Ikibazo cy’abangavu baterwa inda cyasabiwe umwihariko ngo kirandurwe burundu

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 8 Ukwakira 2018 saa 10:35
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Imbuto Foundation bwasabye ko ikibazo cy’ubwiyongere bw’abangavu baterwa inda muri Afurika bushakirwa umuti urambye n’ingamba zihariye, kuko muri iki gihe buteye inkeke.

Ubu butumwa bwagarutsweho mu kiganiro cyibanze “Ku mpinduka za Afurika binyuze mu kurwanya inda ziterwa abangavu”. Cyabereye mu Nama ya Youth Connekt iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa 8 Ukwakira 2018.

Iyi nama yahuje abo mu bihugu bya Afurika banagaragaje ko ikibazo cy’abaterwa inda cyafashe intera.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Imbuto Foundation, Umutesi Geraldine, yagaragaje ko iki kibazo kigira ingaruka ku buzima, uburezi n’imibereho y’Abanyafurika.

Yagize ati “Ikibazo cy’abangavu baterwa inda muri Afurika gifite ingaruka ku bihugu byacu n’umugabane. Gikwiye kwitabwaho by’umwihariko hakanifashishwa izindi ngamba nshya. ”

”Imbuto Foundation yahuye n’abantu mu mishinga itandukanye, aho twakuye isomo ko mu gukemura iki kibazo birambye, twari dukeneye kukivugaho uko kiri.”

Muri ibi biganiro hagarutswe ku mpamvu-muzi zirimo kutaganira hagati y’ababyeyi n’abana, ubukene, kutabona amakuru n’izindi zituma abaterwa inda biyongera.

Mu bitekerezo byatanzwe hagamijwe kubishyiraho iherezo, hagarutswe ku gushyira abajyanama mu mashuri no kugena uburyo bwo guhindura imyumvire.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kugenzura Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire, Rose Rwabuhihi, yavuze ko muri Afurika abakobwa batatojwe guhakana no gutsemba ku byo batemera.

Yagize ati “Bisa n’aho babikora batabishaka ariko bakabikora. Ni byiza ko abangavu bagira uruhare mu iterambere rya Afurika kandi ntibishoboka watwaye inda ukiri muto. Ntiwarera umwana ugifite imyaka 13.”

“Ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina muri Afurika twabigize nk’ikizira, ku buryo bitaganirwaho mu buryo bweruye. Ni cyo gihe cyo kubwira abana ko bakwiye gufata ibyemezo byerekeye ubuzima bwabo.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bikorwa by’abaturage (UNFPA) mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner, yavuze ko urubyiruko rufite ubuzima bwiza, rwahawe ubushobozi, rwahindura Isi.

Yagize ati “Dukeneye kwita ku rubyiruko rwacu turuha amakuru ajyanye n’imyororokere, tukanarwanya inda zitateguwe. Iyo umwangavu atwaye inda, amahirwe ye yo kugera ku ntego ze aragabanuka.”

”Iterambere ry’Isi rijyana no gushyira imbaraga mu kwirinda inda zitateguwe. Guhangana n’iki kibazo bishobora kuba uburyo bwo kurwanya ubukene.”

Muri Kanama 2016 ni bwo Imbuto Foundation yatangiye ubukangurambaga bw’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 10-24 ku kwirinda inda z’imburagihe n’icyorezo cya SIDA no kugana ibigo nderabuzima bitanga serivizi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Iyi gahunda ifasha ababyaye kwiyunga n’ababyeyi babo, kubafasha kwizigama no gusaba inguzanyo zo kwiteza imbere.

Imibare ya UNFPA yo mu 2013 igaragaza ko 95% by’inda ziterwa abangavu ziganje mu bihugu biri mu nzira y’iterambere, aho miliyoni 36.4 babyara batarageza imyaka 18.

Abaturutse mu bihugu bya Afurika bitandukanye bitabiriye iki kiganiro
Herekanwe film igaragaza uko abangavu batewe inda biyubatse binyuze mu kwibumbira mu makoperative
Ikiganiro cyibanze ku mpinduka za Afurika binyuze mu kurwanya inda ziterwa abangavu
Irakoze Magnifique ni we wayoboye ibiganiro
Malyse Uwase ushinzwe Ibikorwa by'Ubuvuzi muri Kasha ni we wahuzaga ibiganiro by’abatanze ibitekerezo
Marie Marthe Bulambo ukora mu Kigo cy’Ubushakashatsi mu by’Ubuvuzi (Swiss Tropical and Public Health Institute) yavuze ko hakiri ikibazo ku buke bw’amasomo y’imyororokere ahabwa urubyiruko
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba mu bitabiriye iki kiganiro
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yakomoje ku buryo u Rwanda rworohereje abangavu kugerwaho a serivisi z'ubuvuzi
Minisitiri w'Urubyiruko, Siporo n'Umuco muri Botswana, Thapelo Olopeng, yavuze ko hakenewe ubushakashatsi mu kumenya ahakwiye gushyirwa imbaraga mu guhangana n'ikibazo cy'abangavu baterwa inda
Mukamusoni Josephine uzwi nka Mariyana mu Runana yahanuye urubyiruko uko rukwiye kwirinda gusamara
Nyuma y'ibiganiro hafashwe ifoto y'urwibutso
Dr Mary yavuze ko ubukene nabwo buri mu mpamvu zituma abana benshi baterwa inda
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Imbuto Foundation, Umutesi Geraldine, yagaragaje ko ikibazo cy'abaterwa inda kigira ingaruka kuri Afurika yose
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Imbuto Foundation, Umutesi Geraldine
Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bikorwa by'abaturage (UNFPA) mu Rwanda, Mark Bryan Schreiner
Umuyobozi wa UNFPA mu bijyanye no guhanga udushya mu Burasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika, Davide Piga yavuze ko bashyigikira imishinga itanga amakuru yafasha guhangana n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda
Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe kugenzura Iyubahirizwa ry'Ihame ry'Uburinganire mu Rwanda, Rose Rwabuhihi, yavuze ko abakobwa bagifite ingingimira ku guhakana ibyo batemera

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza