Kwamamaza

Ifaranga ry’u Rwanda rihagaze rite ugereranyije n’andi yo mu karere?

Yanditswe kuya 21-08-2016 saa 13:17' na Rabbi Malo Umucunguzi


Ikibazo cyo guta agaciro k’ifaranga kimaze kwigaragaza nk’ikitoroheye akarere gusa uburemere bwacyo bugenda bufata intera bitewe n’igihugu nkaho uko cyifashe mu Rwanda bitandukanye no mu bindi bihugu nka Kenya na Uganda.

Gusa bisa n’aho ikibazo kitanganya uburemere mu bihugu byose, kuko nko muri Afurika y’u Burasirazuba, ‘ishilingi’ rya Kenya rikomeje kwihagararaho ku idolari ugereranyije no ku bindi bihugu.

Imibare yakusanyijwe n’Ikigo gikora ibijyanye na serivisi z’imari, African Alliance, yerekana ko ifaranga rya Uganda, Tanzania, u Rwanda na Misiri ryataye agaciro mu buryo bwihuta ugereranyije n’idolari rya Amerika. Ishilingi rya Kenya ryo ryazamutseho 0.8%, ubu idolari rimwe rikaba rivunja 101.45 KES.

Ku rundi ruhande ishilingi rya Uganda ryataye agaciro kuri 0.2% muri uyu mwaka ugereranyije n’idolari rya Amerika, ishilingi rya Tanzania rita agaciro ku kigero cya 1.8% , mu gihe ipawundi rya Misiri ryataye agaciro kuri 11.9% naho Ifaranga ry’u Rwanda rigata agaciro kuri 5.9%.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cya Kenya yerekana ko nka Uganda mu mezi atanu ya mbere ya 2016, yatumije muri Kenya ibicuruzwa bya miliyari Sh21.5 mu gihe nka Tanzania byari miliyari Sh12.9 naho Misiri bikaba miliyari Sh9.

Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda cyo kigaragaza ko nko mu gihembwe cya mbere cya 2016, u Rwanda rwohereje muri Kenya ibifite agaciro ka miliyoni $ 27.34, bingana na 29.78% y’ibyoherejwe hanze byose.

Ku byo u Rwanda rwatumije mu mahanga muri icyo gihembwe, muri Kenya rwatumijeho ibingana na miliyoni $ 37.12, icyo gihugu kikaba kiri inyuma y’u Bushinwa na Uganda mu kohereza ibicuruzwa byinshi mu Rwanda. Birimo amavuta yo guteka n’ibinyamasukari bitandukanye.

Bivuze ko muri iki gihe ibi bihugu biri gusabwa gutanga amafaranga menshi kugira ngo bibone idolari ryo kujyana ku isoko kuko ari ryo faranga ryifashishwa mu bucuruzi, bikaba byagira ingaruka no ku bushobozi bw’abaturage babyo ku isoko.

Ibihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, biheruka gutangira gushyira imbaraga mu gukoresha amafaranga y’ibi bihugu mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, aho gukomeza gukoresha idolari rya Amerika nk’uko byari bisanzwe.

Ubusanzwe byari bivuze ko abacuruzi babanza kuvunjisha amafaranga yabo akava muyo ibi bihugu bikoresha bikayashyira mu madolari mbere yo gucuruzanya hagati y’ibihugu, nyuma bakongera bakavunjisha mu mafaranaga y’ibi bihugu bamaze guhahirana.

Ibi byatumaga abacuruzi bahura n’ibiciro basabwa ku isoko ry’ivunjisha kandi bitakabaye ngombwa, mu gihe ubukungu bw’akarere butorohewe n’izamuka ry’agaciro k’idolari ugereranyije n’amafaranga ibi bihugu bikoresha.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved