00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihano Cyuma wa Ishema TV yahawe cyajuririwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Ugushyingo 2021 saa 07:32
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha Bukuru bwatangaje ko bwafashe umwanzuro wo kujuririra urubanza Urukiko Rukuru ruherutse guhamywamo ibyaha Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma Hassan ufite Shene ya Youtube yitwa Ishema TV.

Uyu musore yahamijwe ibyaha bine birimo icyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, icyo kwiyitirira umwuga, icyo kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’ubutegetsi n’icyo gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’igihugu.

Urukiko Rukuru rwafashe umwanzuro w’uko afungwa imyaka irindwi akanatanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, Ubushinjacyaha Bukuru bwatangaje ko bwajuririye uwo mwanzuro.

Itangazo ryabwo rigira riti “Ubushinjacyaha bwajuririye urubanza Urukiko Rukuru rwahamijemo ibyaha Niyonsenga Dieudonné. Impamvu y’ubujurire bwa kabiri ni ukugira ngo hakosorwe kuba yarahamijwe icyaha cyo gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange w’igihugu kandi icyo cyaha cyaravanywe mu mategeko mu 2019.”

Ubushinjacyaha busaba ko hagumaho ibindi byaha bitatu yahamijwe ndetse n’ibihano.

Ibyaha Niyonsenga yahamijwe byakozwe ku wa 15 Mata 2020 ubwo yangaga kumvira inzego z’umutekano zari zimusabye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Icyo gihe yatawe muri yombi arafungwa, gusa aza kugirwa umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ararekurwa. Ubushinjacyaha bwarajuriye maze Urukiko Rukuru rwemeza ko ahamwa n’ibyaha bine, rutegeka ko ahita afatwa agafungwa. Yafashwe ku wa 11 Ugushyingo 2021, nyuma y’umwanzuro w’umucamanza.

Niyonsenga yahamijwe ibyaha bine gusa Ubushinjacyaha burasaba ko kimwe gihinduka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .