Ifumbire mvaruganda ikorerwa mu Rwanda hagendewe ku miterere y’ubutaka bwarwo

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 7 Ukuboza 2018 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Mu gihe usanga hirya no hino mu bice by’igihugu hari abahinzi bavuga ko bakunze kugorwa no kubona ifumbire ku buryo bituma batabona umusaruro mwinshi, uruganda Nyarwanda, ENAS, rurakora ifumbire mvaruganda rugendeye ku miterere y’ubutaka bw’u Rwanda.

Uru ruganda rwashinzwe mu 2016 na rwiyemezamirimo Nkubiri Alfred, rukorera i Nyandungu mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, ku muhanda ujya i Kabuga.

Rufite ubushobozi bwo gukora toni 40 z’ifumbire zitandukanye zo mu bwoko bwa NPK, mu isaha imwe gusa bitewe n’imiterere y’ubutaka.

Akarusho ni uko mbere yo guha umuhinzi ifumbire akoresha, abakora muri laboratwari yarwo babanza bagapima ubutaka yifuza guhingamo kugira ngo bamenye imiterere yabwo ndetse n’intungagihingwa zikenewe.

Ubuyobozi bwa ENAS buvuga ko uru ruganda rwashinzwe kugira ngo rufashe abahinzi kubona ifumbire ihuye n’ubutaka bwabo ndetse n’ igihingwa. Ibi ngo nibyo byatumye bushyiraho Laboratwari ipima ubutaka ngo bamenye uko ubutaka buteye kuko bakora ifumbire hashingiwe ku bibura muri ubwo butaka.

Umuhoza Famille Francoise, ubwo yari mu murikagurisha rya Made in Rwanda, amurika aya mafumbire avangirwa mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko ifumbire zabo zifite itandukaniro n’iziva mu mahanga.

Ati “Ubusanzwe hariho ifumbire mvaruganda mu Rwanda ituruka mu mahanga ikozwe ariko twe tukaba twarazanye uruganda hano mu Rwanda ruvanga ifumbire ku buryo iza itandukanye na za zindi ziva mu mahanga”.

Akomeza agira ati “Dupimira umuhinzi ubutaka tukamukorera ifumbire bitewe n’uko ubutaka bwe buteye ndetse n’intungagihingwa gikeneye cyane ko dufite na Laboratwari ipima ubutaka.”

Yongeyeho ko ikilo cy’ifumbire mvaruganda ivangirwa mu Rwanda ari amafaranga 560 kandi iki giciro gishyirwaho na Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi.

Umuhoza ashishikariza abahinzi kugana uru ruganda kugira ngo rubahe ifumbire mvaruganda bakeneye igendanye n’uturere baherereyemo cyane cyane ko babanza gupima ubutaka ngo harebwe imiterere yabwo n’intungagihingwa zikenewe mbere yo gushyiramo ifumbire.

Uruganda rwa ENAS ruherereye i Nyandungu ku muhanda werekeza i Kabuga
Rufite ubushobozi bwo gukora toni 40 z’ifumbire zitandukanye zo mu bwoko bwa NPK

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza