Ikibazo cy’imyenda ibihugu bya Afurika bifite kigiye kuganirirwa mu Rwanda

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 30 Nyakanga 2019 saa 06:50
Yasuwe :
0 0

Ba Guverineri bose b’amabanki y’ibihugu bya Afurika n’abandi bafatanyabikorwa, bagiye gukoranira mu Rwanda, mu nama izaganira ku kibazo cy’imyenda ibihugu bya Afurika bifite ndetse banasuzume aho uyu mugabane ugeze ushyiraho banki imwe n’ifaranga rihuriweho n’ibihugu.

Iyi nama izitabirwa n’abagera kuri 500, izatangira kuri uyu wa Gatatu ibere muri Kigali Convention Centre, ni iya 42 y’ihuriro ry’amabanki y’ibihugu bya Afurika (Association of African Central Banks).

Iri huriro rigizwe n’amabanki 41, ryagiyeho mu 1965 buri mwaka rirahura rikaganira ku bireba ubukungu bwa Afurika muri rusange, ku mbogamizi zaba zihari ku bukungu bwa Afurika cyangwa ku iterambere ry’urwego rw’imari ryawo.

Ryashyizweho kugira ngo ryige ukuntu amaherezo Afurika yazagira banki imwe y’ibihugu byose bihuriraho nka Banki Nkuru y’Ibihugu ndetse ukagira n’ifaranga rimwe.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa avuga ko by’umwihariko uyu mwaka, umunsi wa mbere w’inama hazaganirwa ku kibazo cy’imyenda ibihugu byo muri Afurika bifite.

Ati “Hari abavuga ko ari imyenda itangiye kuremerera ibihugu bizagira ibibazo byo kuyishyura. Twebwe nk’abashinzwe banki nkuru z’ibihugu inshingano zacu ni ukureba ko ibi bitagira ingaruka mbi ku kutajegajega k’ubukungu cyangwa kutajegajega k’urwego rw’imari mu bihugu byacu”.

Iyi nama kandi yatumiwemo n’abandi bantu batandukanye. Hatumiwemo Ikigega Mpuzamahanga cy’imari (IMF), n’abandi bazafatanya kungurana ibitekerezo bareba niba koko imyenda ari ikibazo, niba gihari hakorwa iki ngo cye kuzagira ingaruka mbi ku iterambere ry’ibihugu bya Afurika.

Muri Werurwe uyu mwaka, Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyatangaje ko umwenda u Rwanda rufite udateye inkeke kuko ungana na 32.9% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) mu gihe ikigero gihanitse ari 50%.

Itangazo rya IMF rivuga ko inguzanyo zishyura mu gihe kirekire zari kuri 63% mu mpera za 2018 ugereranyije na 57.4% zariho igihe nk’icyo mu 2017.

Rikomeza rivuga ko “Byagezweho kubera uburyo igihugu cyakoresheje bwo gufata inguzanyo z’igihe kirekire aho kwibanda ku z’ubucuruzi (commercial borrowing).’’

Minisiteri y’imari n’igenamigambi mu Rwanda yashimangiye ko ingano y’imyenda u Rwanda rufitiye amahanga nta kibazo iteye urebeye ku musaruro mbumbe w’igihugu.

Imibare ya Minecofin yo mu 2018 igaragaza ko amadeni u Rwanda rwafashe angana na 38.5%, ayafashwe mu gihugu angana na 10.9% mu gihe ibigo bya leta n’amabanki yari kuri 4.2 % by’umusaruro mbumbe (GDP).

Umwenda wose u Rwanda rufite mu bihugu n’imiryango yo hanze ungana na miliyari $4 ndetse mu 2013, Guverinoma yafashe inguzanyo ya miliyoni $400 yo gutera inkunga imishinga y’iterambere; biteganyijwe ko izayishyura kugeza mu 2023.

Guverineri wa BNR, John Rwangombwa avuga ko iyi nama izaganira ku kibazo cy'imyenda Afurika ifite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza