Kwamamaza

Ikibazo cya Mukagatare kimaze imyaka umunani cyaba cyarananiye Intara y’Uburasirazuba?

Yanditswe kuya 20-08-2016 saa 09:22' na Ezechiel Mbananabo


Umuturage witwa Mukagatare Françoise utuye mu Kagari ka Cyanya, umurenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana amaranye imyaka umunani ikibazo cyo kutarangirizwa urubanza yatsinze nyuma yo kuzenguruka mu nzego nyinshi bikaba iby’ubusa.

Mukagatare w’imyaka 48 y’amavuko yashakanye na Turatsinze Faustin mu 1988.
Nyuma ya Jenoside uyu mugabo yahungiye muri Tanzania ahunguka mu mwaka wa 2002, ageze iwe asanga Mukagatare yarabyaye undi mwana ku ruhande ariko na we yarashakiye mu buhungiro undi mugore witwa Mukabutare Hélène (Murumuna wa Mukagatare), bahungutse bafitanye abana batatu.

Turatsinze yasubiranye n’umugore we wa mbere baza no kubyarana undi mwana mu 2003, avuga ko n’ubundi bari baratandukanyijwe n’ibyabaye, maze uwa kabiri amushakira aho kuba hamwe n’abana babyaranye.

Mu 2004, nibwo Turatsinze yasezeranye n’umugore we muto rwihishwa, Mukagatare abajije ubuyobozi bumubwira umugabo yemerewe gusezerana n’uwo ashaka cyane ko we babanaga batarasezeranye.

Nyuma yo gusezerana, uyu mugabo ngo yakomeje kujya ataha ku mugore mukuru rimwe na rimwe, ariko ngo hari nk’igihe yafungaga inzu biza kurangira umugore agiye gucumbikirwa ahandi kuko yabonaga batabanye neza.

Uko yagannye inkiko asabira abana uburenganzira bw’aho kuba
Mu Ukwakira 2007, Mukagatare yaregeye Urukiko rw’Ibanze rwa Kigabiro asabira abana yabyaranye na Turatsinze uburenganzira ku mitungo n’aho kuba, maze muri Mata 2008 rutegeka ko asubira mu nzu babanagamo n’uyu mugabo mu Kagali ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro.

Nyuma yo kujya muri iyo nzu yasanze umugabo we yaramaze kuyibarurirwa n’Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana na bwo buyiha Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) nk’uko cyaguriraga abandi bitewe n’uko hari ibikorwa gishaka kuhubaka ku gaciro ka 4 146000.

Nyuma yo kumenya ko ababariwe imitungo bari kubishyura, yahise agana ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana abumenyesha ko ari we ufite uburenganzira bwo gucunga umutungo w’abana, maze kanzura ko Turatsinze afata amafaranga y’inzu yabarishije akajya gushakira umugore indi yo guturamo.

Mukagatare yarabyanze kuko ngo yumvaga ashobora kugurirwa inzu mbi idahuye n’ayo mafaranga cyangwa iri kure n’aho abana biga.

Yasubiye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kigabiro, arega kugira ngo amenye ugomba guhabwa amafaranga y’inzu, rwanzura ko Turatsinze ari we ugomba kuyahabwa akagurira abana inzu.

Ni icyemezo yajuririye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Ngoma, mu Ugushyingo 2008 rushimangira icyemezo cy’ Urukiko rw’Ibanze rwa Kigabiro, ariko rwo rutegeka Turatsinze gufata amafaranga yabaruwe aho bimuwe akagurira abana yabyaranye na Mukagatare indi nzu n’ingobyi yayo iyisimbura, kandi akabigura hafi ye n’aho biga. Bigaga ahitwa Misiyoni hafi ya gare ya Rwamagana.

Ariko ubujurire butararangira yavugaga ko yaguze ahafite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi 200, na byo urukiko rubitera utwatsi, ndetse uyu mugore akaba avuga ko hari kure kuko iri mu birometero birindwi mu Kagari ka Sibagire.

Turatsinze yemeye icyo cyemezo ariko akomeza kwanga gutanga amafaranga nk’uko Mukagatare abivuga.

Nyuma y’aho muri Kamena 2009, umuhesha w’inkiko amanitse amatangazo yo guteza cyamunara aho yaguze, umugore we muto yagiye gutanga ikirego cyo gutambamira irangizwa ry’urubanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Ngoma, rutegeka ko cyamunara igomba gukomeza ariko n’ubu ntirakorwa.

Mukagatare ati“Nageraga ku murenge cyamunara ntibayihe agaciro,nkajya ku karere ntibagire icyo bamfasha, mbese nabonaga bashaka ko njya kuba ahaguzwe miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri.”

Ngo nta rwego na rumwe Mukagatare atagejejemo iki kibazo

Inyandiko nyinshi IGIHE ifite kopi yahawe n’uyu mugore, zagaragaza ko ikibazo yita akarengane yakigejeje mu nzego nyinshi, zirimo Urwego rw’Umuvunyi, Inteko Ishinga Amategeko, Minisiteri y’Ubutabera n’iy’Ubutegetsi bw’Igihugu n’izindi,ndetse na Minisitiri w’Intebe yamwandikiye tariki ya 22 Mata 2014 amusaba kumurenganura biba iby’ubusa.

Imbere y’umushandiko w’impapuro yagiye yandikira izo nzego, yavuze ko yandikiye na Perezida Kagame kuri Twitter tariki ya 9 Kamena 2013 amusaba kumurenganura.
Ati “Ubundi narategaga nkajya kuri peresidansi nahagera bakambwira ko bari kugikurikirana.”

Intara y’i Burasirazuba yashinzwe gukurikirana icyo kibazo
Nyuma y’uko iki kibazo kigeze kwa perezida Kagame,cyahise gikurikiranwa n’ubuyobozi bw’Intara y’i Burasirazuba.

Mu nama Guverineri Uwamarariya Odette yakoresheje tariki ya 22 Nyakanga 2013 initabiriwe n’aboyobozi batandukanye, hafatiwemo imyanzuro irimo ko Mukagatare ashaka inzu iri ku isoko ikazagurwa mu izina rya Turatsinze ariko ikazaturwamo n’abana nk’uko byategetswe n’urukiko, hashyirwaho itariki ntarengwa ya 23 Kanama 2013 yo kuba yabonetse, ndetse Turatsinze ategekwa gushaka amafaranga avugwa mu byemezo by’inkiko kugira ngo inzu niboneka izahite yishyurwa.

Mukagatare yabonye iya miliyoni icyenda ntiyishyurwa bivugwa ko ihenze, haza kuboneka iya miliyoni zirindwi na yo biba uko.

Tariki ya 13 Mutarama 2014, nibwo yandikiye guverineri amumenyesha ko nta nzu arabona.

Ubuyobozi bw’intara y’u Burasirazuba, bwafashe icyemezo cyo kumukodeshereza arabyanga kuko n’ubundi ya nzu yabaruwe yari atuyemo n’abana be ibikorwa byagombaga kuhakorerwa bitarahagera.

Ni mu gihe yemeza ko muri Mutarama 2013, yari yabonye iya 4200000 ndetse yemera no kongeraho amafaranga abura ku yo Turatsinze yishyuwe angana na 4 146000, ariko uyu mugabo yanga gutanga amafaranga nk’uko abivuga.

Muri Werurwe 2014, Ubuyobozi bw’akarere, ubw’intara,Umurenge wa Kigabiro ,Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rwamagana n’abandi ngo bamwimuye mu buryo yita ku ngufu.

Ati “Icyo gihe nahise nsohoka mu nzu ibintu babijyana ku ngufu n’ubu sindabibona, maze inzu barayisenya.”

Icyo guverineri Uwamariya avuga kuri iki kibazo

Ku murongo wa telefoni,Guverineri Uwamariya yatangarije IGIHE ko Mukagatare agorana kuko yagiriwe inama zo kujya mu nzu yaguriwe i Sibagire arabyanga, ndetse n’inzu bamukodeshereje yo kubamo nyuma yo kubona ko iyo yari arimo yenda kumugwaho arabyanga.

Tumubajije impamvu icyemezo cy’urukiko kivuga ko yagombaga kugurirwa indi kitashyizwe mu bikorwa, yagize ati “Kwari ukugurirwa indi ariko iyo yari arimo yendaga kumugwira, twaranamwimuye arabyanga kandi n’iyo twari twarategetse umugabo we kumushakira yarayanze.

Mu gihe Mukagatare avuga ko iyo nzu iri kure, ndetse ko ibyo kuyigura byateshejwe agaciro n’Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma, Guverineri Uwamariya yabiteye utwatsi ahamya ko iri hafi mu birometero bibiri.

Ati“Ntashobora kwemera umuntu n’umwe umugira inama, njye ikibazo cye ngifata nk’icyarangiye kuko n’Urwego rw’Umuvunyi rwakigiyemo. Ni ikibazo kuba adashaka kumva.”

Mukagatare na we ati “Nonese kuki bampatira kujya aho urukiko rwatesheje agaciro bakaba bashaka kunyuranya n’icyemezo cy’urukiko ngo njye ahantu habi? Nanze kujya mu bukode kandi nemerewe kugurirwa inzu.”

Avuga ko iki kibazo cyamushegeshe bikomeye kuko amafaranga yatakaje arimo n’amatike yakoreshaga agikurikirana ari menshi ku buryo atayibuka, ngo n’umukobwa we w’imfura yaretse ishuri ku bw’amikoro make.

Aganira na IGIHE, Turatsinze yamaganiye kure ibivugwa n’umugore we mukuru kuko ngo inzu n’isambu yamuguriye yemeza ko birenze agaciro k’amafaranga yishyuwe yanze kubijyamo, ndetse ngo yamusabye n’abana arabamwima.

Yagize ati “Uwo mugore sinzi icyo ampigaho, sinzi niba ari agahanga kanjye ashaka. Ibyo nakoze byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni eshanu ariko yarabyanze.”

Ubusanzwe uyu mubyeyi acuruza ifu mu isoko rya Rwamagana anavuga ko agorwa no kwishyura ubukode bw’inzu atuyemo y’ibihumbi icumi ku kwezi.

Mukagatare umaze imyaka umunani urubanza yatsinze rutarangizwa
Imiterere y'ikibazo cya Mukagatare
Imiterere y'ikibazo(ibikurikira)
Imiterere y'ikibazo uko cyasuzumwe mu rukiko (ibikurikira)
Umwanzuro w'urukiko ku kibazo cya Mukagatare
Ikibazo cye yakigejeje mu nzego zitandukanye nticyakemuka
Afite umushandiko w'impapuro zigaraza imiterere y'iki kibazo
Inzu Mukagatare akodesha ibihumbi 10 ku kwezi

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved