IGIHE yegukanye igihembo muri Smart Service Awards 2017

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 27 Ugushyingo 2017 saa 11:07
Yasuwe :
0 0

IGIHE yegukanye igihembo nk’igitangazamakuru gikunzwe kuri internet, mu byatanzwe ku bigo n’abantu ku giti cyabo bashyira imbaraga mu gutanga serivisi zinoze n’umurava mu kazi ka buri munsi.

Ni mu bihembo ngarukamwaka bizwi nka “Smart Service Awards” byatanzwe ku nshuro ya kabiri mu Rwanda mu muhango witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye muri Park Inn Hotel ku wa 25 Ugushyingo 2017.

IGIHE yaje ku isonga mu bitangazamakuru bikorera kuri internet nyuma yo gutorwa ku kigero cya 37.6% ndetse ikemezwa n’akanama gatanga amanota muri ibyo bihembo nk’igitangazamakuru gikunzwe kinasomwa kurusha ibindi mu bikorera kuri internet mu Rwanda.

Abateguye ibihembo bya “Smart Service Awards” batangaza ko ari irushanwa rigamije gushima no kuzirikana umuhate w’ibigo, imiryango n’abantu ku giti cyabo bagaragaza udushya no gukora mu buryo bunoze muri serivisi z’ikoranabuhanga, ibikorwa by’ubucuzi, imenyekanishabikorwa n’ibindi byiciro byongerera umuvuduko iterambere.

Mu itangwa ry’ibi bihembo, hanashimiwe ibindi bigo birimo Banki ya Kigali (BK), yahize izindi banki mu kwita ku bakiriya hifashishijwe Twitter; Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka cyashimwe mu bitanga serivisi rusange; SORAS mu bigo by’ubwishingizi; n’ibindi bitandukanye bibonekamo iby’iby’itangazamakuru nka TV1 yahembwe mu byerekana amashusho naho City Radio igahembwa mu bitangazamakuru bikoresha amajwi.

IGIHE yashimwe nk’igitangazamakuru gihiga ibindi kuri internet nyuma y’aho mu ntangiriro z’Ugushyingo yari yabaye iya mbere mu bihembo ngarukamwaka bizwi nka “Rwanda Development Journalism Awards 2017” mu birori byahuriranye no kwizihiza Umunsi Nyafurika w’Itangazamakuru.

Uretse mu Rwanda, Abanyarwanda baba muri Diaspora bayifata nk’isoko y’amakuru yose abera mu Rwanda.

Ushinzwe kumenyekanisha IGIHE, Frederic Aime Rangira yakira igihembo cya IGIHE

Ibigo n’abantu ku giti cyabo batsindiye ibihembo mu byiciro bitandukanye muri “Smart Service Awards”

Best Employment Web: Job In Rwanda

Best Online Shopping Website: Groce Wheels

Best Hub/Lab: Fab Lab

Best Radio Station: City Radio

Best Tech Company: BK Tech House

Best Mobile Application: U Plus

Best Technology Institution: UTB

Twitter Brand: Bank of Kigali

Facebook Brand: Itel

Best Bar and Restaurant: Just Chill

Best Airline: Ethiopian Airlines

Best Magazine/Journal Online: Hope Magazine

Best TV Station: TV 1

Media Personality: George Ndirangu

Best Financial Institution: BK Tech House

Best Insurance Company: SORAS

Best Internet Service Provider: Axiom

Best Fashion House: Kabash Fashion House

Best News Publishing Website: IGIHE


Best Travel Agency
: Satguru Travels

Best Innovation: Yego Motos

Best Public Institution: Immigration

Best Telecommunication Company: Korean Telecom

Miss Social Media: Miss Uwase Honorine (Igisabo)

Instagram Brand: Rwanda Updates

Instagram Female Influencer: Teta Sandra

DJ Personality: DJ Bissosso

Music Personality: Safi Madiba

Young Innovator: Umunyurwa Marveille

Claudette Irere, Umuyobozi Mukuru wa gahunda za ICT muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga n'Itumanaho, ashyirikiza igihembo umwe mu bahatanye
Safi Madiba yahawe igihembo cya Music Personality
Claudette Irere, Umuyobozi Mukuru wa gahunda za ICT muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, ageza ijambo ku bari bitabiriye iki gikorwa
DJ Bissosso yahembwe mu cyiciro cy'aba DJ bakomeye
Teta Sandra yahawe igihembo cya Instagram Female Influencer
City Radio ubwo yashyikirizwaga igihembo mu bitangazamakuru bikoresha amajwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza