Igihembo Jeannette Kagame yahaye ikigega WIF gikomeje kuba umusemburo w’imihigo

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 24 Gicurasi 2018 saa 10:09
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rw’Abanyarwanda rwatangije ikigega cyo kuzigama no gushora imari, World Investment Fund ‘WIF’, ntiruzibagirwa umugoroba wo ku wa 8 Ukuboza 2017, ubwo rwateraga intambwe y’intore rugahabwa igihembo na Madamu Jeannette Kagame ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa rukomeje gukora.

Ikigega WIF cyatangijwe ku mugaragaro muri Gashyantare umwaka ushize, kigamije gukusanya miliyoni 10 z’amadolari mu gihe kingana n’imyaka itanu, akazashorwa mu mishinga ibyara inyungu nk’ikoranabuhanga, ubwubatsi n’ibindi biteza imbere igihugu.

Mu bihembo Madamu Jeannette Kagame, agenera Abanyarwanda b’indashyikirwa, ibigo n’imiryango iteza imbere urubyiruko buri myaka ibiri (CYRWA), abashinze ikigega WIF baraserutse bashimirwa igitekerezo cyiza cyo gushishikariza urubyiruko kwishakamo ibisubizo binyuze mu muco wo kwizigamira no gushora imari.

Kugeza ubu urubyiruko rwo mu kigega WIF, rutanga umugabane wa buri kwezi utari munsi y’amadolari 13, ni ukuvuga nibura ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda. Aba barimo ababa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bushinwa, RDC, Australia, Kenya, Dubai, u Bwongereza, u Bubiligi, u Bufaransa n’ahandi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Alain Shumbusho, wazanye igitekerezo cyo gushinga WIF ndetse akaba ari n’Umuyobozi Mukuru, yasobanuye ko iki kigega ari uburyo bumwe urubyiruko rwakubaka igihugu rushyize hamwe nkuko amateka y’u Rwanda yerekana ko abishyize hamwe ntakibananira.

Avuga ko igihembo bahawe na Jeannette Kagame, cyababereye umusemburo wo gukomeza imihigo biyemeje.

Yagize ati “Igihembo cyaratunejeje cyane, twarishimye cyane kuko iyo ubonye umuntu ashima ibyo ukora, bigutera imbaraga zo gukomeza gukora cyane birushijeho. Cyanteye imbaraga zidasanzwe zo gukomeza gushishikariza urubyiruko gutanga umusanzu wacu mu kubaka u Rwanda.”

Shumbusho akomeza avuga ko byatumye urubyiruko rutandukanye rugirira icyizere ikigega WIF ndetse abenshi bakamugaragariza inyota yo gusobanukirwa imikorere yacyo no kugitangamo ubushobozi bwabo.

Yagize ati “Byatumye urubyiruko rugira inyota yo gusobanukirwa uko rwajya muri WIF. Nagiye mu Bushinwa kubonana na Ambasaderi w’u Rwanda, muri iki gihugu musobanurira kuri WIF ikora n’uburyo twafatanya n’urubyiruko rwo muri Diaspora mu kubaka igihugu cyacu.”

Akomeza avuga ko uretse u Bushinwa hari urundi rubyiruko rwo ku mugabane w’i Burayi rwagaragaje ko rwifuza gutanga imisanzu mu kigega WIF, akaba yitegura kujya kurusobanurira.

Yagize ati “Igihembo Madamu Jeannette Kagame yaduhaye biciye muri Imbuto Foundation, cyatumye ibyo dukora bimenyekana birushijeho kuko abantu barashakisha bareba uwo uri we, icyo ukora, bigatuma bakumenya akenshi bagahinduka abafatanya bikorwa bawe.”

Icyerekezo cya WIF

Shumbusho wakuye igitekerezo cyo gutangiza WIF mu ishyaka ryo kugira icyo amarira umuryango Nyarwanda n’igihugu muri rusange, yemeza ko intego bihaye ya miliyoni 10 z’amadolari nigerwaho bazashora imari mu mishinga itandukanye.

Yagize ati “Tuzashora mu bikorwa bitandukanye bibyara inyungu, biteza imbere igihugu cyacu ndetse natwe ubwacu buri umwe ku giti cye. Harimo ikoranabuhanga, ubwubatsi bw’inzu zo guturamo, inzu z’ubucuruzi, amashuri, ibitaro n’ibindi.”

Avuga ko ibi bigamije gutanga umurongo ngenderwaho ku rubyiruko rw’Abanyarwanda, rwerekwa uko muri bike rufite rwabishyira hamwe rukabasha kwiteza imbere.

Ati “Kuzigama si iby’abafite kuko nk’ibihugu bikize i Burayi amateka yerekana ko mu myaka ya 1959, ibyo bagiye bizigamira bike ari byo byabafashije bakava ku busa bakagera aho bari uyu munsi.”

Ikigega WIF giteganya ko uyu mwaka kizatangira gushora imari ahunguka ku isoko ry’imari n’imigabane, kikaba cyagura imigabane ya bimwe mu bigo n’abantu bayishyize ku isoko cyangwa kikagura impapuro mpeshwamwenda.

Alain Shumbusho afite igihembo cya WIF
Alain Shumbusho na Amabasaderi w'u Rwanda mu Bushinwa, Lt.Gen Charles Kayonga
Shumbusho ni umwe mu bahembwe mu Ukuboza 2017
Madamu Jeannette Kagame ashyikiriza Shumbusho igihembo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza