00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitabo ‘White Malice’ kigaragaza ukuboko kwa CIA muri Afurika cyanenzwe

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 13 Kanama 2021 saa 03:16
Yasuwe :
0 0

Umwanditsi w’Umunyamerika, Lily Meyer, yanenze igitabo ‘White Malice’ giheruka kumurikwa n’undi mwanditsi w’Umwongereza wibanda ku nyandiko z’amateka, Susan Williams, kikagaruka ku mateka y’imiyoborere, politiki n’intambara byaranze Afurika nyuma y’uko ibihugu byinshi bibonye ubwigenge, ndetse n’uruhare Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabigizemo.

Muri icyo gitabo, Williams yagiye yifashisha inyandiko zitandukanye z’amateka, agaragaza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zibinyujije mu Rwego Rushinzwe Ubutasi, CIA, zivanze muri politiki y’ibihugu bya Afurika ku nyungu zayo bwite.

Atanga urugero rw’uko mu 1959, CIA yashyizeho Ishami Rishinzwe Afurika, ariko icyo gihe yari imaze imyaka 12 ikorera muri Afurika, rimwe na rimwe mu buryo bwa rwihishwa.

Williams yagaragaje ibikorwa bya CIA muri Ghana, ubwo yari ikiyobowe na Kwame Nkrumah, ndetse no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yari iyobowe na Patrice Lumumba aba bayobozi bombi bakaba baragize uruhare rufatika mu kubohora ibihugu byabo.

Mu nyandiko Meyer yanyujije mu kinyamakuru NPR, yashimye ko Williams yifashishije inyandiko zikubiyemo amakuru afatika kandi y’agaciro, ariko avuga ko ibyabaye mu bihugu bibiri gusa bitagombye gushyirwa ku rwego rw’Umugabane wose.

Ashingiye ku bimenyetso bifatika birimo amabwiriza yagiye atangwa, inyandiko z’inama n’ibindi, Williams yanditse muri ‘White Malice’ ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitigeze ziyumvamo Lumumba na gacye, nubwo zashatse kwigaragaza nk’izimushyigikiye zirengera uruhande rwazo mu Ntambara y’Ubutita.

Williams avuga ko mu minsi ya mbere, CIA yafashije Lumumba kumenyekana ndetse ikanamuha amafaranga yamufashaga mu bikorwa bye bya politiki, gusa ubwo yari akijya ku butegetsi, Amerika igatangira kumugendaho cyane.

Kwame Nkrumah wahamagariye Abanyafurika guharanira ubumwe nk’intwaro izabageza ku kwigobotora ingoyi y’ubukoloni, agaragazwa muri iki gitabo ariko ntavugwaho byinshi. Ibarankuru ryacyo ryashingiwe cyane kuri Lumumba.

Mu bice bya nyuma kijya kurangira, Williams yagaragaje n’ibindi bihugu bya Afurika CIA yakoreyemo ‘amabi atandukanye’, ariko ntabisobanure neza.

Meyer yatangaje ko muri ibyo bice Williams yanditsemo n’ibikorwa CIA ishinjwa ariko bitarabonerwa ibihamya, ibintu afata nk’ibitari bikenewe.

Ati “Niba [igitabo] White Malice cyaribanze kuri Lumbumba cyane, cyagombaga gusozwa Amerika n’Abanyamateka basabwa gukora iperereza rishya ku rupfu rwe.”

Meyer yavuze ko nubwo bigoye kumenya uko CIA yagize uruhare mu ntambara zabaye muri Congo (yitwaga Zaïre), iperereza ryakozwe na Congressional Church Committee ku bikorwa bibi bya CIA uhereye mu myaka ya 1970 ryagaragaje ko itamwishe.

Kuri we ngo kuba Williams yarirengagije nkana iby’iryo perereza ryerekanye ahubwo agakomeza kugaragaza inyandiko zishimangira ko CIA yishe Lumumba, nubwo aterura ngo abihamye, ariko arashaka kugaragaza ko ibyarivuyemo biteye ukwibaza.

Meyer yasobanuye ko kuba Williams yashaka kwerekana amateka yakurikiye ubukoloni muri Afurika akifashisha ibyabaye hagati ya CIA na Lumumba gusa bidakwiye.

Umwanditsi w’Umunyamerika, Lily Meyer, yanenze igitabo ‘White Malice’ giheruka kumurikwa n’undi mwanditsi w’Umwongereza Susan Williams

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .