Ntitugamije guca abantu 3000$- RURA ivuga ku mabwiriza y’ubucuruzi bwo kuri internet

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 23 Gashyantare 2021 saa 07:21
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, Dr Ernest Nsabimana, yatangaje ko umushinga w’amabwiriza mashya agenga ubucuruzi bwo kuri internet ari gutegurwa n’uru rwego utagamije guca intege abacuruzi nk’uko bamwe babikeka.

Hashize iminsi mike bimenyekanye ko RURA iri gukora inyigo y’amabwiriza mashya agenga ibigo biri mu bucuruzi bwo kuri internet ndetse n’ibitanga serivisi zo kugeza ku bakiliya ibicuruzwa.

Ingingo yavuzweho na benshi mu zigize aya mabwiriza, ni iteganya ko ikigo gishaka kwinjira muri ubu bucuruzi bwo kuri internet kizajya kibanza kwishyura 3000$ kugira ngo gihabwe uburenganzira buzajya bumara imyaka itanu.

Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru wa RURA, Dr Ernest Nsabimana yagiranye na RBA yavuze ko muri iyi nyigo y’amabwiriza mashya batagamije guca abacuruzi 3000$, yizeza ko ibigo bito biri muri ubu bucuruzi byagaragaje impungenge bizafashwa bijyanye n’ubushobozi bwabyo.

Ati “Icyo RURA igamije ntabwo ari uguca abantu 3000$, ni imbanzirizamushinga. Hari ibitekerezo abantu bagiye batanga, ikindi nk’uko nabivuze hagiye harimo ibyiciro bitandukanye hari ibigo binini, hari ibiringaniye tukagira n’ibigo biri kugenda bivuka kandi biri kugira uruhare rukomeye muri buno bucuruzi, abo rero mu by’ukuri RURA irimo irabarebaho cyane cyane ariko bano bagitangira kugira ngo badahungabana muri buno bucuruzi batangiye.”

“Bashire impungenge, bakomeze rwose ubucuruzi bwabo kandi RURA irakomeza kubaba hafi kandi n’ubundi inama zizakomeza kubaho kugira ngo ibitekerezo byabo bikomeze byakirwe ariko ikigambiriwe ntabwo ari ukubaca 3000$.”

Yakomeje avuga ubu bucuruzi bwo kuri internet buri gutera imbere ariko RURA iri gutegura uyu mushinga w’amabwiriza mashya kugira ngo ishyire ku murongo uburyo bukorwamo, kugira ngo ababugana barusheho kubugirira icyizere.

Ati “Uyu muvuduko ugomba kujyana n’impungenge z’umutekano. Niba utumije ikintu, hari nimero za telefone uba watanze, hari aho utuye, ibyo byose uba wabitanze, nabyo biba bigomba kurebwaho. Murabizi uyu munsi Isi isa n’aho yugarijwe na none n’icyorezo cy’ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga.”

“Ibyo byose ni nayo mpamvu buriya RURA izamo iba igira ngo ibyo bintu byose bijye ku murongo ari umutekano wugura, ari umutekano w’ucuruza, ibyo bintu byose mu by’ukuri bigire umurongo biza kuba bigenderamo.”

Dr Nsabimana yavuze ko RURA izakomeza kwakira ibitekerezo by’abantu batandukanye haba abari muri ubu bucuruzi cyangwa abandi, kugira ngo aya mabwiriza azasohoke ntawe ahutaza.

Umuyobozi wa RURA, Dr Ernest Nsabimana yavuze ko mu nyigo y'amabwiriza mashya agenga ubucuruzi bwo kuri internet batagamije guca abacuriz 3000$

Umushinga w’aya mabwiriza wateje impagarara

Inkuru bifitanye isano

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abacuruzi-barijujutira-umushinga-w-amabwiriza-mashya-ya-rura-agenga-ubucuruzi

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rura-yavuze-ku-mushinga-wayo-w-amabwiriza-mashya-agenga-e-commerce-warikoroje


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .