Igihe abinjira mu ngaga z’abavuzi bategereza ibizamini gishobora kugabanywa kikava ku mwaka

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 29 Kamena 2018 saa 07:20
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko igiye gusuzuma uburyo igihe abasoje kwiga mu masomo y’ubuvuzi bamara bategereje gukora ibizamini bibemerera kwinjira mu ngaga cyagabanywa kikagezwa byibuze ku mezi abiri, mu rwego rwo kurohereza abo banyeshuri.

Nyuma yo kurangiza kwiga muri kaminuza, abanyeshuri biga mu mashami ajyanye n’ubuvuzi basabwa gukora ibizamini bibemerera kwinjjira mu ngaga z’abakora uwo mwuga nk’abanyamwuga.

Abarangiza bakunze kugaragaza imbogamizi ko kugira ngo babikore, basabwa kumara umwaka wose bategereje ikizamini.

Ku wa Mbere w’iki cyummweru ubwo Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko bagiranaga ibiganiro na Minisiteri y’Uburezi n’izindi nzego ziyishamikiyeho ku bibazo bagejejweho n’abaturage, bayibajije niba ntacyo yakorera abo banyeshuri bataka ko barenganywa.

Perezida wa Komisiyo, Mukazibera Agnès, yagize ati “Aho abanyeshuri barangiza kwiga, nyuma bakaza gukora ikindi kizamini. Mu byo twaganiriye nziko bakorana na HEC [...] Tukavuga tuti ‘Mu mikoranire yanyu na ziriya ngaga zindi kuki habaho kumara gihe kinini cyane kugira ngo umuntu ajye gukora ikizamini!’ aho niho twabonye ikibazo tuvuga tuti ’kuki umunyeshuri akirangiza, ibizamini bitakorerwa rimwe?’”

Yakomeje agira ati “Ni ikibazo cyo kubitegura, aho kugira ngo umwana arangize kwiga, amare umwaka yicaye, na nyuma bizagaragare ko mu masomo yari afite hari atari ahagije, bigaragare ko yatsinzwe, adafite ibisubizo bya ngombwa. Icyo gihe umuntu aba ataye igihe cy’umwaka. Numvaga nk’inama twabaha, amashuri arangije, kuriya atanga ibizamini nabo bahita bagikora batarinze guta igihe.”

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura, yababwiye abadepite ko kugira ngo urugaga rukoreshereze rimwe ikizamini na kaminuza byagorana ariko ko byakwigwaho igihe kikagabanywa.

Ati “Tuvuze ngo urugaga rufatanye na kaminuza gutanga ikizamini byagorana kuko rwaba rufite inshingano zo kugenzura za kaminuza [...] Ahubwo ingaga n’abayobozi bakaminuza bajya baganira uburyo ibizamini bitangwa bitaba bihabanye n’uko abanyeshuri bize.”

Yunzemo ati “Bikwiriye kuba vuba na bwangu, ntabwo bikwiriye kuba nyuma y’umwaka. Ahubwo icyo twakora ni ukuvuga ngo tugiye kuvugana n’ingaga zikajya zitanga ikizamini nyuma y’amezi nk’abiri umwana akirangiza kugira ngo bimufasha kurangiza kuko ntiwatanga ikizamini nyuma y’umwaka ntacyo byaba bimumariye. Icyo twakora ni ugusaba ko bashyiraho na gahunda nibura nka kane cyangwa gatanu yo gukoresha ibi bizamini kugira ngo abanyeshuri babone uko bakora ibyo bizamini.”

Kubonya icyangombwa cy’urugaga ku bize ibijyanye n’ubuvuzi ni byo bimuha kwemerwa ku isoko ry’umurimo.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza