Nubwo bakorera mu bice bitandukanye, icyo ba karani ngufu bahuriyeho ni ugupakira cyangwa gupakurura imizigo nk’umwuga, ndetse ubu bibumbiye hamwe baca akajagari, ubakoresha wizeye ko imizigo yawe irinzwe.
Nk’abakorera muri Quartier Matheus bapakururura amakamyo manini n’amato, ubuzima bwabo usanga atari nk’ubw’abakorera ahandi, kubera ikinyuranyo mu mafaranga binjiza.
Bavuga ko nka kontineri bayipakurura ku mafaranga 70.000 Frw, bitandukanganye n’abikorera sima, amakara, amafu, ibitoki, ibirayi n’ibindi. Mu mujyi ho banagira utugorofani basunika twa gisirimu, dufite amapine bakurura baduteye umugongo.
Nyamara nka Nyarugenge ku isoko, karani ngufu aterura umuzigo ku giciro cy’ifaranga rimwe ku kilo mu gihe nka Nyabugogo bageze kuri abiri.
Kimironko ho n’atatu ku kilo barayabona, kandi bigaragara ko abakarani baho bakanyakanya kubaho neza kurusha ab’ahandi.
Muri Nyarugenge baterura umuzigo ku giciro cyo mu 2005, bakemeza ko gikabije kuba hasi ukurikije uko ibiciro byazamutse ku isoko muri iyi myaka irenga 10.
Uwitwa Usabiyumva Emmanuel bakunze kwita Kidamage ukorera ku isoko rya Nyarugege, yabwiye IGIHE ko bakeneye impinduka mu biciro bishyurirwaho.
Ati “Muzatubarize ababishinzwe niba koko babona ifaranga rimwe ku kilo rihagije, hashize imyaka irenga 15 dutakamba ariko byaranze, nibura tubonye 2 Frw ku kilo twabaho neza, twakwizigama kandi ubuzima bwacu bukarushaho kuba bwiza.”
Kidamage na bagenzi be batanga urugero rw’uko toni eshanu bazipakurura ari batandatu ku 5000 Frw, bajya kuyagabana umwe agasigarana nka 500 Frw kuko hakurwamo n’aya koperative.
Ati “Usanga ukorera amenshi ku munsi ari 2000 Frw, utunze umugore n’abana, kwishyura inzu ni ikibazo, no kurya ubwabyo ni ikibazo kandi ureba imizigo duterura ukuntu iremereye, mitweli no kwishyura ab’irondo bakananirana.”
Mu gihe ifaranga 1 Frw ku kilo ryajyagaho ikilo cy’ubugari cyaguraga 80Frw, ariko ubu ngo kiragura 500 Frw. Bifuza ko nibura ikilo cyajya gipakirwa nibura ku 2Frw.
Ukuriye Impuzamakoperative ya ba Karani-ngufu muri Nyarugenge, Ngendahayo Noel, we yabwiye IGIHE ko iki kibazo bakiganiriyeho n’abacuruzi bahujwe n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, ariko kikaba ingorabahizi.
Ati “Tukiganiriyeho kenshi n’abahagarariye abacuruzi ariko bakatunaniza, mbega abacuruzi bagatsimbarara, twe ba karani ngufu tukarushwa ijambo kuko ari abakire baturusha amafaranga, bityo tukemera gukorera iyo ntica ntikize kubwo kuramira imiryango yacu.”
Gusa yizera ko amaherezo kizakemuka, kuko ngo n’iryo faranga ryagiyeho mu 2005 habaye ah’abagabo, kandi nabwo bari bavuye ku mafaranga 20 Frw ku mufuka wa kilo 100.
Bigaragara ko inama nyinshi zarateranye, ariko ifaranga rimwe rikanga rikaba rimwe.
Nk’uko bigaragarira mu myanzuro y’inama aba ba Karani-ngufu bakoranye n’abacuruzi IGIHE ifitiye Kopi, yaba iyo kuwa 04 Nyakanga 2017 n’iyo kuwa 7 Kanama 2017, zashojwe abacuruzi babashwishurije.
Ni ibiganiro byagiye bibamo guterana amagambo ukabona ko nta bwizerane n’ubwubahane bafitanye, binigaragaza ko abacuruzi bashobora kuba basuzugura abakarani-ngufu.
Hari umwe mu bacuruzi yagize ati “Nkurikije ibyifuzo bya bariya bakarani n’ibyacu, tubona ariya mafaranga bakomeza kuyakorera, bitari ibyo nibashaka kongeza abenshi turishakira abakozi bivemo gushinga Company biviremo amakoperative kubura akazi.”
Undi mucuruzi mugenzi we yunzemo ati “Aba bantu ikibazo ntikikiri igiciro ahubwo bashobora kuba baragiye mu mishinga ibarenze nko gufata inguzanyo mu ma banki none bakaba bari gushakira ubwishyu mu bacuruzi.”
Umuyobozi wa PSF mu Mujyi wa Kigali, Bitwayiki André, yabanje gushima urwego amakoperative y’abakarani amaze kugeraho, anashima ko nta bantu bagitesha umurimo w’abakarani agaciro nk’abajura n’abandi nk’abo bakibarangwamo.
Yavuze ko hari uwumva gusaba ifaranga rimwe nk’inyongera ku giciro cyo gupakurura imizigo ari akantu gato, ariko iyo bibaye gupakurura nka kontineri biba ikintu gikomeye.
Ati “Urumva ko muri iyo myaka yose ibiciro by’ibintu byarazamutse kandi abakarani nabo bakenera kubaho mu buzima bujyanye n’uko ibintu bihagaze ku isoko, wenda twakumvikana n’ubwo batakongererwa igaranga nibura bakabona urumiya, hakigwa uko n’iryo faranga ryazaboneka ariko ibyo bavuga birumvikana.”
Yavuze ko batashyira igitutu ku bacuruzi kuko bidahuye n’ubwigenge busesuye ubucuruzi bukorerwamo mu Rwanda, ariko n’abakarani basanzwe ari abafatanyabikorwa b’abacuruzi, batavuga ikibazo ngo PSF ibirenze amaso.










TANGA IGITEKEREZO