00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IGP Dan Munyuza yashimye Polisi ya Tanzania yahaye iy’u Rwanda amakuru ku byihebe byo muri Cabo Delgado

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Nzeri 2021 saa 09:06
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu ya Tanzania, IGP Gen Simon Nyakaro Sirro yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda IGP Dan Munyuza bagirana ibiganiro bigamije gushimangira umubano ku mpande zombi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Nzeli nibwo IGP Gen Simon Nyakaro Sirro n’intumwa ayoboye bageze mu Rwanda.

IGP Dan Munyuza yamwakiriye ari ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP, Ntamuhoranye; Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, n’abandi ba ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

IGP Munyuza yahaye ikaze abashyitsi ashimira mugenzi we IGP Gen Simon Nyakaro Sirro kuba yarubahirije ubutumire yamuhaye nyuma y’amezi atatu gusa nawe avuye gusura Polisi y’Igihugu cya Tanzania.

Yavuze ko uru ruzinduko rushimangira ubushuti buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Tanzania ndetse ubu bushuti buri ku mpande zombi buri no hagati y’ibihugu byombi.

IGP Munyuza yabanje kwihanganisha Polisi ya Tanzania ndetse n’igihugu muri rusange ku rupfu rw’abapolisi batatu b’iki gihugu n’umuzamu umwe baherutse kwitaba Imana bishwe n’umugizi wa nabi wari witwaje intwaro abasanze ku kazi kabo tariki ya 25 Kanama 2021.

IGP Munyuza yavuze ko ubwo aheruka mu ruzinduko muri Tanzania muri Gicurasi uyu mwaka, yishimiye amakuru y’ingirakamaro yasangijwe, ajyanye n’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru y’Igihugu cya Mozambique.

Yavuze ko aya makuru yari ingirakamaro kuko yakurikiwe no kohereza Abapolisi n’Ingabo z’u Rwanda mu bikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wari muri iyi ntara.

Ati “Twashyize hamwe nk’abayobozi ba Polisi zo mu Karere kugira ngo dusangire amakuru ndetse n’ibikorwa byo kurwanya iterabwoba, kugira ngo tubigereho ni uko tugomba kuziba ibyuho by’abarikora dukoreye hamwe.”

IGP Munyuza yagaragaje ko Polisi y’u Rwanda izakomeza ubufatanye na Polisi ya Tanzania mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Yavuze ko binyuze mu mikoranire myiza iri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Tanzaniya yizeye adashidikanya ko abanyabyaha bazi neza ko badashobora gutegura no guhungabanya umutekano wa Tanzania bavuye mu Rwanda cyangwa ngo babe bahungabanya umutekano w’ u Rwanda bifashishije Igihugu cya Tanzania.

IGP Gen Simon Nyakaro Sirro mu ijambo rye yavuze ko akarere gafite ikibazo cy’iterabwoba kandi ko iki aricyo gihe cyiza cyo kurirwanya, bagahora biteguye amakuru bakuye mu Rwanda bagahita bagira icyo bakora .

Yavuze ko biturutse ku makuru Polisi ya Tanzania yahawe n’iy’u Rwanda bashoboye gufata bamwe mu bacyekwaho ibyaha.

Yagize ati” Dufite ikibazo cy’iterabwoba kandi iki n’igihe cyo kurirwanya. Ndababwiza ukuri ko binyuze mu guhanahana amakuru twahawe n’u Rwanda twashoboye gufata bamwe mu bacyekwaho ibyaha.”

Yakomeje ashimira Polisi y’u Rwanda uburyo ibumbatira amategeko no gucunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo bituma bakora neza mu guteza imbere igihugu cyabo.

Yavuze ko abantu bagomba kubahiriza amabwiriza bahabwa n’inzego z’ubuzima mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 kandi bagakora cyane kugira ngo biteze imbere.

Biteganyijwe ko uruzinduko rwa IGP wa Polisi ya Tanzania n’intumwa ayoboye ruzamara iminsi ine, bazasura bimwe mu bigo n’amashami bya Polisi y’u Rwanda birebera ibimaze kugerwaho.

IGP Dan Munyuza yashimye umubano mwiza uri hagati y'u Rwanda n'iya Tanzania
IGP Gen Simon Nyakaro Sirro yatangaje ko akarere gafite ikibazo cy’iterabwoba kandi ko iki aricyo gihe cyiza cyo kurirwanya
Ibiganiro by'aba bayobozi bombi bigamije gushimangira umubano usanzwe n'imikoranire
Abayobozi bakuru muri Polisi y'u Rwanda bafata ifoto y'urwibutso n'abari babasuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .