IGP Munyuza yagiranye ibiganiro na Rtd Gen Romeo Dallaire

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Ugushyingo 2019 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda yakiriye mu biro bye Gen (Rtd) Romeo Dallaire, byagarutse ku mikoranire n’ubufatanye ku mushinga afite wo kurwanya kwinjiza abana bato mu gisirikare.

Gen Dallaire yahoze ari umusirikare w’Umunya-Canada, yari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yari uyoboye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda, ndetse nyuma yaho yagiye atanga ubuhamya bw’ibyo yabonye n’ibyamubayeho ubwo yari mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko uruzinduko rwa Gen. Dallaire kuri uyu wa Gatatu rwari rugamije guhura n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, bakaganira ku mikoranire n’ubufatanye ku mushinga afite wo kurwanya kwinjizwa mu gisirikare kw’abana bato.

Ati ”Intego y’uruzinduko rwa Gen. (Rtd) Romeo Dallaire muri Polisi y’u Rwanda kwari ukuganira n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda ku bufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Gen. Romeo Dallaire ku mushinga we yise Child Soldiers Initiative, umushinga ugamije kurwanya iyinjizwa ryabana bato mu gisirikare.”

Uyu mushinga wa (Rtd) Gen Dallaire urahugura ukanatanga ibikoresho nkenerwa mu nzego z’umutekano (Igisirikare n’igipolisi) byifashishwa ku kwirinda no kurwanya ibikorwa byo kwinjiza abana bato mu mirimo ya gisirikare.

IGP Munyuza yaganiriye na Gen. (Rtd) Romeo Dallaire banasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye no gushyigikira uyu mushinga no gutegura amahugurwa ku bapolisi b’u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro, ku ikubitiro hakazabanza guhugurwa abapolisi bazahugura abandi.

Muri ibi kandi IGP Munyuza na Gen. Dallaire bemeranyijwe ko hazaba amahugurwa ku bapolisi b’u Rwanda, ajyanye no gusobanukirwa neza ko umwana ari umunyantege nke, banaganira ku bufatanye mu gutanga amahugurwa yo kurwanya ubutagondwa mu rubyiruko.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakiriye mu biro bye Gen.(Rtd) Romeo Dallaire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza