Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali kigiye kuvugururwa gihuzwe n’ubushobozi bw’umuturage

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 26 Gicurasi 2018 saa 06:30
Yasuwe :
1 0

Inzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’igihugu zikomeje guhuriza ku mavugururwa agiye gukorwa ku gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, kigena uko imyubakire mishya igomba kuba iteye bijyanye n’icyerekezo igihugu kiri kuganamo.

Igishushanyo mbonera cyagiye ahagaragara mu 2013, kigaragaza uburyo umurwa mukuru w’u Rwanda uzagenda uhindurwa gahoro gahoro bijyanye n’ubushobozi bw’igihugu, intego ari uko mu 2040 umujyi uzaba umaze kunoga.

Ubwo kuri uyu wa Gatanu hatorwaga Umuyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi w’Inama Njyanama y’umujyi, Me Rutabingwa Athanase, yavuze ko uyu muyobozi atowe mu gihe umujyi wa Kigali ufite inshingano ikomeye yo gushyira mu bikorwa icyo gishushanyo.

Gusa ngo rimwe na rimwe hari impamvu zituma abaturage batacyishimira bakagira ukwiganyira mu kugishyira mu bikorwa, bigasobanura neza ko abayobozi bagomba kwegera abaturage no kubasobanurira ubwiza bwacyo.

Meya mushya w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal, yavuze ko nta kintu kidasanzwe azanye, gusa ngo hari icyo azakora mu ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.

Yagize ati “Icyo gishushanyo mbonera kigomba kunogera abaturage b’ubushobozi butandukanye batuye mu Mujyi wa Kigali. Icyo ngira ngo nicyo numva nanjye nzazanamo umusanzu, ndebe uko twakwitwararika ko abaturage bafite ubushobozi butandukanye bisanga mu Mujyi wa Kigali bakawutura bakawishimira.”

Agaruka ku ivugururwa ry’iki gishushanyo riri guteganywa, Meya Rwakazina yavuze ko iyo gahunda itangiye gushyirwa mu bikorwa hari igihe igera ikavugururwa ngo ijyane n’ibihe, cyane harebwe nk’aho Umujyi wa Kigali ugeze.

Yakomeje agira ati “Iyo abantu bateganya, hari ibishya bigenda bivuka abantu baba bataratekereje, niyo mpamvu igihe cyari kigeze ko kivugururwa kandi nk’uko mwabyumvise na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko biri muri gahunda.”

“Icyo navuze nk’umuhigo ni uko abaturage b’ubushobozi butandukanye, bose bibona muri icyo gishushanyo mbonera, uko kiri ubu cyangwa uko kizavugururwa. Niwo musanzu wanjye numva nzitwararika kandi nzatanga nka Meya mushya w’Umujyi wa Kigali.”

Uyu muyobozi yavuze ko kuba hari abaturage bagera ku ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera bakiganyira, harebwa impamvu zabyo binyuze mu kuganira nabo no kubereka ibyiza byacyo, kuko iyo hari ukwiganyira biba bishoboka ko icyo kintu batacyibonamo.

Mu byo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, nawe yagaragaje ko bikeneye kwitabwaho, harimo ikibazo cy’imyubakire bigendanye n’igishushanyo mbonera.

Yagize ati “Hari gahunda zo kureba uko twatunganya uyu mujyi mu bijyanye n’imiturire dushingiye ku gishushanyo mbonera, ariko noneho ngira ngo hatangiye na gahunda yo kureba uburyo cyavugururwa, ariko hakiyongeraho no kureba uko twatunganya by’umwihariko imiturire cyane cyane ku misozi izengurutse umujyi wa Kigali.”

“Hari ibigenda bikorwa ariko dukeneye uko twafatanya kugira ngo tubungabunge ibidukikije ariko tunaramira n’ubuzima bw’abaturage bamwe bashobora kuba baragiye guturayo ariko bikaba bishyira ubuzima bwabo mu kaga.”

Kigali yuje imyidagaduro

Meya Rwakazina yavuze ko mu byo azashyiramo imbaraga mu myubakire, harimo kugira Umujyi wa Kigali ukurura ba mukerarugendo ariko n’abawutuye bakisanga bakisanzura.

Yakomeje agira ati “Ngira ngo nta gishyashya ndi buvuge, abagenderera Umujyi wa Kigali n’abawutuye bagakwiye kubona ahantu h’ubukerarugendo batagombye kujya kuhashaka hanze y’umujyi.”

“Bakagombye kubona ahantu henshi ho kwishimisha mu buryo butandukanye, hari ugukina, kureba umuziki, amakinamico, ibyo biri muri bimwe bituma abatuye umujyi ndetse n’abawugenderera bataza gukora ubucuruzi gusa ariko bagira n’ubwisanzure iyo batuye mu mujyi.”

Mu bindi uyu muyobozi yasabwe gushyiramo imbaraga, harimo gusana imihanda no kuyagura kugira ngo ifashe mu kugabanya umubyigano w’ibinyabiziga mu Mujyi wa Kigali.

Igishushanyo Mbonera giteganya ko mu 2040 agace gakorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi muri Kigali kagizwe na Muhima, Nyarugenge na Kimicanga ari uku kazaba gateye. Hazashyirwa ibikorwaremezo bifasha mu bucuruzi aho amavugurura azahera Kimicanga (agace kabanza ku ruhande rw’ibumoso ku ifoto) kugeza Nyabugogo (ahari inzu zisa ku murongo ugaragara iburyo ku ifoto)
Imiturirwa iteye muri ubu buryo niyo iteganyijwe muri Kigali ngo izafashe mu bucuruzi
Igishushanyo mbonera cyagiye ahagaragara mu 2013, kigaragaza uburyo umurwa mukuru w’u Rwanda uzagenda uhindurwa gahoro gahoro bijyanye n’ubushobozi bw’igihugu, intego ari uko mu 2040 umujyi uzaba umaze kunoga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza