Ijambo rya Perezida Kagame yishimira intsinzi yo kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 5 Kanama 2017 saa 02:07
Yasuwe :
6 2

Ndagira ngo mpere ku bo turi kumwe hano, bafashije ku buryo bw’umwihariko mu gikorwa cyo kwamamaza no mu gikorwa cy’amatora yarangiye ibisigaye bikaba ari ukubara amajwi ubwo nabyo bikaba biri hafi kurangira.

Ibyo bamaze kutugezaho ni uko FPR Inkotanyi yatsinze amatora ubwo rero ndashimira cyane abayobozi, abayoboke, intore z’umuryango FPR Inkotanyi mwese ndabashimiye cyane.

Intsinzi ni iyanyu, ni amateka asanzwe ya FPR Inkotanyi ihangana n’ibibazo yahanganye n’ibibazo byinshi ariko tukaba dukomeza gutera imbere tukaba tugejeje aha tuhigejeje ndetse tuhagejeje n’igihugu cyose dufatanyije.

Nashimiye abayobozi, nashimiye, abayoboke namwe mwese FPR inkotanyi aba kabiri nkurikijeho ni abandi banyarwanda bose nabo twafatanyije. Ari imitwe ya politiki yindi umunani, izwi twavuze, twamamaje hamwe, ndabashimiye cyane ndetse nshimiye n’abandi bagiye muri iki gikorwa cy’aya matora amapariti abiri n’abayoboke bayo nabo ndabashimiye ko bagerageje.

Ntabwo nakwibagirwa gushimira umuryango wanjye nabo ni Inkotanyi. Abana b’inkotanyi na bo baba ari zo, ndakurikizaho gushimira abantu bari hano batari bake baduherekeje aho twagiye hose ndetse nta nubwo basize imiryango yabo inyuma nabo bazanye n’imiryango yabo aho tugiye hose buri karere nabo babaga bahari, ndabashimiye cyane.

Muri bo hari abikorera ku giti cyabo, ndagira ngo nshimire abo bikorera batanze umusanzu munini watumye amatora ashoboka, akagenda neza, ntabwo twigeze tubura amikoro kubera bo kubera n’abanyamuryango bandi mwese, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri hano.

Ndagira ngo na none nshimire cyane, hari abana, hari abasore n’inkumi bateguye ibikorwa byose kuva aho byatangiriye kugeza n’uyu munsi. Urebye uko ibintu byari biteguye, kuva bigitangira kugeza n’ubu, ahantu twahuriraga n’abantu benshi, ibihumbi byinshi, amagana ariko ugasanga byateguwe neza; ababyeyi barafashwa, abana barafashwa, abakuru n’abandi ibintu byose biri ku murongo, uwarwaye agahabwa umuti, ufite inyota agahabwa amazi mbese mu buryo bw’imitegurire (organization) ntacyo umuntu yabanenga, mwarakoze cyane.

Abo ni abahungu n’abakobwa b’imyaka 18,20, 25, 30 abo nibo bakoze ibi byose mureba, ndabashimira n’abari babayoboye.

Ntabwo nakwibagirwa gushimira abahanzi, abaririmbyi, batubaye hafi igihe cyose ahari imbeho bakatumara imbeho, ahari hashyushye bakahashyusha kurusha.

Hari ndetse n’abanyamakuru baba abo mu gihugu, abo hanze, baba abo bose bakora imirimo itandukanye, abafotora, abakoresha imbuga nkoranyambaga (social media) ndetse ibyabaga byose muri iki gikorwa cy’amatora nta hantu bitabaga bigera ku isi muri uwo mwanya bibereyeho.

Ahasigaye rero ngira ngo amateka atugejeje hano nayo murayazi. Urareba imyaka irindwi ishize igikorwa nk’iki nacyo cyarabaye kigenda neza ubu ndetse cyabaye neza kurushaho ariko ntabwo icyo gihe byari byateguwe ko ibintu bizakomeza nkuko byagenze ubu.

Hagati aho, abanyarwanda benshi, duhereye ku masinyatire miliyoni enye zirenga, ukagera kuri referendumu bikagera no kuri FPR ubwayo aho byose byaganishaga kandi byemezaga gusaba ko nkomeza kubabera umuyobozi.

Nabwiye abantu ubushize ko iyo bitaza kuba, njye nta kibazo nari mfite cyo gukomeza uko byateguwe bikagenda uko ariko kose mubishaka bikajya no ku bandi banyarwanda dushobora kujya inyuma bakatubera abayobozi.

Ni ukuvuga ngo njye ndi hano kubera ko nubahirije ibyo nasabwe namwe ndetse uyu munsi bikaba bigaragara ko mwabyemeje. Byari nko kuvuga ngo nubwo […] ndetse icyo nabonye njye turi mu gihe cyo kwiyamamaza ibyabaye mu matora, bisa n’aho icyo gikorwa cyo kugira ngo nkomeze mbabere umuyobozi, cyavuzweho byinshi, cyanenzwe byinshi, cyane cyane cyane n’abo hanze ubwo banengaga icyo abanyarwanda bahisemo gukora. Muri ibi bikorwa tugenda tuvamo, bisa n’aho abanyarwanda babyerekanye ko byari byo bitari ibintu byo kunyura iruhande gusa.

Ni nka bya bindi rero iyo nyine wahisemo gukora ikintu hakagira ugihakanya kenshi bitera imbaraga uwahitagamo ndetse agashaka kukwemeza ko icyo yahisemo yagihisemo azi icyo akora.

Rero akazi ubu kagiye gutangira na none nkuko twari dusanzwe tugakora, ubu ni imyaka irindwi yo gukomeza kwita ku bibazo dufite nk’u Rwanda, byugarije abanyarwanda ndetse birimo gukomeza k’umunyarwanda, aba umunyarwanda, ko tudaharanira kuba ikindi kintu kitari umunyarwanda ahubwo dushaka kuba umunyarwanda muzima, uteye imbere, wigeza kuri byinshi uko tubyifuza.

Bantu mwese rero muri hano, njye numva igikorwa nk’iki kiba kiremereye, tujye tugitwara nk’ikiremereye, cyane cyane ko n’iterambere ry’igihugu cyacu, imiyoborere myiza y’igihugu cyacu, demokarasi yacu n’ubumwe, gukomeza kubitsindagira ni ikintu ubwacyo kiremereye, tujye tubifata rero nk’ibintu nyine tuzirikana, dutekereza buri munsi, kandi dukora tuganishaho buri munsi.

Ndagira ngo nsoze mbashimira ubwo ibindi tuzakomeza kubivuga mu gihe kiri imbere, ariko nagira ngo nasabe rwa rubyiruko navugaga, bariyizi, bamwe bafite n’abayobozi babo, muze hano namwe, mugomba kuba mufite amatsinda, mufite abayobozi, ndagira ngo muze hano musange aba bayobozi bacu bandi bari hano.
Aba bana baturindira umutekano bakora ibitangaza. Bakora ibintu byinshi, byinshi cyane, kenshi ntabwo tujya [...] tubitwara uko babyumva gusa ntitujya dusubiramo kubashimira, baritanze, ubwo ariko nabo ndabashimiye n’abandi bose, inzego zindi zose zafatanyije.

Mukomeze mubarebe, ni bato cyane, ngira ngo nahoze mvuga n’aba 18 [imyaka] ndabona harimo n’aba 14, aba bana nibo wajyaga guhamagara iteka mu ma saa cyenda z’ijoro bakakubwira ko bari mu muhanda bajya hirya no hino.

Ndagira ngo rwose muze hano mbashimire mwakoze cyane, mwarakoze cyane rwose, aba ngaba rwose mureba, nta kintu na kimwe kigeze kibisoba, ibintu byafashe umurongo.

Reka nongere ndangiza, nanone nshimira umuryango wanjye umba hafi, kandi wambaye hafi, nabyo birafasha bitera imbaraga. Mwakoze cyane, twakomeza tukishima.

Paul Kagame nyuma yo kumenya 80% by'amajwi y'agateganyo, yashimiye abanyarwanda bose n'abo bari bahataniye uyu mwanya
Yashimiye umuryango we by'umwihariko uko wamubaye hafi muri uru rugendo rwamugejeje ku kongera gutsinda amatora
Paul Kagame yahamagaye ahirengeye urubyiruko rwitanze kugira ngo ibikorwa bye byo kwiyamamaza bigende neza
Perezida Kagame ahoberana na Madamu Jeannette Kagame nk'ikimenyetso cyo kumushimira uko yamubaye hafi
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bateze amatwi Paul Kagame ubwo yabagezagaho ijambo ry'intsinzi
Ibihumbi by'abashyigikiye Kagame bari bakoraniye i Rusororo ku cyicaro gikuru cya FPR Inkotanyi
Ibyishimo byari byasaze abitabiriye iki gikorwa
80% by’amajwi y’ibanze biragaragaza ko Paul Kagame ari imbere mu majwi aho afite 98.66% mu gihe umukurikiye Mpayimana Philippe afite 0.72% naho Habineza Frank akagira 0.45%

Amafoto: IGIHE na KT


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza