Kwamamaza

IGP Emmanuel K. Gasana yasimbuye Umunyakenya ku buyobozi bwa EAPCCO

Yanditswe kuya 1-09-2016 saa 07:31' na IGIHE


Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP, Emmanuel K. Gasana, mu izina ry’u Rwanda, yasimbuye ku buyobozi bwa EAPCCO mugenzi we wo muri Kenya, Joseph K. Boinnet.

Umuhango w’ihererekanyabubasha wari kimwe mu byaranze inama ngarukamwaka rusange ya 18 y’Umuryango w’Abakuru ba za Polisi zo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAPCO), ukaba warayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ku italiki ya 31 Kanama.

EAPCCO AGM ya 18 yateraniye mu Rwanda ku nshuro ya gatatu, yabanjirijwe n’izahateraniye mu 2001 no mu 2011, ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Gushyigikira ubufatanye no guhanga udushya mu kurwanya ibyaha ndengamipaka n’ibyaha bijyanye n’iterambere.”

Kenya niyo yari ifite ubuyobozi bw’uyu muryango mu muyaka ibiri ishize.

Mu ijambo rye, IGP Gasana yagize ati “Tugomba gukomeza gukorera hamwe, twita ku kujyana n’ikoranabuhanga rigezweho, twubaka ubushobozi buhangana n’ibihungabanya umutekano kandi, dufatire hamwe imyanzuro itanga igisubizo gifatika.”

Yashimangiye ku gukomeza ubufatanye mu kwigisha, mu bikorwa, mu myitozo n’umuvuduko mu gushyiraho ibigo by’icyitegererezo biri mu bikenewe mu guhangana bidasubirwaho n’ibihungabanya umutekano.

Ku rundi ruhande yahamagariye ibihugu bigize umuryango gukomeza ubufatanye n’ubuyobozi bushya, avuga ko kugira ngo umuryango uzashobore guhangana n’ibyaha ndengamipaka bizaterwa n’uruhare rwa buri gihugu ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro izafatwa.

Yavuze kandi ko EAPCCO yakoze akazi gakomeye, kuko yageze kuri 70% by’intego yari yihaye.

Uyu muryango washinzwe mu 1998 i Kampala muri Uganda igihe habaga inama yari yahuje abakuru ba za Polisi zo muri Afurika y’Iburasirazuba, nk’igisubizo cy’akarere mu kwegeranya imbaraga kwa za Polisi mu guhangana n’ibyaha ndengamipaka.

By’umwihariko washinzwe ugamije guteza imbere no guha imbaraga ubufatanye no gufatira hamwe ingamba zo gukemura ibibazo by’ubwoko bwose byambukiranya imipaka n’ibyaha bihurirwaho n’akarere.

IGP wa Namibiya, Lt. Gen. Sebastian Ndeitunga akaba n’umuyobozi wungirije wa Interpol, yavuze ko ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda n’ubushake bwo gufatanya n’amahanga birangajwe imbere na Perezida Paul Kagame bikwiye kwereka abayobozi bandi ibikenewe ngo Afurika itekane.

EAPCCO AGM yahuriranye kandi n’umwitozo wo kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga wiswe “ Exercise Cyber Tracks “ ukaba waribanze ku byaha bikoreshwamo ikoranabuhanga, gukoresha ubushobozi bwa Polisi Mpuzamahanga mu kwigisha gukumira no kurwanya ibyaha ndetse no kugenza ibyaha by’icuruzwa ry’abantu.

Mbere y’inama gato, Umunyamabanga Mukuru wa Polisi mpuzamahanga (Interpol) Dr Jurgen Stock aherekejwe n’abayobozi ba za Polisi zigize EAPCCO, bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ikigo cy’icyitegererezo mu karere kizaba gishinzwe kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kizubakwa ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru

Igitekerezo cyo gushinga iki kigo cyavuye mu nama y’akarere ka Afurika ya Interpol yabereye i Brazaville muri Congo muri Gashyantare uyu mwaka, aho abayobozi ba za Polisi basabye ko Interpol yakongera ubushobozi muri Afurika iteza imbere imitwe irwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, kandi basaba amahugurwa rusange.

Muri uru rwego, u Rwanda rwemeye kuzakira umwitozo wabyo no kubakwamo ikigo cy’icyitegererezo mu karere kizaba gishinzwe kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iki kigo kizakoramo impuguke mu nzego zitandukanye kandi zivuye mu bihugu bitandukanye, kikazaba gifite za laboratwari n’ubundi bushobozi buhagije mu gutanga ubumenyi.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved