00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igisubizo cya Perezida Kagame ku wamubajije niba ashyigikiye ko Uganda yohereza ingabo muri Congo

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 19 Gicurasi 2021 saa 11:04
Yasuwe :
0 0

Hashize iminsi mike hamenyekanye amakuru y’uko Uganda iri muri gahunda yo kubaka ibirindiro bya Gisirikare mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho iteganya kohereza abasirikare bayo babarirwa mu bihumbi.

Aya makuru yatangiye gucicikana mu itangazamakuru ku wa 16 Gicurasi 2021. Ikinyamakuru cyo muri Uganda, Chimp Reports cyatangaje ko Leta ya Uganda iteganya kohereza abasirikare bayo muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

Aba basirikare ngo bazaba bafite ubutumwa bwo gucunga umutekano mu bikorwa byo kubaka imihanda muri iki gihugu izoroshya ubuhahirane, kunoza umutekano no kubaka inganda mu Burasirazuba bwa Congo.

Uretse ibi kandi ngo biteganyijwe ko bazafatanya n’Igisirikare cya RDC mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa ADF urwanya Leta ya Uganda.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko ibi bikorwa biri gukurikiranwa na murumuna wa Perezida Museveni, Gen Salim Saleh, Umuhungu we akaba n’Umuyobozi w’Umutwe udasanzwe w’Ingabo, Special Forces, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen David Muhoozi.

Umugaba wungirije w’Ingabo za Uganda, Lt Gen Wilson Mbandi, ngo ni we uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri gahunda zo gukurikirana ibi bikorwa umunsi ku munsi.

Nta kibazo mbibonamo...

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye na France 24 yabajijwe icyo atekereza ku kuba Uganda igiye kohereza abasirikare muri Congo ndetse no ku byo Perezida Félix Tshisekedi aherutse gutangaza ko na Kenya ishobora kubigenza ityo.

Umunyamakuru Marc Perelman amubajije niba ashyigikiye ko ibi bihugu by’amahanga byohereza ingabo muri Congo, Perezida Kagame mu kumusubiza yamubwiye ko nta kibazo abibonamo kuko ingabo z’amahanga zisanzwe ziri muri Congo.

Ati “N’ubusanzwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari ingabo z’amahanga, abanyamahanga baturutse mu bilometero birenga ibihumbi 10, ndi kuvuga Umuryango w’Abibumbye.”

“Niba uri kubona abanyamahanga nk’ikibazo gikomeye, n’ubundi twaba dusanganywe ikibazo kinini kuko ni iki umuntu uturutse muri kilometero ibihumbi 10 azi kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko turabafite hariya.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite uburenganzira bwo kwifatira imyanzuro.

Ati “Icya kabiri nshyigikiye ko RDC ibasha gufata umwanzuro itekereza ko iboneye kandi ikawukurikiza, RDC igomba kwifatira imyanzuro ku giti cyayo, ikagira uburenganzira bwo kubikora. Niba bashaka gukorana n’abaturanyi babo, kubera iki abantu bashobora kubibona nk’ikibazo ? Umuturanyi uwari we wese bashaka gukorana nawe yaba Uganda, u Rwanda, Angola, Congo Brazzavile, Zambia, Tanzania, u Burundi, hari abaturanyi benshi ba Congo.”

“Niba bashaka gukorana nabo mu guhangana n’ikibazo runaka batekereza ko igihugu iki n’iki gishobora kubafasha gukemura, ndatekereza ko twese tugomba kubyemera, ikindi kuri njye icy’ingenzi ni uko igihe babikoze mureke turebe umusaruro. Nzi neza ko babikora bateganya gukemura ikibazo runaka atari gusa kuba abantu baza bagateza ikindi kibazo.”

Perezida Kagame yavuze ko bitari bikwiye ko hagira igihugu kinenga kuba ibihugu by’ibituranyi bya Congo byakoherezayo abasirikare ngo kuko n’Umuryango w’Abibumbye uhafite ingabo zihamaze imyaka 24 kandi zarananiwe gukemura ikibazo cy’umutekano muke.

Perezida Kagame yavuze ko nta kibazo abona mu kuba Uganda cyangwa ikindi gihugu cy'igituranyi cyakohereza Ingabo muri Congo igihe impande zombi zabyumvikanyeho kandi bifite impamvu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .