona mu buyobozi bwa Uganda.

Icyo kiganiro cyasohotse kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mata kigaragaza ko cyari kigamije guha umwanya Leah Karegeya, umurwanashyaka w’Imena wa RNC.

Abakurikiranira hafi ibibazo by’u Rwanda na Uganda bagaragaza ko iki kiganiro ari ikimenyetso gikomeye cy’isano iri hagati ya Guverinoma ya Museveni nk’umubyeyi wa RNC n’uwo mutwe w’iterabwoba urwanya u Rwanda.
Leah Karegeya yifashishije urupapuro rwose muri The New Vision ashimagiza Museveni na RNC ari ko ku rundi ruhande yibasira ubuyobozi bw’u Rwanda.
Uyu mugore wa Karegeya yifashishije imvugo zirimo kuvuga nabi ubuyobozi bw’u Rwanda nk’aho yavuze ngo “Kagame yafunze imipaka” mu gihe bizwi ko ifunguye ndetse amagana y’abanya-Uganda yinjira mu Rwanda buri munsi, uretse abanyarwanda bagiriwe inama yo kutajya muri Uganda kubera umutekano wabo.

Yakomeje avuga ko “(Perezida Kagame) ntabwo yibuka ubufasha Museveni yahaye abanyarwanda.” Benshi bagaragaje iyi mvugo nko kugoreka ukuri hirengagijwe ko ahubwo Museveni atari kugera ku butegetsi ngo ahirike Obote iyo atagirwa n’abanyarwanda.

Izi mvugo akenshi zikunze gukoreshwa mu kwibagiza abantu uruhare abahungu n’abakobwa b’abanyarwanda bari mu buhungiro bagize mu ngabo za National Resistance Army (NRA) n’amaraso yabo yamenetse ngo Museveni yicare ku ntebe y’ubutegetsi.

Leah Karegeya akomeza agaragaza Perezida Museveni ‘nk’umuntu wubashywe cyane mu karere kandi abanyarwanda benshi nanjye ndimo tumubona nk’umubyeyi’.

Abasesenguye ibyatangajwe n’uyu mugore bagaragaza ko kuba Leah Karegeya yavuga gutya nta wabimurenganyiriza dore kumufata ‘nk’umubyeyi’ bishingiye ku bufasha aha umutwe wa RNC.

Kuba Museveni afasha umutwe wa RNC bimaze kumenywa na bose kuko inzego ze z’ubutasi zikorana n’abakozi ba RNC mu kwinjiza abarwanyi b’uwo mutwe hanyuma bakabafasha no kubageza mu nkambi z’imyitozo zawo ziherereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Museveni ubwe umwaka ushize yiyemereye ko iby’abo barwanyi binjizwa muri uwo mutwe abizi ariko nabwo abyemera nyuma yo guhabwa ibimenyetso simusiga na mugenzi we w’u Rwanda.

Inzego z’ubutasi za RNC kandi zikorana bya hafi n’abakozi ba RNC mu gutoteza umunyarwanda ugeze ku butaka bwa Uganda, wanze gukorana na RNC cyangwa akanga guharabika u Rwanda n’umuyobozi warwo.

Abanyarwanda batagira ingano bagiye banga guhemukira igihugu cyabo, baratotojwe bikabije mu magereza y’Urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (CMI) cyangwa bakajyanwa mu nzu z’ibanga. Abo barimo nka Emmanuel Rwamucyo Rutayisire, Augustin Darius Kayobera n’umugore we Claudine Uwineza, imiryango yabo n’abandi.

Leah Karegeya yakomeje ashinja ubuyobozi bw’u Rwanda urupfu rw’umugabo we, mu gihe kugeza ubu nta perereza na rimwe ryigeze rigaragaza uwamwishe. Kuva mu 2014, Afurika y’Epfo yakoze iperereza ku rupfu rw’uyu mugabo gusa nta kintu na kimwe cyigeze kigaragaza isano byaba bifitanye n’u Rwanda.

Abakozi ba Kagoma, Urwego rukomeye rushinzwe kugenza ibyaha muri Afurika y’Epfo Karegeya akimara gupfa, bageze mu cyumba yari arimo bafata ibimenyetso banareba mu mashusho yafashwe na Camera ariko ntacyo babonye.

Iki kiganiro cya Leah Karegeya kije gikurikiranye n’ibindi by’abarwanashyaka bakomeye ba RNC nka Rujugiro na Himbara bagiye bagirana na The New Vision yabaye umuyoboro unyuzwamo ubutumwa bwa RNC.

Ni mu gihe kandi iki kinyamakuru gisigaye cyifashishwa mu gutera icyuhagiro abo muri RNC kugira ngo isura yabo idahindana.

RNC ishinjwa uruhare mu kwica abanyarwanda 17 hagati ya 2010 na 2014 yifashishije grenade igakomeretsa abandi 400 ahantu hahurira abantu benshi nko muri gare no mu masoko.

Muri iki kiganiro, nta hantu na hamwe hagaragazwa ko uyu mugore akorana n’umutwe wa RNC. Ikindi kitavuzwe muri icyo kiganiro, ni uko Patrick Karegeya washinze RNC yari yaratangaje ko atangije intambara kuri Guverinoma y’u Rwanda.

We na mugenzi we Kayumba Nyamwasa bafatanyije gucura iyi migambi, bivugiye ko intego yabo ari ugukuraho Guverinoma y’u Rwanda bakoresheje ingufu.

Mu mvugo zabo bakunze gushimangira ko ikibaraje ishinga ari intambara nk’aho Karegeya muri Kanama 2010 yabwiye ikinyamakuru The Observer cy’i Kampala ngo “Kagame ntazava ku butegetsi keretse abukuweho n’intambara.”

Abazi Karegeya bamusobanura nk’umuntu wagaragazaga ko Leta y’u Rwanda imufitiye umwenda uruta uwo ifitiye abandi banyarwanda bose. Abakoranye na we bya hafi bavuga ko “yumvaga ko umwanya wo kuyobora ubutasi bwo hanze y’igihugu yari yarawuhawe n’Imana ku buryo nta wawumukuraho.”

Umwe mu bahoze ari inshuti ye yagize ati “Uwo mwanya wahawe undi nyuma y’uko Karegeya agaragaye mu bikorwa bya ruswa n’imyitwarire mibi. Karegeya kubyiyumvisha byaramunaniye. Ntabwo yashoboraga kwiyumvisha kubaho nta jambo rikomeye afite.”

Abazi iby’inzego z’umutekano z’u Rwanda bavuga ko ikibazo cya Karegeya, Kayumba n’abandi batorotse ari uko bashakaga kwitwara nk’aho ari abasirikare bo muri Uganda.

Leah Karegeya yashimagije Uganda ifasha RNC mu kiganiro yagiranye na The New Vision

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza