Ihene 23 zibwe i Nyagatare zifatirwa i Gatsibo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Nzeri 2018 saa 07:16
Yasuwe :
0 0

Polisi y ‘u Rwanda mu Karere ka Gatsibo yafashe ihene zigera kuri 23 zari zaribwe mu miryango itandukanye yo mu karere ka Nyagatare.

Izi hene zibwe mu ijoro ryo kuwa 4 Nzeri, mu Murenge wa Karangazi, Akagari ka Musenyi.

Umuvugizi wa Polisi muntara y’ Uburasirazuba CIP Theobald Kanamugire avuga ko izi hene zafatiwe mu murenge wa Rwimbogo, mu karere ka Gatsibo, kuwa 5 Nzeri uyu mwaka.

Yagize ati “Nyuma yo kumenya ko hari ihene zibwe mu Karere ka Nyagatare, Polisi ifatanyije n’abaturage ndetse n’izindi nzego zishinzwe umutekano, twatangiye gushakisha izi hene, ziza gufatirwa mu murenge wa Rwimbogo mu kagari ka Rwikiniro.’’

CIP Kanamugire akomeza avuga ko ibikorwa byo gushakisha izi hene byakozwe na Sitasiyo ya Polisi ya Rwimbogo.

Yakomeje agira ati “Zimwe muri izi hene zigera kuri 16 zafatiwe hafi n’ishyamba rya Gatsibo mu gihe 7 zafatiwe mu ishyamba rya Gabiro mu gihe abagize uruhare muri ubu bujura bari bagishakisha abaguzi.’’

CIP Kanamugire akomeza avuga ko Mutsindashyaka Patrick w’imyaka 34 y’amavuko umwe mu bakekwaho ubu bujura ubu yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, mu gihe abandi bagishakishwa.

Asoza agira inama abaturage kutishora mu bikorwa by’ubujura kuko biri mu bikorwa bihungabanya umutekano, bikaba bihanwa n’amategeko.

Yagize ati “Uretse kuba bihungabanya umutekano w’umuntu wabuze ibye, mukwiye kuzirikana ko ubujura ari kimwe mu byaha bihanwa n’amategeko bityo mukaba mukwiye kwirinda ingaruka zabageraho mugaharanira kwiteza imbere mukoresheje amaboko yanyu.’’

Izi hene zasubijwe ba nyirazo aribo Nsengiyumva François, Mukankusi Bonifrida na Benon Rwivanga.

Mukankusi umwe mu basubijwe ihene ze yashimiye inzego z’umutekano umwete n’umurava zikorana mu gutabara abaturage.

Yagize ati “Ihene ni itungo rifasha nyiraryo kugira imibereho myiza, arazigurisha akabona amafaranga, cyangwa akabona ifumbire akabasha guhinga akeza. Turashimira Polisi n’abo bafatanyije mu bikorwa byo gushakisha aba bajura tukaba dushubijwe amatungo yacu.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza