Ihuriro ry’imitwe ya Politiki mu Rwanda ryabonye abavugizi bashya

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 29 Nzeri 2016 saa 04:45
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Ishyaka ry’Ubwisungane n’Iterambere (PSP), Kanyange Phoebe, yatorewe kuba Umuvugizi w’Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Depite Mwiza Espérance agirwa Umuvugizi wungirije.

Mu matora yabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Nzeri 2016, Kanyange Phoebe yatorewe kuba umuvugizi w’Ihuriro ry’imitwe ya Politiki ku bwiganze bw’amajwi 40 mu bantu 42 batoye, asimbura Mukabunani Christine wari umaze amezi atandatu kuri uyu mwanya.

Depite Mwiza Espérance wo mu muryango FPR Inkotanyi yatorewe umwanya w’Umuvugizi wungirije n’amajwi 32 arushije Gashugi Léonard wo muri Green Party bari bahanganye wagize 11.

Nyuma yo guhabwa inshingano z’ubuvugizi muri iri huriro, Kanyange yatangaje ko agiye gukomeza kubakira kuri gahunda ziriteza imbere.

Ati “Nzatera ikirenge mu cy’abambanjirije, ndeba aho bari bagejeje ihuriro kugira ngo intego dufite dukomeze kuyigeraho twese yo guharanira politiki ihamye mu Rwanda. Nzahera kuri dosiye bampaye ndebe ibiburamo ngende mbishyira ku murongo kugira ngo ihuriro rikomeze kugira isura nziza mu Banyarwanda."

Kanyange yongeyeho ati “ Abarangije manda ishize twabashimiye cyane aho bagejeje ihuriro besa imihigo 99%, natwe 1 % ntirizatunanira njyewe n’unyungirije.”

Kanyange yavuze ko atari ubwa mbere agiye kuba umuvugizi, kuko ngo niwe mugore wa mbere waciye agahigo ko kuba umuvugizi w’iryo huriro ubwo yatorerwaga uwo mwanya bwa mbere muri 2010.

Icyo gihe ngo yungutse ubumenyi butandukanye atanga n’umusanzu we mu kubaka igihugu ubwo yazengurukaga igihugu cyose ari kumwe na Perezida Paul Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Bamwe mu bagize ihuriro bagize impungenge ko ku buyobozi bwaryo bugiye kumara manda ebyiri [umwaka umwe] nta mugabo ugaragayemo, Kanyange avuga ko nta mpungenge biteye kuko abagore mu muryango nyarwanda basanzwe bubaha abagabo; babacira bugufi ku buryo batazimwa ijambo.

Mubabunani Christine ucyuye igihe yabagiriye inama zo kutirebaho ahubwo bagaharanira inyungu z’igihugu.

Ati “Nkuko nabaga nyoboye inama cyangwa tuganira n’abandi banyapolitiki wumvaga intego yacu ari imwe yo kubaka igihugu [...] Bakomeze muri uwo murongo bamenye ko kuba umuvugizi w’ihuriro ari ukureberera igihugu cyose, ntabwo ari ukuvuga ngo urebe umutwe wa politiki wawe, urebe abayoboke bawe ni ukureba inyungu rusange z’igihugu.”

Umuvugizi n’umwungirije batorerwa manda y’amezi atandatu itongerwa, ariko bashobora kongera kwiyamamaza nyuma y’igihe kirekire.

Kanyange Phoebe niwe watorewe kuba Umuvugizi w'Ihuriro ry'Imitwe ya Politiki mu Rwanda
Kanyange Phoebe n'Umunyamabanga Mukuru wa Green Party
Uhereye ibumoso, Umuvugizi wungirije, Depite Mwiza; Umuvugizi, Kanyange; Mukabunani ucyuye igihe, n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'iri huriro,Burasanzwe Oswald
Abagize ihuriro mu matora
Depite Mwiza(iburyo) akimara gutangwa nk'umukandida
Gashugi Léonard wo muri Green Party wari watanzwe nk'umukandida

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza