Kwamamaza

Igisirikare cya Lesotho cyaje kwigira ku bunararibonye bw’ingabo z’u Rwanda

Yanditswe kuya 22-08-2016 saa 17:22' na Ezechiel Mbananabo


Ingabo z’u Rwanda zishimirwa ubunararibonye mu bikorwa byo gucunga umutekano dore ko ari na yo nshingano yabo ya mbere, ndetse n’ibindi bigira uruhare mu iterambere ry’igihugu birimo nk’ubwubatsi n’ubuvuzi.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Lesotho, Lt Gen. Kennedy Tlali Kamoli, hamwe n’itsinda ry’abandi bantu umunani ayoboye, bari mu ruzinduko mu Rwanda kuva kuri iki cyumweru tariki ya 21 Kanama 2016 kugera tariki ya 25 Kanama 2016 mu rwego rwo guteza imbere umubano w’igisirikare cy’ibihugu byombi no kwigira ku ntambwe igisirikare cy’u Rwanda n’igihugu muri rusange kimaze gutera.

Nyuma yo kubonana na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda,James Kabarebe na mugenzi we Gen. Patrick Nyavumba, Lt Gen. Kennedy kuri uyu wa Mbere, yabwiye itangazamakuru ko bari mu ruzinduko rwo kwigira ku ntambwe igisirikare cy’u Rwanda kimaze gutera.

Yagize ati “ Twasabye gusura igisirikare cy’u Rwanda kuko hari imishinga dushaka kucyigiraho ishobora guteza imbere igihugu cyacu irimo nk’ icyumweru cyahariwe ingabo(Army Week) igira uruhare mu kubaka igihugu n’umubano w’ ingabo n’abaturage.Twese turi igisirikare cya Afurika, ni byiza cyane buri gihe kwigira ku muvandimwe kandi tubigirwamo inama.”

Yakomeje avuga ko bashobora gufatanya n’igisirikare cy’u Rwanda mu bijyanye no gutanga amahugurwa n’ibindi kuko igisirikare cy’u Rwanda kimaze gutera imbere mu bikorwa bitandukanye.

Mu bigo bazasura harimo Sosiyete ya gisirikare y’Ubwubatsi, Horizon Group, koperative y’abasirikare, abapolisi, abacungagereza n’izindi nzego z’umutekano, Zigama CSS, ishuri rikuru rya gisirikare riri mu Karere ka Musanze n’ishami rya gisirikare rishinzwe ubwishingizi mu kwivuza (MMI) n’ibindi.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana yavuze ko umubano w’igisirikare cy’u Rwanda n’icya Lesotho wari usanzwe uriho ariko ukaba utaragera ku rwego rushimishije, bityo ko uru runziko ruje kuwushimangira no kugira ngo urusheho gutera imbere.

Ati “Cyane cyane nko ku bijyanye no kohererezanya abanyeshuri ba gisirikare haba hano n’iwabo cyane ko ibihugu byombi bifite ibintu bitandukanye bihuriyeho birimo kuba bijya kungana ndetse bikaba bidakora ku Nyanja. Ibyo bishobora kudufasha gusangira ubunararibonye.”

U Rwanda rufite ubuso bungana na kilometero kare 26 338, mu gihe Lesotho yo iri ku buso bwa kilometero kare 30 360.

Kennedy wanasuye urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi, yagaragaje ko biteye isoni kuba abasirikare baragize uruhare muri jenoside kandi ubundi inshingano yabo ya mbere ari ukurinda umutekano, asaba ko bitakongera ukundi.

Itsinda ry'abasirikare bo muri Lesotho bari mu ruzinduko mu Rwanda mu ifoto rusange n'abo mu Rwanda
Umugaba w'Ingabo za Lesotho ahabwa impano
Umugaba mukuru w'Ingabo za Lesotho Lt Gen. Kennedy Tlali Kamoli
Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda Lt Col Rene Ngendahimana
Itsinda ry'abasirikare ba Lesotho bari mu ruzinduko mu Rwanda basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi
Abasirikare ba Lesotho bari mu biganiro n'ab'u Rwanda

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved