00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ihuriro rya ba Nyampinga b’u Rwanda ryatanze ‘cotex’ ku banyeshuri b’i Nyanza

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 Ukwakira 2021 saa 04:43
Yasuwe :
0 0

Nyampinga Foundation, ihuriro ry’abakobwa begukanye ikamba rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye, bafatanyije n’uruganda rwa Inovos rukora Cotex batanze inkunga ku bana b’abanyeshuri bo mu karere ka Nyanza.

Hatanzwe ibikoresho by’isuku ku bakobwa b’abangavu bahura n’ikibazo cyo kujya mu mihango nta bushobozi bafite bwo kugura cotex.

Mu bigo basuye harimo ES Nyanza n’urwunge rw’amashuri rwa Gasoro. Buri hamwe bagiye bahatanga amakarito ya cotex arenga 1550.

Mu kiganiro na IGIHE, Kundwa Doriane wabaye Nyampinga w’u Rwanda uri mu bakobwa bahuriye muri iri huriro rya Nyampinga Foundation for Development (NFD), yavuze ko batekereje gutanga ibi bikoresho by’isuku kuko ari ingenzi.

Ati “Tuzi ko cotex ari ibintu by’ingenzi umugore akenera kandi buri gihe, kutabona ibikoresho bikwiye bishobora gutera ibibazo bitandukanye by’umubiri nka ‘infection’ n’izindi ndwara kandi ibyo bigira ingaruka zikomeye ku buzima n’imibereho myiza y’abatabashije kubona ibikoresho. Niyo mpamvu rero twahisemo kugira uruhare mu gukora ibishoboka byose kugira ngo tubone uburyo bworoshye bwo kubona ibi bikoresho kugira ngo isuku ibe nziza ku bakeneye ubu bufasha.”

Yavuze ko bahisemo gukorana na Inovos Ltd kuko ifite cotex nziza kandi bakaba bafite icyerekezo kimwe cyo gutanga cotex ku bakobwa bo mu byaro batabasha kubona ibi bikoresho.

Umuyobozi mukuru wa Inovos ikora izi cotex, Uwineza Liliane yavuze ko batekereje gukora na ba nyampinga kuko bashakaga gutanga umusanzu mu guteza imbere umwana w’umukobwa bahereye ku kumufasha kubungabunga ubuzima bwe.

Ati “Twashatse gukomeza gutanga umusanzu mu guteza imbere umwana w’umukobwa kandi umwana ntabwo yakwiga neza afite ibibazo by’ubuzima yatewe no gukoresha ‘cotex’ mbi. Turi gukorana n’aba ba nyampinga kuri iki gikorwa kubera ko ari abakobwa bafite intego nziza zo kwegera barumuna babo ngo babaganirize banakoreshe uburyo bafite babagezaho ibyo bikoresho bibegereye ku mashuri.’’

Umwe mu bana bafashijwe yavuze ko hari igihe abahungu bajyaga babakwena bitewe no gutungurwa n’imihango batabyiteguye, bikababangamira.

Yavuze ko hari n’abajyaga bakoresha ibitambaro bikabadindiza mu myigire “ariko iki gikorwa kizatuma isuku yiyongera. Bakoze cyane kuba badutekerejeho bakaza kudufasha.’’

Nyampinga Foundation for Development (NFD) yatangiranye abanyamuryango batandatu barimo Bahati Grace, Kayibanda Aurore, Kundwa Doriane, Akiwacu Colombe, Jolly Mutesi na Nishimwe Naomie ndetse na Muganwa Larry, umugabo watangiranye na bo.

Aba bana b'abakobwa babanje kwigishwa
Aba bakobwa bishimiye ubufasha bahawe, bavuga ko bigiye kurushaho kubafasha kwigirira isuku
Aba bana ubwo bashyikizwaga izi cotex
Abahawe cotex ni abiga muri ES Nyanza na GS Gasoro
Buri wese mu bakobwa biga kuri ibyo bigo yahawe cotex atahana
Uwineza Liliane aganira n'itangazamakuru nyuma y'iki gikorwa
Uwineza Liliane yavuze ko batekereje gukora na ba nyampinga kuko bashakaga gutanga umusanzu mu guteza imbere umwana w’umukobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .