Igifungo cya burundu y’umwihariko mu marembera mu Rwanda

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 18 Ukwakira 2017 saa 11:02
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubutabera yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite umushinga w’itegeko ryerekeranye n’ibyaha n’ibihano mu Rwanda, utarangwamo igifungo cya burundu y’umwihariko cyari gisanzwe mu mategeko mpanabyaha.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’Ubutabera, Uwizeyimana Evode, yavuze ko muri uyu mushinga w’itegeko ryerekeye ibyaha n’ibihano muri rusange, hakuwemo ibihano bitandukanye birimo n’icya burundu y’umwihariko.

Yasobanuye ko iki gihano ntawagihabwaga mu Rwanda ariko kuba cyari cyemewe byashobokaga ko umucamanza yagitanga. Yongeyeho ko imiryango mpuzamahanga ikunda kukigenderaho ikabaza u Rwanda impamvu rugifite kandi gifatwa nk’iyicarubozo ritemewe no mu mategeko yarwo.

Yagize ati “Twari dufite ikibazo cy’uko usanga iyi miryango idukorera amasuzuma mu rwego rwa UPR (Universal Periodic review), mu myanzuro ngishwanama batubwira ko iki gihano kiri mu rwego rw’iyicarubozo kandi twarasinye amasezerano abuza iyicarubozo ndetse tukanarihana mu mategeko yacu.”

Yakomeje agira ati “Ese turakomeza kubazwa ibintu tudakora ariko twashyize mu mategeko, kuva biri mu mategeko se n’iki cyabuza umucamanza kubikoresha? Umucamanza wazindutse nabi yavuga ngo itegeko ryaragiteganyije akaguhanisha igihano cya burundu y’umwihariko.”

Uwizeyimana avuga ko ibintu byakorwa muri uru rwego ari igihe umuntu afunze akitwara nabi muri gereza noneho agashyirwa mu kato mu gihe gito, aho gushyiraho igihano cya burundu y’umwihariko.

Ati “Twasanze kuvanaho igihano cy’urupfu tugashyiraho burundu y’umwihariko twasanze icyo ari nacyo kibi kuruta icyo twakuyeho.”

Ni ingingo itavuzweho rumwe n’abadepite bose kuko bamwe basanze ari umwanzuro muzima abandi bakavuga ko kugikuraho bizatuma ibyaha bikomeye nk’ubwicanyi byiyongera.

Depite Begumisa Safari yagize ati “Ubundi tuvanaho igihano cy’urupfu, hari n’ingaruka byateye zindi ugasanga mu by’ukuri abanyarwanda batakigira ubwoba bakica abantu ku buryo bworoshye [...], hari ikintu dukwiye kuzirikana uburyo ibyaha bisigaye bikorwamo, umuntu arabyuka akica umugore n’abana yarangiza akabahamba, urambwira ngo wavanaho igihano cya burundu y’umwihariko, uramushyira hehe.”

Depite Mukandutiye we yibajije niba u Rwanda rwarabuze gereza zo gufungiramo abahanishijwe gufungwa burundu.

Uyu mushinga w’itegeko, ugizwe n’ingingo 360 zivuye kuri 766 zari zisanzwe mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. Icyakora hari andi mategeko 24 agena ibyaha n’ibihano byihariye ku bazajya bafatirwa mu bikorwa birimo; iterabwoba, ihezandonke, ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga, gucuruza abantu n’ibindi.

Mu mpera z’umwaka ushize Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, Nirere Madeleine, yabwiye abasenateri n’abadepite ko bakoze igenzura mu magereza, bagasanga abantu bakatiwe icyo gifungo cya burundu y’umwihariko bafunganywe n’abandi bafungwa n’abagororwa, bagatandukanywa n’uko batemererwa gusohoka ngo bajye mu mirimo yo hanze ya gereza nk’abandi.

Mu mushinga mushya kandi, Umunyamabanga wa Leta, Uwizeyimana, yabwiye abadepite ko hanakuwemo ibyaha bito byatumaga amagereza yuzura. Yatanze urugero nko gufunga uwariye ibiryo ntiyishyure, uwateye undi ibiziba yarimbye yigiriye nko mu bukwe n’ahandi, byari biteganyijwe ko uwabikoze afungwa ariko azajya ahabwa ikindi gihano.

Yanavuze ariko ko hari ibihano bishya byongewemo, ku bikorwa bitahanwaga nko kuba hari uwapfobya jenoside zakorewe abandi; wasangaga harateganyijwe ibihano ku bahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi gusa, ugasanga nk’iyakorewe Abayahudi n’izindi uwakora ibyo bikorwa mu Rwanda atahanwa.

Mu byongewemo, Uwizeyimana yavuze ko hanateganyijwe ibihano ku bacunga nabi umutungo wa leta n’abanduza abandi indwara babigambiriye.

Ku bijyanye no gukuramo inda, hakuwemo ibyategekaga ko uwafashwe ku ngufu byemezwa n’urukiko. Hari ubwo wasangaga urukiko rutanga uburenganzira bwo gukuramo inda umwana yaravutse.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’Ubutabera, Uwizeyimana Evode asobanurira abadepite ibyerekeye amategeko mpanabyaha
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Gatatu
Inteko rusange y'abagize Inteko Ishinga Amategeko bagezwaho umushinga w’itegeko wo kuvugurura igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda
Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Uwimanimpaye Jeanne d'Arc
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’Ubutabera, Uwizeyimana Evode

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza