Kwamamaza

Ikibazo cy’abarimu banyerezaga amata agenewe abanyeshuri cyabonewe umuti

Yanditswe kuya 26-08-2016 saa 10:49' na Emma-Marie Umurerwa


Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Ubworozi mu kigo cy’igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi ‘RAB’, Dr Kanyandekwe Christine yatangaje ko ubuyobozi bwafashe ingamba zo kurandura ikibazo cy’abarimu banyereza amata yagenewe abana b’abanyeshuri.

Ibi yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki ya 24 Kanama 2016 nyuma y’ubutumwa bwihariye bwakomeje gutangwa n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye bushishikariza ababyeyi kugira umuco wo gutoza abana gukunda amata kuko abafasha gukura neza, ndetse bakabasobanurira n’akamaro kayo mu rugamba rwo kurwanya imirire mibi.

Yagize ati “Mu bigo by’amashuri 112 gahunda y’inkongoro y’amata ku mwana ikoreramo hari ahagaragaye abarimu banyereje amata yagenewe abana (ariko si benshi) twabigejeje mu nzego zibishinzwe barahanwa.”

Akomeza avuga ko iki kibazo cyatumye hafatwa ingamba zitandukanye, kugira ngo amata yagenewe abana ajye abageraho nta nkomyi.

Ati “Icyo gihe abayanyerezaga barayagurishaga. Ubu ikintu twakoze ni uko amata apfunyitse ku buryo bwihariye kandi yanditseho ‘school feeding’ ku buryo nta muntu ushobora kujya kuyacuruza n’aho uyasanze bihita bimenyekana .”

Dr Kanyandekwe yanavuze ko RAB yasinye amasezerano n’uturere gahunda y’inkongoro y’amata ku mwana ikoreramo, agamije gukurikirana uburyo ishyirwa mu bikorwa,harebwa uburyo amata yinjira n’uko asohoka.

Kuva gahunda y’inkongoro y’amata ku mwana yatangizwa mu mwaka wa 2010, byakomeje kuvugwa ko hari abarimu bayagurisha andi bakayanywa.

Mu mwaka wa 2014, Umukozi wa RAB ushinzwe guhuza ibikorwa muri gahunda y’Inkongoro y’amata ku mwana, Umwali Solange yatangaje ko hari abamaze gufatwa bakurikiranyweho kuyanyereza.

Yagize ati “Hamwe na hamwe yaribwe, aho yagejejwe mu bubiko nyuma akongera agasohorwa akagurishwa mu baturanyi b’ishuri. Gusa sinavuga ngo ni mwarimu runaka kuko ntabwo inkiko zirabahamya ibyaha, ariko byarabaye, bivuze ko hari ababigizemo uruhare kandi baracyakurikiranwa.”

Icyo gihe yatunze urutoki mu rwunge rw’amashuri rwa Kanzenze mu Karere ka Rubavu, hakaba n’abarimu bo mu Karere ka Ngororero, Rutsiro, Nyaruguru n’ahandi.

Gahunda y’inkongoro y’amata ku mwana yatangijwe mu mwaka wa 2010, nyuma y’aho igenzura ryakozwe kuva muri 2009 rigaragaje ko mu turere tumwe na tumwe abana bibasiwe n’ikibazo cy’imirire mibi.

Iyi gahunda ikorera mu turere 14, mu mashuri 112, ikagera ku bana ibihumbi 85 biga mu kiburamwaka hamwe n’abiga mu mashuri abanza guhera mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu.

Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Ubworozi mu kigo cy’igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi ‘RAB’, Dr Kanyandekwe Christine
Gahunda y’inkongoro y’amata ku mwana yatangiye muri 2010 igamije kurwanya imirire mibi mu bana

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved