Kwamamaza

IGP Gasana yahaye umukoro abapolisi baherutse kuba ba ofisiye

Yanditswe kuya 16-08-2016 saa 07:15' na IGIHE


Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana yasabye icyiciro cya munani cy’aba ofisiye 405 ba Polisi y’u Rwanda baherutse guhabwa ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) kuba umusemburo mu mirimo bagiye gushingwa, bagakora kinyamwuga, anababwira ko kugirango buzuze inshingano zabo bibasaba ubwitange kandi bagomba kubigeraho kuko biri mu byo bigishijwe.

Ibi yabibabwiye ubwo yabakiriraga ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, aho yagize ati “Murasabwa buri gihe kurangwa n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda. Abanyarwanda babategerejeho umusaruro uhagije, kandi kuwugeraho birabasaba kumva no gushyira mu bikorwa neza ibyo mwigishijwe kandi byose mukabikora kinyamwuga.”

Izi mpanuro za nyuma zahawe aba bapolisi mbere y’uko batangira imirimo yabo, zari zanitabiriwe n’abayobozi b’amashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda.

IGP Gasana yababwiye kandi ati “Ubumenyi mwahawe buzabarange kandi muharanire kugera ku cyerekezo cya Polisi by’umwihariko n’igihugu muri rusange. Aho muzakorera hose muzarangwe n’ikinyabupfura kuko nicyo kigomba kuranga abapolisi b’u Rwanda buri gihe.”

Yanababwiye kuzirinda ikintu cyose cyakwangiza isura yabo n’iya Polisi y’u Rwanda nk’urwego bakorera by’umwihariko.

Yababwiye kandi ko uko bazitwara mu kazi bagiyemo bagomba guharanira guhesha ishema no kuzuza neza inshingano bahawe na Polisi y’u Rwanda.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved