Ihurizo ku borozi b’ingurube babagira ku makoma kubera kutagira amabagiro

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 6 Mata 2018 saa 08:12
Yasuwe :
0 0

Kubagira ingurube ku makoma mu buryo bwa gakondo byifashishwa na bamwe mu borozi bazo bavuga ko babiterwa no kutagira amabagiro yabugenewe.

Hari aborozi b’ingurube bavuga ko babagira ku makoma kubera kubura amabagiro yabugenewe mu bice bitandukanye by’igihugu. Ibi byatangajwe n’abo mu bice bitandukanye by’igihugu baganiriye na IGIHE tariki ya 4 Mata 2018.

Umwe mu borozi wo mu Karere ka Gicumbi yagize ati “Mu Karere kacu nta bagiro ry’ingurube rihari ryujuje ibyo Minagri isaba. Niyo mpamvu usanga dukomeza kubagira ku makoma.”

Undi wo mu Karere ka Karongi ati “Nta bagiro tugira niyo mpamvu tubagira ku makoma […] iyo umuntu afashwe acibwa amande y’amafaranga guhera ku bihumbi 10 kuzamura, ariko natwe nta kundi twabigenza ahubwo leta idufashe yubake amabagiro agezweho kuko twe ntitwabona ubushobozi bwo kuyiyubakira, arahenze cyane kuko usanga ibagiro rigezweho rihagaze miliyoni ziri hagati ya 50 na 100 z’amafaranga y’u Rwanda.”

Umukozi mu Ishami ry’Ubugenzuzi bw’ibikomoka ku matungo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Rukundo Jean Claude yemera ko amabagiro y’ingurube ari mu Rwanda adahagije.

Ati “Dufite ikibazo gikomeye cy’amabagiro y’ingurube aracyari macye cyane. Mu by’ukuri ni abiri kandi nayo adakora neza. Rimwe nibwo riri gufungura mu Mujyi wa Kigali, irindi ni ibagiro riri mu Murenge wa Mayange mu Bugesera ryarafunguye hashize nk’umwaka, ariko ngirango mu mikorere yaryo harimo ibitaragenze neza.”

Yakomeje asaba aborozi b’ingurube kwishyira hamwe bakubaka amabagiro mu bice bitandukanye kuko kubagira ahandi hatari mu ibagiro bitemewe.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’aborozi b’ingurube mu Rwanda, Shirimpumu Jean Claude, yatangarije IGIHE ko ikibazo cyo kutagira amabagiro ari imbogamizi ikomeye ku borozi, akagira icyo asaba abashoramari.

Ati “Icyo duteganya gukora ni ukwegera inzego zibifite mu nshingano ndetse no kwishyira hamwe, ariko nkasaba abashoramari kureba uburyo bashora imari mu kubaka amabagiro abagezweho.”

Mu Rwanda hari amabagiro umunani agezweho, abagirwamo inyama z’inka, inkoko n’intama ariko ntahagije kuko usanga mu turere no mu mirenge hakigaragara andi mato atujuje ibisabwa, yifashishwa cyane cyane ku munsi w’isoko.

Ni mu gihe ubworozi bw’ingurube nabwo buri gutera imbere cyane kuko habarirwa izigera kuri miliyoni n’ibihumbi 600, ikiro kimwe cy’inyama zazo kikaba kigura amafaranga ari hagati y’ibihumbi bitatu na bine.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’aborozi b’ingurube mu Rwanda, Shirimpumu Jean Claude, yatangarije IGIHE ko ikibazo cyo kutagira amabagiro ari imbogamizi ikomeye ku borozi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza